Friday 15 January 2016

Umusore Knowless ahora asaba Imana ngo azamubere umugabo


Butera Knowless (Ifoto/Irakoze R.)

Butera Knowless, amaze kuzuza imyaka 25. Uyu muhanzi uharawe cyane mu ndirimbo ‘Te Amo’ avuga ko nta mukunzi afite.

Butera ashimangira ko kuri ubu atarangamiye cyane ibyo gushaka umugabo, ahubwo ko hari ibyo agihugiyemo by’umuziki n’amasomo, yifuza kubanza gukemura mbere.

Ibi ariko ntibigutere ubwoba, niba uri umusore ufite gahunda, kuko Butera avuga ko nahuguka azahita ajya mu yindi mishinga, harimo n’uwo gushinga urugo.

Aha Butera avuga ko aramutse abonye umusore ufite gahunda kandi wujuje ibisabwa byose yahita akundana nawe akaba ari nawe bazabana ubuziraherezo nk’umugabo n’umugore.

Kuri wowe rero wifuza ko Butera yazakubyarira hungu na kobwa; hari ibyo agusaba ugomba kuba wujuje;


Umusore usenga

Niba ujya ubona Knowless yaririmbye mu tubare, wenda ugakeka ko mwazabana wowe utazi Imana waba wibeshya cyane, kuko, Knowless ahora asenga asaba ngo urugo rwe ruzayoborwe n’umutware wubaha Imana, kuko ngo “yifuza kuzabaho atwikiriwe n’umugisha wayo”. Kugira ngo ube umukunzi wa Knowless ugomba kuba uri umusore uzi Imana, usenga.



Umusore bashimanye

Butera amaze igihe kinini ahura n’abasore benshi mu bijyanye n’akazi akora k’umuziki. Umusore yifuza kuzabana nawe, ni uwo bazaba bashimanye, umusore we yashimye nawe akamushima. Aha Butera yumvikanisha ko yifuza umuntu bahuza, umwe baganira bakajya inama bakagira icyo bageraho. Uyu niwe yifuza kuzabyarana nawe.


Umusore w’umukozi

Kugira ngo Butera agere ku gikombe cya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) 5, byamusabye kuba ari umukobwa ukora. Knowless amaze imyaka myinshi arara mu ma studiyo akora ataruhuka rimwe na rimwe akigomwa no kuryama. Akeneye rero umusore nk’uyu nawe uhora uhihibikanira kubira icyuya, kandi agatungwa n’umusaruro w’ibivuye mu mitsi ye adateze amaboko. Butera avuga ko ashaka umusore utari umunebwe, utari ntibindeba wicara aho ngo ibintu byose bizikora, oya! Akazi ukora siko k’ingenzi, Knowless akeneye siko areba, we areba umusore w’umukozi mu mutwe.


Umuntu bumvikana

Biragora gukora umuziki, noneho ku bakobwa bikaba ibindi bindi; kuri Knowless rero, akeneye umusore bumvikana uzi neza icyo kuba umuhanzi ari cyo hano mu Rwanda. Akeneye umusore umushyigikira bombi bagamije iterambere ryubaka, bakabana bahuza.

Ibindi by’umwihariko
Knowless, uheruka kwegukana miliyoni 24 muri PGGSS 5, uburanga bwe n’igikundiro bye bituma ahora ashakwa n’abasore benshi, ibyo byo usanzwe ubizi. Ariko by’umwihariko Knowless amaze kugira abafana b’igitsina gabo batabarik;a nabyo ugomba kubyitwararika.
Bijya binahwihwiswa ko Knowless yaba akundana n’umusore witwa Clement Ishimwe usanzwe umutunganyiriza indirimbo ze akaba ari nawe muyobozi we mu nzu akoreramo ya Kina Music Label.
Ibi byose ariko ntibigutere ubwoba cyangwa ngo biguce intege, kuko Knowless we ubwe yivugira ko ukuri kw’ibi ari uko nta musore agira bakundana nawe, ko nta bukwe ateganya vuba, ko ibi byose bimuvugwaho na Clement ari ibihuha.



Gerageza amahirwe, cyangwa utwandikire kuri Twitter @DrIrakoze


No comments:

Post a Comment