Monday 19 September 2016

Hari abitwaza imitwe y’iterabwoba bagafungisha abantu – bamwe mu bayisilamu


Mu kwizihiza umunsi w'igitambo Eid al-Adha, bamwe mu bayisilamu b’i Kigali bagaragaje impungenge ko hari bamwe mu bayoboke b’iri dini bafungirwa ubusa, bikitirirwa ko bashatse kujya gukorana mu mitwe y’itarabwoba.

Mu ijambo rye, kuri uyu munsi Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yavuze ko iri dini rishyigikiye gahunda yo guhana abagaragaweho ibi byaha, bafungwa bagashyikirizwa inkiko.


Umusigiti wa Kabuga 
Yagize ati “Uyu munsi dufite bamwe mu rubyiruko baranzwe n’ibitekerezo by’ubuhezanguni ndetse biganisha no ku iterabwoba. By’ibyago rero bavandimwe bayisilamu ni uko aba bantu bagaragaye mu bantu bamwe tubana. Haterwe intambwe na Islamu irayemera yuko aba bantu bashyirwa mu irerero cyangwa se  mu ihaniro, kuko idini ya Islamu nayo yemera ko umuntu ashobora kuba yafungwa kuko abuza umudendezo bagenzi be ndetse n’abaturanyi be.”

Gusa bamwe mu bayoboke b’iri dini, kuri uyu munsi babwiye BBC ko hari abayisilamu babona bafatwa ku zindi mpamvu bikitirirwa ko bakorana n’iyi mitwe.

Umwe muri bo yagize ati “Hari n’abandi bagenda bafatwa bafatwa, bafata, bafata… tuba twumva ngo kanaka bamufashe, ngo kanaka bamufashe ariko ntabwo tumenya impamvu.”
Ku rundi ruhande hari n’abandi babwiye BBC ko bo banaterwa impungenge zikomeye n’iraswa rya bamwe; batabanje kuburanishwa ngo ukuri kujye ahagaragara.

Umwe mu bafite izi mpungenge utatangajwe izina rye yagize ati “Iyo umuntu afatiwe mu cyaha arafatwa akajyanwa mu rukiko agakurikiranwa akaburana amategeko akamuhana ari uko habayeho kurenganywa cyangwa kurenganurwa ariko iyo urebye ibi ngibi hari igihe baba bamubeshyera.”

Muri Mutarama 2016, bigitangira kuvugwa, Polisi y’u Rwanda yarashe umugabo witwa Muhammad Mugemangango ubwo yageragezaga gutoroka abamurize yari agiye kwereka iwe ngo bamusake.

Nyuma,  muri Kanama 2016, mu Murenge wa Bugarama mu Kagali ka Nyange abantu batatu bikekwako bakorana n’imitwe y’iterabwoba nabo barashwe na Polisi barapfa bivugwa ko barimo bageragezaga gutoroka.


Sheikh Hitimana we avuga ko urubyiruko rujya muri iyi mitwe ari urudafite imirimo rukora, kandi ko iki kibazo bagiye kugihagurukira, barwanya ko hagira abasore z’Abanyarwanda zijya muri iyi mitwe.

No comments:

Post a Comment