Wednesday 20 July 2011

Sean Kingston: Polisi iri kugenzura ibyaba byarangirijwe n’impanuka ye!


Kuba umuhanzi Sean Kingston yasohotse mu ibitaro, ubu akaba agenda yoroherwa ntibimubuza gukurikiranwa no kuryozwa ku byabaye mu gihe uyu muhanzi yakoraga impanuka mu mazi i Miami.

Mu cyumweru gishize, i Florida, abagize komisiyo ishinzwe gucunga no gukurikiranira hafi pariki y’aho uyu muhanzi yakoreye impanuka bari bateraniye hamwe nuko batumiza umuhanzi Sean Kingston ngo asabanure ibijyanye n’ibyaba bishobora kuba byarangiritse ubwo uyu muhanzi yakoreraga impanuka na cyane ko yayikoreye ahantu hatemewe kugera na buri wese ku muvuduko ukabije.

Uyu muhanzi akaba yaragiye agarukwaho cyane mu biganiro bijyanye n’iyi pariki, aho biteganijwe ko ibyaba byarangiritse byose biturutse kuri iyi mpanuka agomba kubiryozwa.
Tubibutse ko kubera iyi mpananuka, uyu muhanzi Sean Kingston atakije mu Rwanda muri uku kwezi nk’uko byari biteganijwe ahubwo akazaza mu kwezi kwa cyenda ku itariki ya 17.



No comments:

Post a Comment