Thursday 26 March 2015

Kidum, Tayo, Ellah bo muri BBA bageze i Kigali


Umuhanzi Kidum n’ibindi byamamare byo muri Big Brother basesekaye i Kigali, nyuma y’abandi nabo baje mbere.

Bose baje kwitabira igitaramo batumiwemo n’umuhanzi mugenzi wabo Frankie Joe kizaba kuri uyu wa Gatanu.

Abaje kuri uyu wa Kane ni Kidum n’ubwo we atafotowe n’itangazamakuru, ariko abategura iki gitaramo bemeje ko ari i Kigali.

Abo muri BBA baje ni Tayo (wo muri Nigeria), Ellah wigeze kuba nyampinga wa Uganda mu 2013, Sabina Stadler (wo muri Kenya) na  Melvin Alusa (nawe wo muri Kenya).


Wednesday 25 March 2015

Bamwe mu byamamare bya BBA bageze i Kigali


Umuhanzi Permithias (wo muri Namibia), na Nhlanhla Nhlapo (wo muri Afurika y’Epfo) bageze i Kigali aho baje gushyigikira Franky Joe bahuriye mu marushanwa ya Big Brother muri Afurika y’Epfo.

Ibi byamamare, byageze i Kigali kuri uyu wa 25 Werurwe bizagaragarana na Frankie Joe mu gitaramo azakora cyo kumurika Album ye kuri uyu wa Gatanu.

Kuri uyu wa Kane, hategerejwe ibindi byamamare birimo umuhanzi Kidum na Tayo (wo muri Nigeria), Melvin Alusa (wo muri Kenya), Esther Namuddu (wo muri Uganda) n’abandi.

Tuesday 24 March 2015

R.I.P. Chinua Achebe, again!


News of the death of the Nigerian author was mourned across social media — despite the fact he died two years ago

Fondly called the "grandfather of Nigerian literature", Achebe died after a short illness on 21 March 2013 in Boston, United States.

An unidentified source close to the family said that he was ill for a while and had been hospitalised in the city. Penguin publishing director Simon Winder said: "...we are all desolate to hear of his death."

The New York Times described him in his obituary as "one of Africa's most widely read novelists and one of the continent's towering men of letters".

The BBC wrote that he was "revered throughout the world for his depiction of life in Africa". He was laid to rest in his hometown in Ogidi, Anambra State.

Monday 23 March 2015

Ushobora gutsindira ibihembo muri Kaymu Fashion Week


Kaymu Rwanda icuruza ibintu kuri internet yatangije igikorwa yise Kaymu Fashion Week aho batanga ibihembo bishimishije ku batsinze.


Icyo bigusaba ni ugushyira ifoto yawe nziza, wambaye neza warimbye kuri Page ya Facebook ya Kaymu, ugasaba inshuti zawe gukora Likes.


Ifoto 2 zizagira Likes nyinshi nizo zizahembwa, imwe igomba kuba ari iy’umukobwa/umugore indi ari iy’umusore/umugabo. 

Umwanya ni uyu ngo twerekane uko tuberwa na Kaymu Rwanda, bimwe mu bihembo harimo isakoshi igezweho ndetse na Costume.

Komeza ukurikirane Kaymu kuri facebook kubindi bisobanuro kanda hano
 
Icyitonderwa: Ifoto igomba ushyirwaho na Nyirayo!

Kaymu.rw ni urubuga ruhuza abaguzi n’abacuruzi mu Rwanda,iyo uguriye kuri Kaymu.rw uba uguriye umucuruzi runaka mu Rwanda, ukaba ushobora gusanga ibicuruzwa bitandukanye kuva kubikenerwa mu ngo kugeza kubikenerwa mu bucuruzi butandukanye: amatelephone, mudasobwa, imyenda n'ibindi.

Kaymu ifite uburyo bwo kwishyura butandukanye aho ushobora kwishyura aruko ibyo waguze bikugezeho cg se ugakoresha Tigo cash cyangwa MTN mobile money.

Kaymu irizeza Abanyarwanda ibiciro biri hasi ku isoko ryubucuruzi. 

Sura urubuga rwa Kaymu



Ange Kagame, ari gusabwa kujya mu marushanwa ya Miss Rwanda



Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida w'u Rwanda abantu bari kumusaba ko yaziyamamaza mu marushanwa ya Miss Rwanda.

Ange Kagame, utarakunze kujya mu ruhame cyane, ntakunda guhishira amarangamutima ye; ubwo yashyiraga kuri facebook ifoto ye aseka benshi bamugejejeho ibitekerezo bihuriza ku kumusaba ko rimwe yazajya mu marushanwa y’ubwiza yo ya nyampinga w’u Rwanda bakamushyigikira.

Umwe muri bo yagize ati “Nyabuneka  ni kuki utajya muri ba nyampinga b'u Rwanda kandi mbona wujuje ibisabwa?”

Akimara kwerekana ko akunda gukama, Ange Kagame ukoresha twitter kenshi ku munsi, ndetse ibyo yandika bigakurikirwa cyane.


Ubwo yasangizaga inshuti ze iyi foto, muri iki gihe havugwa iby’itorwa rya Miss Rwanda 2015, Ange nawe yasabwe kuzitabira aya marushanwa ku bw’uburanga bwe n’igikundiro agaragarizwa (Ifoto Interineti)

Kuva aho atangiriye gukoresha twitter, Ange Kagame amaze gushyiraho ubutumwa (tweets) burenga ibihumbi 8, akurikirwa n’abantu 21.716, we agakurikira abantu 276.

Ku munsi w'abagore, Ange yashyizeho aka gafoto ari kumwe na nyina, amwifuriza umunsi mwiza n'abagore bose muri rusange


Imwe mu mafoto Ange aheruka gushyira kuri facebook, gutwara ibimoto binini; kimwe mu byo akora bikamunezeza

Monday 16 March 2015

Umuryango wa Rwigara uhamya ko yishwe atewe ibyuma

Diane Rwigara, umukobwa w’imfura ya Rwigara Assinapol (Ifoto Interineti)

Abagize umuryango w’umunyemari Assinapol Rwigara, bagaragaje agahinda gakomeye batewe n’uko umuntu wabo atishwe n’impanuka nk’uko Polisi y’u Rwanda yabitangaje, ahubwo ko yishwe n’ibyuma yatewe mu gutwi ahagana inyuma.

Mu ibaruwa bandikiye Perezida wa Repubulika, bahishuye ko basanze Rwigara akiri muzima Polisi ikabangira kumutabara, ahubwo ikihutira kumuhuhura.

Berekanye uko bangiwe gutabara umubyeyi wabo, ubwo impanuka yabaga kuwa 4 Gashyantare 2015.

Batanze ibisobanura by’ibyo bavuga bagira bati “ibisubizo bya muganga (Autopsie) byagaragaje ko icyishe umubyeyi wacu ari ibyuma bityaye yakubiswe mu gutwi ahagana inyuma.

Bavuze ko Rwigara yazize amaherere, basobanura ko yari anamaze igihe ahigwa, batanga ubuhamya bw’uko ababibonye bababwiye ko yisanze hagati ya bariyeri (Barriers) ebyeri, ava mu modoka ariruka, bamwirukaho bamusubiza mu modoka.

Bashingiye kuri ibi n’ibindi by’uko bavuga ko Polisi yanze kubaha amatelefone ya nyakwigendera, abagize uyu muryango basabye Perezida wa Repubulika ko hakorwa iperereza ryimbitse, banamubwira ko babaye bishinganishije.

Aganira na BBC, Minisitiri w'Umutekano, Sheikh Musa Fazil Harerimana, yavuze ko ibyo uyu muryango uri kuvuga ari agahinda ufite wavanzemo amarangamutima.

Minisitiri Harerimana avuga ko niba bafite ibimenyetso simusiga babishyikiriza inzego z’ubutabera bikifashishwa, ariko ko imikorere ya Polisi y’u Rwanda we ntacyo ayikemangaho.

Yagize ati “Ibyo biragoranye cyane kubyemera kuko Polisi yacu ni inyamwuga, icyo bakoze ni ukumutabara bituma bamujyana ku bitaro aho bari bakwiye kumujyana.”

Yongeyeho ati “kuba abantu babipolitiza (politiser) bakavuga ngo yarishwe nk’aho uwamwishe bari bafitanye isano nawe cyangwa hari ikibazo bari bafitanye ubwo njyewe mbifata yuko ari kwa kundi umuntu apfa ba nyirawo bakavuga ngo ni ibitega byamwishe, ngo yatererejwe ibi n’ibi, ibyo inzego za Leta ntabwo zabigenderaho.”

Assinapol Rwigara agipfa, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyaba cyarishe uyu munyemari, ariko ko uwo bagonganye yafashwe kandi ko dosiye igikurikiranwa.


Friday 13 March 2015

Ibaruwa ifunguye umuryango wa Rwigara Assinapol wandikiye Perezida Kagame

Twebwe abagize umuryango wa Rwigara Assinapol tubandikiye iyi baruwa tubasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku rupfu rw’umubyeyi wacu witabye Imana mu ijoro ryo kuwa 4 Gashyantare 2015.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, twakiriye n’akababaro kenshi urupfu rw’umubyeyi wacu ruvugwaho byinshi harimo no kuba yarishwe. Mu by’ukuri urupfu rw’umubyeyi wacu rwajemo urujijo kubera impamvu zikurikira:

*Byagaragaye ko imodoka yari atwaye, yagonzwe ku ruhande rw’umugenzi, bikaba bitumvikana uko impanuka nk’iyo yakomeretse bikomeye umubyeyi wacu ku mutwe w’inyuma bikanamuviramo gupfa.

*Bamwe mu bagize umuryango, twahageze umubyeyi wacu agihumeka ariko byahise bigaragara ko habuze ubutabazi kandi abantu bahari.


*Polisi yamaze isaha irenga ikura imodoka ye mu nzira ikoresheje Breakdown aho kubanza gutabara umubyeyi wacu wari ukiyirimo agihumeka.


Rwigara Aristide umuhungu wa Rwigara Assinapol

Uyu nawe yitwa Rwigara Arioste


*Bakimukura mu modoka aho byitwa ko impanuka yabereye, Polisi yihutiye gufungira umubyeyi wacu mu isashe ya Plastic kandi nta muganga wamusuzumye ngo yemeze ko yashizemo umwuka.

*Habayeho kutumvikana hagati y’umuryango na Polisi muri icyo gikorwa cyo gufungira umubyeyi wacu mu isashi kuko twabonaga ko akiri muzima turushwa imbaraga

*Imbagukiragutabara (Ambulance) yahamagajwe gutabara umubyeyi wacu, yamugezeho Polisi iyangira kumutabara, ihitamo gukoresha imodoka yabo itabigenewe


*Twambuwe uburenganzira bwo guherekeza umubyeyi wacu muri iyo modoka yamutwaye


Uyu ni umugore wa Rwigara Assinapol


*Polisi yihutiye kujyana umubyeyi wacu mu iruhukiro (Morgue) aho kumujyana muri urgence y’ibitaro byegereye aho byitwa ko yakoreye impanuka

*Biragoye kumva ukuntu umubyeyi wacu yihutiwe gufungirwa mu isashi agihumeka akajyanwa mu iruhukiro (Morgue) nta raporo yo kwa muganga (Rapport medial) ikozwe.

*Twamaze iminota 45 ku iruhukiro (Morgue) ya polisi Kacyiru, umubyeyi wacu avirirana cyane ku mutwe w’inyuma, banze kuduha umuganga ngo amusuzume, banze no kumurekura ngo tumujyane muri urgence ya King Faycal Hospital

* Ababibonye batubwiye ko umubyeyi wacu, yisanze hagati ya bariyeri (Barriers) ebyeri, ava mu modoka ariruka, bamwirukaho bamusubiza mu modoka

*Kugeza n’uyu munsi, Polisi ntiradusubiza byinshi mu byo umubyeyi wacu yari afite kuri we no mu modoka, nk’ibyangombwa bye na documents z’akazi.

*Twimwe telefone ze zidendanwa eshatu, n’aho tuzisubirijwe duhabwa ebyeri iyindi banga kuyiduha kandi bari barayitugaragarije


*Autopsie yagaragaje ko icyishe umubyeyi wacu ari ibyuma bityaye yakubiswe mu gutwi ahagana inyuma.


Rwigara Diane imfura ya Rwigara Assinapol

Rwigara Anne, umukobwa wa Rwigara Assinapol


Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, sibwo bwa mbere hageragejwe kumwivugana, guhera mu 1995 kubw’imishinga ikomeye umubyeyi wacu yari afite y’ubucuruzi n’ubwubatsi, yakomeje gutotezwa, gutegwa imitego myinshi, guhungabanywa, guhohoterwa, kurenganywa birimo gufungwa bya hato na hato no guhunga ubucuruzi bwe n’imishinga ye bigahora bikomwa mu nkokora.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nk’uko mubizi neza, umubyeyi wacu ari mu bagize uruhare runini mu rugamba rwo kubohora igihugu, ndetse aharanira kugikorera no kugiteza imbere.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, dushingiye ku rujijo rugaragara mu rupfu rw’umubyebyeyi wacu Rwigara Assinapol, turasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku rupfu rwe kugirango tuve mu gihiraniro.

Dushingiye kandi kuri izi mpungenge tubagaragarije, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika tuboneyeho umwanya wo kwishinganisha twebwe abagize umuryango wa Rwigara Assinapol n’ibyacu.

Tubibasabye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, twizeye ko muzakoresha ubushobozi mufite n’ubushishozi musanganywe kugirango dushobore guhumurizwa.

Tubaye tubashimiye nyakubahwa Perezida wa Repubulika.


Wednesday 4 March 2015

Anita Pendo yabonye uwo bazabana


Umushyushyabirori Anita Pendo arateganya gukora ubukwe mu gihe cya vuba n’umusore basigaye bakundana nyuma y’aho atandukaniye na David uzwiho gutunganya indirimbo.

Anita Pendo, usigaye ari n’umu-Dj, akazi avanga n’ubunyamakuru, ntatangaza amazina y’uyu musore, kuko avuga ko hari benshi bamutereta, ariko ko uwo umutima we wahisemo bamaze kwemeranya uyu mushinga.

SOMA inkuru irambuye HANO kuri Izuba Rirashe

Amavu n’amavuko ya Miss Rwanda 2015, Kundwa Doriane


Miss Kundwa Doriane aganira n’abanyamakuru b’Izuba Rirashe, iwabo mu rugo (Ifoto/Ngendahimana S.)



Kundwa Doriane ni umukobwa mwiza w’inzobe ushinguye, useka neza, ufite amenyo yererana nk’urubura mu ishinya nziza y’igikara.

Yabyawe na Kanuma Gaspard na Mukandoli Tabita i Nyamirambo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Mujyi wa Kigali, kuwa 21 Mata 1995. Ni bucura mu bakobwa bane bavukana.

Kuri ubu we n’umuryango we batuye mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Niboye, Akagari ka Gatare, mu Mudugudu w’Imena.

Sunday 1 March 2015

PGGSS 5: Abahanzi 7 badafite amahirwe yo gukomeza mu 10

Tariki 7 Werurwe hazatangazwa abahanzi 10 bakomeza mu irushanwa, abandi batandatu basezererwe.
Mu gusezerera aba bahanzi hazakurikizwa kureba abazitwara neza kurusha abandi mu miririmbire, kugira ngo hakomeze abahanzi b’abahanga, n’ubwo irushanwa rivuga ukunzwe kurusha abandi bwose.
Usesenguye, niba nta gutungurana kudasanzwe kuzabaho, usanga abahanzi badafite amahirwe yo gukomeza ari aba bakurikira:

1.   Bull Dogg 

Uyu muraperi amaze igihe kinini asa n’uwacitse intege mu muziki. Bull Dogg n’ubwo yaje kuri uru rutonde rw’abahanzi 15 bwose nta bikorwa bikomeye yagaragaje uyu mwaka nk’uko yahoze mbere. 
Ibi ubwabyo byerekana ko nta mahirwe akomeye yo gukomeza, kuko asabwa kuzahagurutsa imbaga y’abantu bazaba bakubise buzuye muri Serena mu gihe nta ndirimbo ikomeye aheruka.


2.  Naason
Byabaye nk’ibitungurana cyane kubona Naason mu bahanzi 15 bakunzwe kurusha abandi, kuko uyu mwaka ushize nta bihangano bikomeye aheruka nk'Agasembuye cyangwa Umunyenga. Gusa kuva yajya muri iri rushanwa na mbere yahoo gato Naason yagaragaje imbaraga no gushaka kongera kugaruka mu ruhando rwa muzika.
Naason kandi ni umuhanga mu myandikire, kuko nk’indirimbo ye “Munsi y’Umukandara” ni abahanzi bake mu Rwanda bapfa kuyandika.
Kuririmba LIVE ntibizagora Naason kuko ari umuhanga cyane no mu miririmbire ye, ariko kuba adaheruka igikundiro bizamutonda cyane ku buryo abagize akanama nkemurampaka bashobora kumugumana ku buryo bworoshye.
Naason ubu yamenye ubwenge, yavuye mu by’inkuru zo kuranana n’abakobwa nka Gisa, ubu ari muri Label ya CB Records imufasha mu buhanzi bwe, yewe byaba na ngombwa ko aha ku manyarwanda abanyamakuru ngo bamutore ikabimufashamo. Ariko rwose ibi ntibihagije ko ahita aza mu bahanzi 10 bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda; gusa nakomeza akora, umwaka utaha azabazamo ndetse anagere kure muri PGGSS itaha.

3.  Rafiki


Rafiki wakunzwe cyane, akagaragara mu marushanwa ya PGGSS I ari kumwe na ba Faycal na Tom Close yongeye kugaruka muri iri rushanwa ku nshuro yaryo ya 5, iyi ni inkuru nziza ubwayo.
Ariko kubona Urban Boyz bari kumwe mu ya mbere bo bageze ku rwego basezera nta mususu, kuko miliyoni imwe ku kwezi itakiri ku rugero rwabo, ni icyerekana ko Rafiki atabashije gukomeza gukundwa cyane nk’uko yabigaragazaga.
Rafiki yajemo ku giceri, asimbura, ku buryo bicyoroshye cyane ko ahita asohoka irushanwa rigitangira. Yego arusha ibigwi abana nka Active, Bruce Melody, Social Mula n’abandi ariko nanone biragoye ko yabaca mu rihumye kuko bigaruriye imitima y’abanyarwanda benshi kuri ubu.
4.  TNP
Itsinda rya TNP rikora ibishoboka byose ngo rigere kure, ariko riracyarwana no kwamamara. Ntiriragera ku ruhando rwo guhangana na Dream Boyz, na Urban Boyz kandi ari yo ntego ryaje ryihaye; nibura kugera ku rwego rw’itsinda rya gatatu mu Rwanda. 

Ariko ibi siko biri, na Active yashinzwe na Bernard Bagenzi yariciyeho, biragoranye rero ko ryakwinjira mu bahanzi 10 bakomeza muri PGGSS 5.
Nabo ubwabo bazi neza ko no gutorwa babifashijwemo n’abanyamakuru b’inkoramutima zabo babatoye kuko babahamagaye, ariko kuba batari banaje muri 25, bakinjiriramo kubw’igiceri cyidunze nta mahirwe afatika bibaha yo gukomeza.
5.  Jody 

Umuhanzi wa 5 uzahabwa insinde muri aya marushanwa ni Jody, n’ubwo byo bizababaza benshi bwose, ariko bigaragara ko ari ko bizagenda. Jody ni umuhanga, amaze imyaka irenga 5 ahihibikanira kurya ku mafaranga y’impano yumvwa na bose mu ijwi rye, ariko ntibikunde.
Jody naririmba abantu benshi bazamugaragariza ko bamushyigikiye, kuko ni umuhanga kandi uzi kwishakira abafana byaba mu myambarire no gutegura stage, Jody arashoboye. Ariko abagize akanama nkemurampaka biragoye ko bamwemerera gukomeza birengagije Knowless watwaye imitima ya benshi mu Rwanda, na Paccy umuraperi usigaye ukora nk’umutima, amanywa n’ijoro wanahabwaga amahirwe umwaka ushize.

6.  Queen Cha
Queen Cha we, Safi aheruka kurumucira ko atagikora umuziki abyitayeho. Ngo “Ibize nabi uyima ifu”, ese ubwo aya magambo yamuvuzeho ugira ngo ntakomeye? Ubusanzwe nta muhanzi ujya wemera ko yazimye, cyangwa se ko atagikora ku buryo iyo ubimuvuzeho akwitwaraho umwikomo kabone n’iyo yaba aheruka gusohora Video mu myaka nk’ibiri ishize.
Ariko kuba Safi basangiye isano, umuba hafi, banaheruka kuririmbana indirimbo Kizimya Moto ikamamara ari we wateruye iri jambo akarivuga, byumvikanisha neza ko na Queen Cha ubwe koko yacitse intege ku rwego nawe ashobora kuba abiganira n’inshuti ze harimo na Safi.

7.  Paccy 
Uwa nyuma kuri uru rutonde ni Paccy. Paccy azirikana neza ko umwaka ushize yavanywe muri iri rushanwa atari uko yakoze, cyangwa se adakunzwe, ahubwo kubera imiririmbire ye yakemanzwe cyane n’abagize akanama nkemurampaka. Arasabwa kwigengesera cyane mu miririmbire ye ku buryo yemeza abagize aka kanama, akumvikanisha ko mu bakobwa bose bahatana, uretse Knowless udakorwaho, abarusha, kandi biragoye cyane.
Birasaba Paccy guhiga Jody kuririmba, akarusha Young Grace uzaba wahuruje nyina, abavandimwe n’abafana bishyuwe n’ibyapa, kandi ntibyakunda. Ariko nanone hatagendewe kuri Gender Paccy yagombye kuzaba abifitemo amahirwe ariko nanone benshi mu bo azaba ahatana nabo uretse Mula utari uri muri PGGSS, Paccy azaba asabwa kurusha Senderi w’udushya, asabwa guhiga ba Jules Sentore, ba Danny Nanone, Active, Bruce Melody, kandi bigaragara ko atari ibintu byamworohera, ku buryo namushyize ku rutonde rw’abo mbona bizagora gutambuka


ICYITONDERWA : Uru rutonde si itegeko ngo rukurikizwe, rushobora kuzahinduka, kuko hashobora kubaho gutungurana, kandi birashoboka, n’ubwo tutifuza ko bajya bahora badutungura buri gihe. Aha buri muhanzi arashabwa kutazirara agakora iyo [uburozi] bwabaga.