Monday, 18 April 2011

Umuhanzi Kizito Mihigo yataramiye Abanyakigali baranezerwa karahava


 image

Mu gitaramo cy’Umuhanzi Kizito Mihigo cyiswe “Ishami ryashibutse mu ishavu rigashashagirana ibyishimo” cyabereye kuri Serena Hotel I Kigali kuri iki Cyumweru taliki ya 17 Mata 2011 yataramiye Abanyakigali baranerwa karahava.

Ahagana mu ma saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba (18h) ni bwo muri icyo gitaramo, umuhanzi Kizito Mihigo yari atangiye gutaramira abari bateraniye muri Serena Hotel I Kigali. Benshi mu bitabiriye iki gitaramo bari abayobozi mu nzego za Leta zitandukanye.

Agifata ijambo, Umuhanzi Kizito yavuze byinshi ku mpamvu z’ ubuhanzi bwe aho yashimangiye ko ari umuhanzi w’ Umunyarwanda ariko kandi w’ umukristu. Ku bijyanye n’ ubukristu bwe, Kizito yavuze ko kwemera Imana bidasaba kubonekerwa ahubwo ngo byonyine umuntu agiye yitegereza ibiremwa bimukikije byakagombye kumwemeza ko hariho uwabiremye. Si ibi gusa kuko ngo ikindi kimwe mu bimutera kwemera harimo ubusumbane bw’ ibiremwa.

Ibi Kizito yabisobanuye agira ati: “Inyamaswa zirya ibyatsi ariko ibyatsi ntibirya inyamaswa; umuntu rero we abirya byose. Bivuga ko umuntu arenze ibyatsi n’ inyamaswa, gusa hari ibyo umuntu adashobora gukora kandi bigakomeza bikabaho. Bikorwa na nde?”

Nyuma yo gusobanura impamvu z’ ubuhanzi bwe yagoroye ijwi karahava n’uko atangirana n’ indirimbo ye yise “Iteme”. Iyi ndirimbo Kizito yayiririmbye mu cyunamo cy’ umwaka ushize ubwo Abanyarwanda bibukaga ku nshuro ya 16 jenoside yakorewe abatutsi. Kizito yavuze ko iyi ndirimbo yayiririmbye agamije gushishikariza abarokotse jenoside yakorewe abatutsi gukunda igihugu no kumenya ko ari bo bafite urufunguzo rw’ amahoro.

Nyuma y’ Iteme, Kizito yaje mu ndirimbo ye yakunzwe n’ abatari bake “Arc en Ciel” (yasubiwemo). Igihe benshi bari bategereje cyaje kugera ubwo yaririmbaga indirimbo “Twanze gutoberwa amateka” ndetse aranayisobanura agira ati: “Kwibuka bibanziriza indi mishinga yose dushobora gukora nk’ Abanyarwanda. Twibagiwe twaba twubakira ku musenyi, utibutse ntiwababarira ibyo utibuka (k’ uwakorewe ibyaha) ndetse ntiwanasabira imbabazi ibyo utibuka (k’ uwakoze ibyaha)”.

Kizito yakomeje agira ati: “Jenoside ni mbi, ariko kandi tumenye ko yadufumbiye (n’ ubusanzwe ifumbire usanga isa nabi). Yego ntawashima ikibi ariko kiduha umwanya wo kwinjira mu ishuri”.

Nyuma yo kuririmba “Twanze gutoberwa amateka”, byagaragaye ko abantu benshi bayikunda ndetse ifite isomo rikomeye yabahaye. Ibi byatumye Prof. Rwabuhungu wari umuyobozi wa gahunda abwira uyu muhanzi ukomeje gukundwa uko bwije n’ uko bukeye ati: “Kizito waririmbye indirimbo nyinshi ariko iyi yo izagukurikira”.

image
Prof Rwabuhungu

Si Kizito gusa wagize ubutumwa atanga kuko na Bamporiki Edouard (uzwi nka Kideyo mu kinamico Urunana) yaboneyeho akanya ko gusangira ubuhamya bwe n’ abari bitabiriye igitaramo.

Mu rwenya rwinshi, Bamporiki nk’ umuntu utarahigwaga muri jenoside yavuze ko kuri we ngo abona hakiri urugendo mu bijyanye no gutanga ubuhamya ku byabaye mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi. Bamporiki yagize ati: “Ntago biryoshye kubona umuntu wacitse ku icumu asaba guhumurizwa, byagakwiye gukorwa atarinze kubisaba. Duhora twumva ubuhamya bw’ abavuga uko birukaga n’ uko barokotse ariko ntitwumva abavuga ko babonye abatutsi biruka cyangwa abavuga ko babirukankanye”.

image
Bamporiki Edouard(Kideyo)

Nyuma yo kuririmba indirimbo nyinshi zitandukanye, Kizito yafashe umwanya asobanura umuryango “Fondation Kizito Mihigo pour la Paix/Kizito Mihigo for Peace Foundation-KMP) aho yavuze ko uyu muryango watangiye ari nka “Fun Club” (abantu bakundaga indirimbo ze, bamufasha gucuruza ama cd, gutegura ibitaramo n’ ibindi) nyuma bagafata icyemezo cyo gukora umuryango uhamye ariwo KMP.

KMP ifite indangagaciro zitandukanye zirimo Kwibuka (l’ art au service de la memoire), kubabarira (le pardon), kugira impuhwe (la compassion), ubwiyunge (la reconciliation), ubumwe (l’ unite), n’ ibindi. Uyu muryango ufite kandi gahunda zitandukanye zirimo gukora ibitaramo byo gukwirakwiza ubutumwa, gukora ishuri rya muzika, imbyino n’ ikinamico, n’ ibindi.

Tubabwire kandi ko Kizito afite igitaramo kuri iki cyumweru kuwa 24 Mata 2011 i Gikondo mu mahema y’ahasanzwe habera imurikagurisha guhera ku isaha ya saa kumi n’imwe.

image
Umuhanzi Kizito Mihigo arimo kiririmba
N'abana bari baje kandi baranezerewe

image
Kizito arimo gusobanura umuryango wa KMP

image
image
image
image
Bamwe mu bari bitabiriye igitaramo

image
image
N'abayobozi bakuru bitabiriye iki gitaramo

No comments:

Post a Comment