Inzobere mu by’imyororokere zivuga ko imibonano mpuzabitsina
ntacyo ihindura ku ngano y’igitsina ku bagore, bitewe n’imiterere yacyo.
Umudogiteri mu by’ubuvuzi witwa Lauren Streicher, asubiza iki
kibazo agira ati “Umubiri w’abagore ukozwe ku buryo ushobora kuba wakwaguka
ukaba wakwakira ikintu cyose kinini kuva ku gitsina kinini cy’umugabo kugeza ku
mwana uvuka.”
Mu nyandiko yasohotse ku rubuga rwa www.womenshealthmag.com, uyu
mudogiteri w’umwarimu mu bijyanye n’imyororokere muri Kaminuza yigisha
ibijyanye n’ubuvuzi hamwe n’ubunararibonye mu by’inkundo (Northwestern
University’s Feinberg School of Medicine and author of Love Sex Again) amara
impungenge abantu bose bagira asobanura ko igitsina cy’umugore gihinduka mu
gihe agize ubushake bwo gukora imibonano.
Akavuga ko muri icyo gihe ibice byinshi bigize igitsina cy’umugore
noneho byongera ubunini ku buryo umugore aba ashobora kwakira igitsina
cy’umugabo mu bunini bwacyo ubwo ari bwo bwose.
Yongeraho indi ngingo ko hari ubwo igitsina cy’umugore gishobora
kutiyongera ngo kibe kinini nk’uko biba bisabwa mu gihe hitegurwa imibonano
mpuzabitsina bitewe n’imisemburo mike. Akagira abantu nkabo inama y’uko bakwiye
kwifashisha ibyongera ububobere (lubricant) bishobora kuboneka ku masoko.
Ati “Bifasha igitsina
cy’umugore kuba kinini cyane, bigatuma akora imibonano mpuzabitsina neza
yisanzuye, ku buryo bimuryohera kurushaho.”
Lauren Streicher avuga ati “Niwumva nyuma y’imibonano igitsina
cyawe kidasubirana neza ku rugero rw’uko usanzwe wiyumvaho, ibyo ni ibisanzwe;
igitsina cyawe kiba cyongereye umubyimba kugira ngo cyakire igitsina
cy’umugabo, mu gihe runaka cy’imibonano. Humura kuko igitsina cyawe kiba kiri
bwongere kungana nk’uko gisanzwe mu gihe gito, wenda nko mu minota mike cyangwa
se amasaha make.”
Iyi mpuguke Streicher igira ati “Mu gihe wumva kitasubiranye neza
nk’uko gisanzwe kingana, buriya ikibazo ntabwo aba ari igitsina; ahubwo biba
ari imitsi ikizengurutse izwi ku izina rya ‘pelvic floor’”.
Streicher ati “Kandi ibyo bishobora gushira ukoze imyitozo isanzwe
ijyanye no kugorora no kurambura uhina icyo gice, imyitozo izwi ku izina rya ‘Kegel
exercises’ nuko iyo mitsi ikongera igasubirana uko isanzwe”.
Mu gusoza, uyu mwarimu w’inzobere Streicher asaba abagore bagize
izindi mpungenge ku bibazo nk’ibi kujya barushaho kwegera abaganga babari hafi
cyangwa se abahanga mu by’imyitozo ngororamubiri twavuze ya ‘pelvic floor’
bakabagenera uburyo bayikoramo kugira ngo imitsi yabo yireze yongere yiregure
neza.
No comments:
Post a Comment