Asina yabohotse yandika ubutumwa burebure kuri facebook avuga kuri Riderman.
Yagize ati,
"Mu by’ukuri ndagirango mbwire abatekereza ko ngiye kwicwa n’agahinda ko bishoboka kuko nakunze Emery peee nta buryarya kandi n’ubu ndacyamukunda nkurikije ko uwo umutima wizeye ugakunda kukuvamo n’ubwo bishoboka ariko bifata igihe.
Abatekereza
ko nzicwa n’agahinda birashoboka igihe gito kuko n’abapfakaye bakomeza ubuzima
nkanswe njye ukimubona hafi ariho nabyo ni umugisha ariko agahinda karahinda
nyuma kagashira ntimwibeshye.
Biriya
bibaho hari benshi bababaye, banyuze muri byinshi bibabaje kurusha ibyanjye.
Kuba twari tuzwi we ari n’umustar ngirango niyo mpamvu byabaye ibitangaza... Si
njye wa mbere sinajye wa nyuma.
Abatekereza ko Gatsinzi abaye umwanzi wanjye
baribeshya kuko siko biri, ni inshuti namenye cyane twagiranye amabanga menshi,
twasangiye akabisi n’agahiye donc twarabanye turaziranye ariko inzira
zitandukanye zintunguye sinabyiteguraga n’ubu ndacyamukunda kuko urw’ukuri
ntirusaza.
Ariko
yahisemo kandi umuntu ukunda umwifuriza ibyiza niyo mpamvu mu gihe anezerewe
nanjye ndabimwubahiye umunezero we ni wo wanjye, n’ubwo bigoye iyo utunguwe,
utanabwiwe ugashiduka ubona invitation wari uherukana n’umuntu akigukunze na we
nta n’icyo washidikanyaga...
Ku
bibaza ku mubano wanjye na Nadia Farid ndagirango mbamenyeshe ko mwifuriza
amahirwe masa, atwaye Rukundo azarwuhire amumfatire neza kandi ibyambayeho nta
mukobwa mbyifuriza ariko Nadia abonye ibyiza, ari wowe se wabireka?
Gusa
ntibizamubeho kandi azakunde Gatsinzi n’umutima we wose kuko ni umugabo utagira
uko asa. Na we azamukunde kurushaho kuko ni umukobwa mwiza cyane...
Gatsi
wampaye urukundo ntarabona ndagushima, kandi nakwigiyeho byinshi byiza gusa
nkugaye gato nka 2% kuko ntiwanteguje naho ibindi 98% byari byiza
nzabikwibukiraho.
Ngo nta
mvura igwa ntihite, byabaye ngombwa ko dutandukana, Imana yaduhuje ni yo izi
impamvu twatandukanye, bitavuze ko twibagiranwe ntibibaho ntibinashoboka
keretse nitugirira neza iga formata ubwonko bwacu.
Ndabifuriza
kuzabyara hungu na kobwa kandi muzatunge mutunganirwe, muzubakire ku Mana kuko
niyo yonyinye izarukomeza. Mbifurije ubukwe bwiza nimuntumira nzabakenyerera
maze twubake amateka kuko urukundo ni urwo nzabutaha kandi nzitanga uko
nishoboye.
Nashimye
sinagaye bitavuze ko ntagihari cyo kugaya gusa nta mpamvu cyane ko I don’t own
anybody an explanation to what happened!"
No comments:
Post a Comment