Saturday 24 March 2012

Umurambo wa Nyakwigendera Sentore wagejejwe i Kigali

Umurambo wa Athanase Sentore, se w’umuhanzi Masamba Intore, wagejejwe i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu ahagana mu ma saa munani z’amanywa (2 : PM) uvanywe mu Buhinde. Ubwo twavuganaga na Jules Sentore, umwuzukuru wa Athanase Sentore, yavuze ko umurambo wa Sekuru wahise werekezwa mu buruhukiro bw’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali. Imihango yo kumushyingura ikaba iteganijwe kuri iki Cyumweru. Yagize ati :“Tuvuye kumufata ku kibuga cy’indege, ubu tugiye ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal.” Amakuru IGIHE tumaze kumenya ni uko mu mihango yo gushyingura Sentore biteganijwe ko hazerekanwa Filime ivuga ku buzima bwe yari imaze igihe imukorerwa. Muri iyi filime hazahabwa umwanya munini ijambo Sentore yavuze asezera ku muryango. Hazanaririmbwa kandi indirimbo y’umuryango wa Sentore yitwa ’Imihigo y’Imfura’ yari imaze iminsi mike ihimbwe. Muri iyi ndirimbo humvikanamo amajwi y’abahanzi nka Masamba Intore, Mariya Yohana, Cyoya, Muyango, Tombola (umugore wa Cyoya), Raoul, n’abandi benshi. Umusaza Sentore wavutse mu 1934, yitabye Imana mu mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 21 Werurwe, azize indwara y’umwijima. Yaguye mu Buhinde aho yari yagiye kwivuriza.

No comments:

Post a Comment