Thursday, 7 April 2011

ubutumwa bwa Ban Ki Moon ku munsi wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu rwanda mu 1994

uyu munsi, turibuka imbaga y’abantu bishwe muri jenoside yo mu mwaka w’1994 mu Rwanda. Imitima yacu iri kumwe n’abarokotse, basigaye ngo bongere bubake imiryango yasenyutse n’igihugu muri rusange.

Kuri uyu munsi wo kwibuka, reka duhe icyubahiro kidasanzwe abaturage ndetse na Guverinoma y’u Rwanda ku bw’ubutwari n’imbaraga bakoresheje mu kongera gukiza igihugu ndetse n’ihungabana rikabije ryakomotse ku bihe by’ubugome bw’indengakamere.

Ndabasaba kugira umwete wo gukomeza kugira ibiganiro bihuriwemo na bose, mu rwego rwo gukomeza gukiza ibikomere, guteza imbere ubwiyunge ndetse no kwiyubaka.

Umuryango w’Abibumbye wiyemeje gukumira icyo ari cyo cyose cyatuma byongera kuba. Kuba twemera ko Umuryango Mpuzamahanga wananiwe gutabara abari mu kaga mu Rwanda ndetse no gufasha abasizwe iheruheru n’intambara z’Aba-Balcans, byatumye mu mwaka wa 2005 inama nkuru yemeza ishyirwaho ry’inshingano zo gutabara.

Ingamba Akanama k’umutekano gaherutse gufatira igihugu cya Libya, by’umwihariko Umwanzuro 1970 n’1973, bigaragaza intambwe nziza muri iyi nzira.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda n’izindi nkiko mpuzamahanga zirerekana ikimenyetso gifatika ko isi itazihanganira abahungabanya uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.

Abajyanama banjye bihariye ku bijyanye no gukumira jenoside n’inshingano zo gutabara, bahora bareba niba nta bimenyetso by’akaga ako ari ko kose. Tugomba guhora turi maso.

Amasezerano yo muri 2006 yerekeye umutekano, amahoro n’amajyambere byo mu Karere k’Ibiyaga bigari, akubiyemo kandi amahame ku kurwanya jenoside no guhana ibyaha byayo, ibyaha by’intambara ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ndasaba ibihugu byose byo muri aka karere kugira umwete wo gushyira mu bikorwa iby’ayo masezerano. Ndabasaba kandi kwihutisha itabwa muri yombi ndetse no gushyikirizwa ubutabera kw’abagize uruhare muri jenoside yo mu w’1994 bakidegembya, harimo na Kabuga Felicien.

Gukumira jenoside ni inshingano za rusange kandi zireba buri wese. Abarokotse jenoside baduteye kwibonera ukuri kw’amahano tutabashije guhagarika.

Uburyo nyabwo bwo guha icyubahiro abaguye muri ayo mahano yo mu w’1997, ni ugukora iyo bwabaga ngo ibyo bintu bitazasubira.

Ban Ki-Moon
Umunyamabanga Mukuru
w’Umuryango w’Abibumbye

No comments:

Post a Comment