Ikigo
gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro(Rwanda Utility Regulatory
Agency-RURA) cyatangaje ko kubera impamvu z’ izamuka ry’ ibiciro,
guhera kuwa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare 2011, ibiciro by’ ingendo
bizazamurwa.
Mu itangazo bashyize ahagaragara, RURA yatangaje ko ibiciro bizazamurwa
bireba amatagisi rusange ndetse n’ amamodoka mato atwara abagenzi(taxi
voiture).
Uburyo ibiciro bizaba byifashe, ni ukuvuga ko aho ikilometero kimwe
cyishyurwaga amafaranga 18, bizahinduka 19. Ahishyurwaga amafaranga 180
hazajya hishyurwa 190, naho ku murongo wa Nyamirambo ntibizahinduka,
hazaguma kwishyurwa amafaranga y’ U Rwanda 120.
Ku mamodoka mato(taxi voiture), igiciro kizashyirwa ku mafaranga y’ U
Rwanda 327 ku kilometero kimwe, ariko imodoka(voiture) zitwara abagenzi
zibakura mu kibuga cy’ indege mpuzamahanga cy’ I Kanombe, ikilometero
kimwe kizajya kishyurwa amafaranga y’ U Rwanda 374.
Mu rwego rwo gukumira ubwumvikane buke bushobora kuvuka hagati y’
abagenzi n’ abashoferi ba taxi voiture, buri modoka igomba kuzaba ifite
mubazi(compteur), ku buryo umuntu azajya ahita amenya ayo agomba
kwishyura, nta kuharenganira kubayeho.
RURA yagaragaje ko impamvu nyamukuru yo kuzamura ibiciro by’ ingendo,
ari uko n’ ibiciro bya peteroli byazamutse, kuko ubu essence yavuye ku
mafaranga 825 igera kuri 965 kuri litiro imwe. Si ibyo gusa kuko n’
ibiciro by’ imodoka ku masoko byazamutse kuko imodoka yo mu bwoko bwa
Toyota Coaster(izi modoka nini zisigaye zitwara abagenzi mu Mujyi wa
Kigali) yaguraga miliyoni 39 igeze kuri miliyoni 45 z’ amafaranga y’ U
Rwanda.
|
Transport irongeye irahenze koko Mana njye birambangamiye peee... |
Abayobozi ba RURA baboneyeho gutangaza ko ibiciro bishya byashyizweho
ari ibyemeranijwe n’ impande zirebwa n’ iyi gahunda zose, ni ukuvuga,
amashyirahamwe aharanira inyungu z’ abaguzi n’ abandi.
No comments:
Post a Comment