Friday 1 May 2015

Nakiruka ubukene, Uwaririmbye “Mukandori yagiye Kuvoma” azubura mu nganzo



Umuhanzi wahimbye indirimbo Mukandori ikaza no kumwitirirwa aracyakirigita imirya ya gitari (Ifoto Irakoze R.)


Mutabaruka Leonidas wamamaye ku ndirimbo “Mukandori yagiye kuvoma”, “Monika”, “Kanguka Buracyeye”, “Mukagacinya”, “Amagambo ari hanze aha” n’izindi avuga ko anyotewe kongera kumvikana mu bihangano bishya amaze igihe yandikira mu rugo.

Namusuye iwe mu rugo, nuko ambwira ko afite ibihangano bishya, kandi ko aramutse abonye umuterankunga nta shiti yabisohora kandi mu gihe cya  vuba.

Mu nzu ye, Mutabaruka agira gitari ihora yegetse mu ruganiriro, gitari avuga ko acuranga ijoro n’umunsi uko ari kuruhuka.

Ni gitari ubona ko ishaje, ariko akirigitana ubuhanga ukumva umurya wa kera, mu ndirimbo za Karahanyuze, zacagaho mu rukerera mu zitwa “Burakeye” kuri Radiyo Rwanda.

Aganira n’Izuba Rirashe, yagize ati “Rwose Nyagasani amfashije numva inganzo yanjye ndacyayikomeje, numva naririmba n’abana bakiri bato n’urubyiruko tugafatanya ku buryo umuziki twawuteza imbere.”

Uyu muhanzi wo hambere avuga ko ubu yugarijwe n’ubukene, akaba yarazahajwe n’uburwayi bw’igisukari (diabete), n’umwijima.

“Ubu ikibura ni amafaranga, amafaranga niyo ari kubura gusa; muri make Nyagasani namfasha nkabona untera inkunga wenda hagati nko mu kwa karindwi cyangwa ukwa munani nkirutse ubukene ndimo ndumva nzashyira hanze CD y’indirimbo zanjye nshya, nkanasubiramo iza kera abantu bakunze ziri mu buryo bugezweho.”

Mu gisagara hose bamwita Mukandori, indirimbo yayanditse mu 1985.

Mutabaruka, w’imyaka 60, atuye mu kagari ka Cyasemakamba, umurenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma ho mu Ntara y’i Burasirazuba.

Aracyacuranga gitari akakwibutsa indirimbo za Karahanyuze (Ifoto/Irakoze)


Uwaririmbye Mukandori yagiye kuvoma, yitwa Mutabaruka Leonidas (Ifoto/Irakoze)


Abamusuye iwe bose Mutabaruka abakira abacurangira akanabaririmbira indirimbo za kera n’inshyashya (Ifoto Irakoze R.)

Icyaro cya Kibungo Mutabaruka atuyemo (Ifoto Irakoze R.)



No comments:

Post a Comment