Tuesday 10 January 2012

Jay-Z Releases “Glory,” Featuring His Daughter Blue Ivy’s Cries


Umuraperi Jay-z, yashyize hanze indirimbo aririmba humvikanamo (cyane cyane ku munota wa 3 n’amasegonda 36) umwana urira. Iyo ndirimbo yise Glory avuga ko yayifatanije n’umukobwa we Blue Ivy Carter (B.I.C) nyuma y’iminsi 2 gusa avutse.

Mu magambo agize iyi ndirimbo, Jay-Z avuga ko yashimishijwe cyane n’ivuka ry’uyu mukobwa we wari utegerejwe n’abantu benshi ku isi n’ubwo kuvuka mbere y’igihe kwe byari byabahangayikishije . Agira ati :”Kuvuka kwawe byari biteye ubwoba, twagiriraga ubwoba ko ushobora kutavuka none ubu buriho, uri igitangaza”. Anavuga kandi ko gutwita kw’uyu mwana byakorewe i Paris ho mu Bufaransa.

Gushyira hanze iyi ndirimbo byahuriranye n’uko uyu mwana yamaze guhabwa akazi muri Kampani yo muri Amerika y’uwitwa Veronica Alexandra. Yanahawe kandi n’izindi mpano zitandukan ku isi aho abantu bari kwitirira inyubako n’imyuga bakora amazina y’uyu mwana mu rwego rwo kurushaho kwinjiza cyane kuko bemeza ko intero ku isi ari imwe’Blue Ivy Carter”, umukobwa wa Jayz nk’uko urubuga rwa Dailymail rubitangaza.

Jay-z, w’imyaka 40 nawe yaboneyeho umwanya wo gutangaza ku mugaragaro ivuka ry’umwana we aho ananyomoza amakuru yatangajwe mu bitangazamakuru avuga ko umugore we Beyonce yabazwe. Yavuze ko yari ageze kure ariko ko atigeze abagwa nk’uko byari byatangajwe mbere.

No comments:

Post a Comment