Iburyo ni Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ibumoso ni umuhanzi Danny Vumbi
Ibihumbi
by’abaturage byahisemo gusaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame
kuguma ku butegetsi bashyikiriza amabaruwa y’ubusabe bwabo Inteko Ishinga
Amategeko ariko umuhanzi Danny Vumbi we yifashishije inganzo ye, nuko yunga mu
ryabo.
Ubutumwa
bwe, Vumbi yabutanze abunyujije mu ndirimbo ijimije yise “Hapana Papa”, aho
abwira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda amwinginga agira ati “wigenda, ubu
nibwo tugukeneye!”
Akongera
ati “ugiye twasigarana na nde? Ugiye twaririmba urwo tubonye, ca inkoni izamba
rwose ntabwo ari ukukugora!”
Uyu
muhanzi Danny Vumbi wari umaze igihe aca ibintu mu ndirimbo “Ni Danger” ahuza
n’abaturage nawe asaba ko Itegeko Nshinga ryavugururwa, mu ngingo yaryo y’101,
nuko Perezida Kagame akemererwa gukomeza kuyobora ibihe bitabarika.
Vumbi
ntiyerura ngo abivuge yemye, we nk’umuhanzi yahisemo kubicisha mu mvugo acamo
amarenga abihuza n’imyandikire ye y’imigani izimije abisanisha n’ibiriho.
Muri
iyi ndirimbo “Hapana Papa” Vumbi yashushanyirije ubutwari bwa Perezida Kagame
mu mugani w’umugabo wabyaye abana akabasiga agiye ku itabaro, bagasigara ari
ipfubyi kuko na nyina wabo yaje gupfa, bakabaho nabi yagaruka bakishima ariko
yababwira ko agiye kongera kugenda bakarira batakamba bamusaba kutagenda.
Abiririmba
agira ati
“Iyi ni inkuru y’umugabo wabyaye abana, abana bakiri bato ajya ku rugamba, nyina w’abana arapfa babaho nabi. Amarira n’agahinda birabashegesha. Ku rugamba umugabo agira ubutwari; arataha abana baramuhobera arabahoza, araboza, arabagaburira barakura bashimira papa wabo. None reba uyu munsi hashize imyaka nanone ashaka kugenda abana bati ‘hapana papa!’ N’agahinda kenshi baramwinginga bati ‘dore abaturanyi bamaze kutwubaha, batubwiye ko ibyo ukora ubikora ku bwacu, fata icyemezo ugume aha nitwe tubigusabye.’”
Aha
niho Vumbi avuga asubiramo kenshi ati “Hapana papa, wigenda, wigenda; ubu nibwo
tugukeneye, Papa, Papa!”
Mu
bitero byayo Vumbi akomoza ku magambo yumvikanisha neza ibimaze iminsi
bigaragazwa n’abaturage benshi basaba Perezida Kagame kuguma ku butegetsi, aho
nawe yunga mu ryabo agaragaza ko Kagame agiye abaturage basigara bonyine.
Uyu
muhanzi anagaruka ku magambo akomeye uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Dr Pierre
Damien Habumuremyi yatangaje yifashishije itangazamakuru, agaragaza impungenge
z’uko u Rwanda rubuze umuyobozi nka Perezida Kagame hari ubwo rushobora no gusubira mu icuraburindi.
Vumbi
abiririmba abisanisha n’umugani aba ari guca muri iyi ndirimbo avuga ko abana
bari bagiye gusigwa na se wabo bagize ubwoba batinya ko bagiye gusigara bonyine
nuko bamusaba kugumana nabo.
Abiririmba
ahanika ijwi mu mirya ya gitari agira ati “batinye impyisi n’ibisambo bya
nijoro, bibutse imvura bibuka agashumi mu nda bibutsa ‘Papa’ ko nta mpamvu yatuma abasiga; reba nawe aho twari tumaze
kugera ugiye twaririmba urwo tubonye?”
Aganira
n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, Vumbi, ubusanzwe witwa Semivumbi Daniel, yanze
kwerura ngo agire byinshi ayivugaho.
Gusa
yemereye iki Kinyamakuru ko mu kuzimiza kwe hari aho bifitanye isano, agira ati
“Ni abana baba babwira papa wabo ngo yibasiga, […] byabaye uguhurirana
kw’ibintu (coincidance).”
Inshuti
ze, n’abakunze kumuba hafi iyi ndirimbo ikorwa, harimo umuhanzi Ama-G The
Black, babwiye Izuba Rirashe ko iyi ndirimbo ye nta shiti isaba Perezida Kagame
kuguma ku butegetsi, nk’uko abaturage bari kubisaba, ahubwo ko we ubu ari bwo
buryo bwiza yahisemo kubivugamo yifashishije inganzo yimbitse.
Soma amagambo agize iyi ndirimbo:
No comments:
Post a Comment