Monday 1 February 2016

Amatora: Abakorerabushake baributswa kuba inyangamugayo

Mu kurushaho kwitegura neza amatora azaba kuri uyu wa Mbere, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yahuguye abakorerabushake, ibibutsa ko kizira gutangaza amajwi anyuranye n’ukuri.
Hamwe mu habereye aya mahugurwa ni mu murenge wa Rwezamenyo, ahahuguwe abakorerabushake 144.

Bahawe amabwiriza bagomba kugenderaho, aho buri muntu yahawe ibitabo byose bizamufasha kurushaho kunoza amatora akagenda neza akakorwa mu mucyo.

Ubwo yahuguraga aba bakorerabushake, Uwamahoro Rehema, uhagarariye ibikorwa by’amatora mu Murenge wa Rwezamenyo yababwiye ko hari aho ibi bikorwa byagiye bigaragara.

yagize ati “Ikintu gikomeye mugomba kuzitwararika, n’itangazamakuru ribimenye ko twabibiyamye; kirazira kikaziririzwa gutangaza amajwi anyuranye n’ayo wabonye.”

Uwamahoro yaburiye aba bakorerabushake ko mu gihe cy’amatora hazakazwa umutekano, ko uzabigerageza bishobora kuzamukoraho bakaba banabifungirwa.


Yabibukije ko nk’abakorerabushake nta nyungu n’imwe bafite mu kubera abakandida runaka, ko bakwiye kureka abaturage bakaba ari bo bihitiramo uwo bishakiye.

Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe Uwamahoro yavuze ko aya ari amahirwe yo kongera kwibutsa aba bakorerabushake, bababwira ko ari inyangamugayo bakwiye gukomeza kugaragara nk’inyangamugayo.

Uwamahoro avuga ko aba bakorerabushake bahuguwe basabwa kuzareka amatora akagenda neza. Yagize ati “Tuba tubasaba kugira ikinyabupfura, kumenya korohera abaturage, kumenya kubatwara neza no kubayobora, kumenya uburyo bwo kubara amajwi tubereka amabwiriza bakwiye kugenderaho.”

Aha aba bakorerabushake basobanuriwe n’iyi Komisiyo ko iyo abaturage babonye ababarura amajwi bayasubiyemo kenshi  bituma bayashidikanyaho, babwirwa bati “ntabwo umuntu wize abara amajwi ngo asubiremo inshuro eshatu; burya biba biri kugaragara ko uri kuriganya abaturage!”

Umwe mu bakorerabushake wahuguwe witwa Ibyimanikora Saidi, yabwiye Iki Kinyamakuru ko biteguye kuzitwara neza, kandi ko izi mpanuro bazazizirikana.

Yagize ati “Mpamya ko twitwara neza, iyo baguhugura baba bakwibutsa inshingano zawe, kandi aya matora azaba abantu bazajya ku murongo tuzabarura abantu babibona ku buryo bizaba byigaragaza uwatsinze azaba ari uwarushije undi bigaragara.”

Amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’Umudugudu, Akagari n’Umurenge azaba kuri uyu wa 8 Gashyantare 2016, guhera ku isaha ya Saa moya z’igitondo (7am).

No comments:

Post a Comment