Thursday 18 February 2016

Sizzaman agiye gutaramira mu Rwanda

Umuhanzi w’Umugande Sizzaman Dictionary ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Kane, saa tanu z’ijoro, aho ateganya kuririmba muri Kaize Club, mu gitaramo we n’umuhanzi Gretta bazamurikiramo indirimbo yabo nshya bise "Ntihagire Ukumbuza".

Sizzaman uri mu bahanzi bagezweho muri Uganda yamenyekanye cyane mu rwanda ku ndirimbo "Angella". Aririmba mu njyana ya Reggae na Dancehall, akaba anazwi mu ndirimbo zindi nyinshi zirimo ‘Omulabye’ yakoranye na Chameleone, Taximan yaririmbanye na Radio hamwe na  Weasle bagize itsinda rya GoodLyfe n’izindi.

Uyu muhanzi amaze imyaka irenga itanu acurangwa cyane mu muziki wa Uganda.
Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, Gretta uri kuvugana n’uyu muhanzi yavuze ko uyu muhanzi azamara iminsi ibiri mu Rwanda, aho bazafata amashusho y’indirimbo bakoranye ndetse bakanataramira muri Kaize mu gitaramo bahategura.


Yagize ati "Azaza ejo kuwa Kane, saa tanu z’ijoro. Ntazatinda mu rwanda kuko kuri St Valentin afite igitaramo muri Uganda. Mu Rwanda ahanini azaba aje ngo dufate amashusho y’indirimbo ‘Ntihagire Ukumbuza’ twakoranye, ndetse n’igitaramo ‘Ntihagire Ukumbuza Concert’ kizabera Kaizen i Remera kuwa 12 Gashyatare 2016, nyuma ahite asubirayo."

Gretta asobanura ko uyu muhanzi bakoranye indirimbo ubwo bahuriraga muri Uganda, ubwo yari yagiyeyo ashaka gukorana n’uwitwa Sheebah ariko utunganya indirimbo akamugira inama yo gukorana na Sizzaman.

Indirimbo Ntihagire Ukumbuza izanye Sizzaman mu Rwanda yakozwe na Nash Wonder usanzwe ukorera abahanzi bakomeye barimo Radio na Weasel, akaba yaranakoranye  n’umwe mu bahanzi b’ibyamamare muri Jamaica witwa Patoraking ubwo yari muri Uganda.

Gretta avuga ko uyu muhanzi ari kumufasha kumenyekanisha umuziki nyarwanda muri Uganda, binyuze ahanini muri iyi ndirimbo bakoranye.


Sizzaman yaherukaga mu Rwanda mu 2011, aho yaririmbye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

No comments:

Post a Comment