Friday 20 November 2015

Umukobwa Bruce Melody yateye inda yaje kumwaka indezo

Agasaro Diane umukobwa bivugwa ko Bruce Melody yateye inda, mu kanya azanye umwana ahahoze studio ya Super Level kugira ngo amuhe indezo.
Diane yahise asanga Bruce Melody hafi y’akabare kegereye iyi studio ya Super Level. Uyu muhanzi akimenya ko baje kumwaka indezo yahise yihisha mu nzu agiye gutangizamo studio ye.
Mu rwego rwo kwigaragambya Diane yahise ashyira umwana hejuru y’imodoka ya Bruce Melody avuga ko atahava adahawe indezo ngo ajye kuvuza umwana kuko yaje abwira abantu ko umwana yabuze uko amuvuza kubera amikoro make.

Read More @IZUBA RIRASHE NEWSPAPER





No comments:

Post a Comment