Ibumoso ni Mugemana Charles umuganga mu
ikipe ya Rayon Sports akaba na se wa Mugemana Cynthia uri iburyo
Amakuru mashya atugeraho yemeza ko murumuna wa Queen Cha,
witwa Mugemana Cynthia, wari warabuze, biravugwa ko yari amaze icyumweru yibanira n’umusore w’umukinnyi wa Rayon Sports FC.
Umwe mu
bantu tutifuje gutangaza amazina ye, avuga ko azi neza aho uyu mukobwa yari
ari, kandi ko n’uwo bari kumwe amuzi.
Yagize
ati “Nibaze mbahe amakuru neza. Njyewe ntuye i Nyanza, uwo mukobwa amaze iminsi
yibera mu rugo rw'umukinnyi w'ikipe ya Rayon Sport.”
Inshuti
z’uyu mukobwa n’abo biganana muri APACE (mu Mujyi wa Kigali) na bo bemeza ko
Cynthia yibaniraga n’uyu mukinnyi, aho bamwe bavuga ko ari we wamwishyiriye.
Umwe mu bakinnyi b’iyi kipe, tutifuje gutangaza amazina ye, nawe
yemeje aya makuru, avuga ko uyu musore azwiho iyi ngeso y’ubusambanyi.
Twamenye amazina y’uyu mukinnyi bivugwa ko yari ari kumwe
n’uyu mukobwa, ariko ntitwifuje kuyatangaza.
Mu kiganiro twagiranye nawe yavuze ko uwo
murumuna wa Queen Cha we atamuzi, ati “simuzi, sinjya nanavugana nawe, ibyo
rwose simbizi.”
Mu kiganiro n’Umuvigizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Celestin
Twahirwa, yavuze ko we iki kirego atakibwiwe, ariko ko bishoboka ko hari
sitasiyo ya Polisi yagishyikirijwe, igahita ikirekera aho umwana akiboneka.
Uyu mukobwa w’imyaka 18 ni umwana wa Mugemana
Charles usanzwe ari umuganga w’Ikipe ya Rayon Sport.
Yari amaze icyumweru cyose yaraburiwe
irengero, aho mukuru we w’umuhanzi Queen Cha na Safi Madiba bari batangiye
gutanga amatangazo arangisha mu itangazamakuru.
Akiboneka, mukuru we Queen Cha yanze
kwerura ngo avuge ku hantu bamusanze.
Yagarukiye ku kuvuga gusa ko murumuna we
Mugemana yamuhamagaye nka saa tanu amubwira ko ari i Nyanza ari naho yagiye
kumutora, akavuga ariko ko batagize umwanya wo kwicara ngo amuganirize neza ngo
amenye aho yari ari h’ukuri.
Mu kiganiro kuri uyu wa 19 Kamena, Queen Cha yavuze ko
murumuna we nta mpamvu zifatika yari yabasobanurira ku kugenda kwe akazimira
atavuze.
Queen Cha ariko avuga ko aya makuru y’uko murumuna we yari
ari ku mukinnyi wa Rayon Sport we ari ubwa mbere ayumvise, ati “nta
n’igitekerezo mbifiteho, ni ubwa mbere mbyumvise ibyo ngibyo.”
Gusa, Queen Cha avuga ko uyu mwana yababwiye ko muri icyo
cyumweru cyose yari ari kwa nyirakuru w’umwe mu bana bigana.
Abatanze aya makuru bagiriye inama
umuryango w’uyu mwana kumupimisha bakareba niba nta burwayi yaba yarahakuye.
No comments:
Post a Comment