Ubuzima ni wowe ubuha icyerekezo, iyo ushaka kububyaza umusaruro ubigeraho- Perezida Kagame muri KCT
Ni kuri uyu wa Kane tariki 21 Mata 2011, ubwo
Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame yafunguraga ku mugaragaro
Ikigo gikorerwamo ubumenyi-ngiro cya Kicukiro kiri mu ishuri ry’
ikoranabuhanga rya Kicukiro (KCT).
Mu ijambo rye ubwo yafunguraga iki kigo, Perezida Kagame yatangaje ko
ubwo yasuraga iri shuri yashimishijwe n’ ibikoresho bitandukanye birimo
kandi n’uko Abanyarwanda bazabibyaza umusaruro ufitiye akamaro u Rwanda.
Yakomeje ashimira Leta ya Koreya y’ Amajyepfo ku bw’ ubutwererane buri
hagati y’ ibihugu byombi ndetse by’ umwihariko ku bw’uruhare runini
bagize mu gutanga ibikoresho bizifashishwa muri icyo kigo.
Perezida Kagame yavuze ko mbere hari imyumvire mibi, aho amashuri
y’imyuga yafatwaga ku rwego rwo hasi, biturutse kuri politiki mbi, ibi
bikaba byaratumye nta guteza imbere iki gice kwabayeho kuko bagifataga
nk’aho kigenewe abimwe amahirwe yo kwiga.
Umukuru w’igihugu yahaye ubutumwa abanyeshuri agira ati: “Ubuzima ni
wowe ubuha icyerekezo, iyo ushaka kububyaza umusaruro ubigeraho, iyo
ushaka kubuha agaciro niko bigenda kandi n’iyo ushaka kubwangiza niko
bigenda, ni ukuvuga ko byose bituruka ku guhitamo kwawe kugira ngo
ubuzima bwawe bube uko ubyifuza.” Yongeyeho ko bagomba kugira umutima wo
kuvugurura no kuvumbura.
Ati "uko wifuza ubuzima bwawe niko buzakugendekera"
Yasoje ijambo rye abizeza kuzakorera hamwe n’iri shuri kugirango babashe
kugeza u Rwanda aho rugomba kuba mu bijyanye n’ amajyambere.
Umuyobozi w’ iri shuri, Ir Joseph Mfinanga mu ijambo rye ry’ ikaze
yatangaje ko ubumenyi bw’ abanyeshuri buturuka ku bumenyi bw’ abarimu,
yakomeje avuga bifuza kuzashyiraho ikigo gihugura abarimu kugira ngo
hatezwe imbere ubunyamwuga muri bo. Yongeye gushimira Perezida wa
Repubulika ku bw’ubwitange bwe mu guteza imbere imyuga, bwatumye babona
inkunga ya KOICA nyuma y’ uruzinduko rwe muri Koreya y’ Amajyepfo muri
Kamena 2008.
Nyuma y’ ijambo rye, Umuyobozi w'ikigo yashyikirije impano Perezida wa Repubulika mu izina ry’ ikigo ayoboye.
Umuyobozi wungirije w’Ikigo cya Koreya y’ Amajyepfo Gishinzwe
Ubutwererane Mpuzamahanga (KOICA), yashimiye Perezida w’ u Rwanda kuko
yitabiriye uyu muhango, yongeraho ko uyu mushinga watangijwe ubwo
Perezida Kagame yasuraga Koreya y’Amajyepfo mu mwaka wa 2008.
Yakomeje avuga ko iki gikorwa ari itangiriro ry’ ubutwererane hagati y’
ibihugu byombi, kandi ko Leta ya Koreya izakomeza gushyigikira u Rwanda
kugera ku cyerekezo 2020, ibinyujije muri KOICA.
Ishuri ry’ ikoranabuhanga rya Kicukiro ryatangiye mu mwaka wa 2008, ubu
rifite abanyeshuri 749, muri bo 16% ni igitsina gore. Iri shuri ritanga
impamyabumenyi yo ku rwego rwa A1 mu mashami agera ku munani.
Iki kigo cy’ ubumenyi-ngiro cyatewe inkunga na KOICA, kizafasha mu
kubaka ubushobozi mu mashami atanu y’ubwubatsi, amashanyarazi,
ikoranabuhanga ryo mu nganda, ubukanishi bw’ imodoka n’ ikoranabuhanga
mu itumanaho.
Perezida Kagame afungura ku mugaragaro ikigo cy'ubumenyi-ngiro
cya KCT
Aha Perezida Kagame n'abandi bayobozi batambagiraga bareba
ibice bitandukanye bigize icyo kigo
Umuyobozi w'ishuri ry'ikoranabuhanga rya Kicukiro
ashyikiriza umukuru w' igihugu impano
Umuyobozi wungirije wa KOICA ashimira Perezida Kagame
Abanyeshuri n'abarezi ba KCT bari bitabiriye ibyo birori
No comments:
Post a Comment