Monday 19 September 2016

Abagabo ntibaha agaciro imirimo abagore bakora mu rugo

Josephine Uwamariya
Umuryango Action Aid ugaragaza ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’uko abagabo batajya baha agaciro imirimo idahemberwa abagore babo bakora mu ngo.

Josephine Irene Uwamariya, umuyobozi w’uyu muryango avuga ko benshi mu bagabo bo mu cyaro bavuga ko abagore babo nta cyo bakora.

Agira ati “umwanya abagore bamara mu mirimo yo mu rugo ntihabwa agaciro ariko wabaza abagabo ngo umugore wawe akora iki akakubwira ngo ntacyo akora; ngo arabyuka kare cyane saa kumi n’imwe z’igitondo, akajya muri ibyo najya no kuryama we akaguma muri ibyo.”

Action Aid igaragaza ko ikibazo gikomeye ari no mu mico ya kinyafurika hakiriho ishyigikira ko abagore ari bo bakomeza gukora bonyine imirimo idahabwa agaciro.

Agira ati “Oya twese turi abantu! Nta murimo waremewe umugore, nta waremewe umugabo. Turifuza gukangurira abagabo n’abagore ko iyi mirimo ari uguheka umwana, ari uguteka, ari no gukora amasuku mu rugo ntawe ubihejwemo.”

Uwamariya asobanura ko uku kudaha agaciro iyi mirimo biri mu biteza amakimbirane mu ngo.

Agira ati “kuba umugore atakaza umwanya yakabaye akoresha no mu bikorwa by’iterambere hanyuma umugabo akaza amukubita, cyangwa se amubwira ngo wowe ntacyo wakoze biba byahindutse ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ibyo nibyo bitera amakimbirane mu rugo, iyo umugore atuhagiye umwana neza ari uko yagiye wenda no gushaka ibiryo by’amatungo umugabo akaza amupyinagaza uburenganzira bwe buba bwahutajwe.”

Uyu muryango uvuga ko wizeye ko ibi bizagerwaho abagabo nibatangira guha agaciro imirimo abagore bakora mu rugo.

Agira ati “iyo abantu bahinduye ibitekerezo bakemera ko twese tungana; ko umugore n’umugabo bafite ubushobozi bumwe, ko bakwiye guhabwa umwanya wo kumva ko bafite uruhare rumwe. Twese hamwe abagore n’abagabo nibwo icyuho kizavamo.”


Mu bushakashatsi uyu muryango Action Aid wakoze, ugaragaza ko Abagore bo mu cyaro bakora imirimo 38 ku munsi, mu gihe abagabo bo bagakora 8 gusa.

No comments:

Post a Comment