Mu kurushaho kwitegura neza amatora azaba kuri uyu wa Mbere,
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yahuguye abakorerabushake, ibibutsa ko kizira
gutangaza amajwi anyuranye n’ukuri.
Hamwe mu habereye aya mahugurwa ni mu murenge wa Rwezamenyo,
ahahuguwe abakorerabushake 144.
Bahawe amabwiriza bagomba kugenderaho, aho buri muntu yahawe
ibitabo byose bizamufasha kurushaho kunoza amatora akagenda neza akakorwa mu
mucyo.
Ubwo yahuguraga aba bakorerabushake, Uwamahoro Rehema, uhagarariye
ibikorwa by’amatora mu Murenge wa Rwezamenyo yababwiye ko hari aho ibi bikorwa
byagiye bigaragara.
yagize ati “Ikintu gikomeye mugomba kuzitwararika,
n’itangazamakuru ribimenye ko twabibiyamye; kirazira kikaziririzwa gutangaza
amajwi anyuranye n’ayo wabonye.”
Uwamahoro yaburiye aba bakorerabushake ko mu gihe cy’amatora
hazakazwa umutekano, ko uzabigerageza bishobora kuzamukoraho bakaba banabifungirwa.
Yabibukije ko nk’abakorerabushake nta nyungu n’imwe bafite mu
kubera abakandida runaka, ko bakwiye kureka abaturage bakaba ari bo bihitiramo
uwo bishakiye.
Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe Uwamahoro yavuze ko aya ari
amahirwe yo kongera kwibutsa aba bakorerabushake, bababwira ko ari
inyangamugayo bakwiye gukomeza kugaragara nk’inyangamugayo.
Uwamahoro avuga ko aba bakorerabushake bahuguwe basabwa kuzareka
amatora akagenda neza. Yagize ati “Tuba tubasaba kugira ikinyabupfura, kumenya
korohera abaturage, kumenya kubatwara neza no kubayobora, kumenya uburyo bwo
kubara amajwi tubereka amabwiriza bakwiye kugenderaho.”
Aha aba bakorerabushake basobanuriwe n’iyi Komisiyo ko iyo
abaturage babonye ababarura amajwi bayasubiyemo kenshi bituma bayashidikanyaho, babwirwa bati
“ntabwo umuntu wize abara amajwi ngo asubiremo inshuro eshatu; burya biba biri
kugaragara ko uri kuriganya abaturage!”
Umwe mu bakorerabushake wahuguwe witwa Ibyimanikora Saidi, yabwiye
Iki Kinyamakuru ko biteguye kuzitwara neza, kandi ko izi mpanuro
bazazizirikana.
Yagize ati “Mpamya ko twitwara neza, iyo baguhugura baba
bakwibutsa inshingano zawe, kandi aya matora azaba abantu bazajya ku murongo
tuzabarura abantu babibona ku buryo bizaba byigaragaza uwatsinze azaba ari
uwarushije undi bigaragara.”
Amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’Umudugudu,
Akagari n’Umurenge azaba kuri uyu wa 8 Gashyantare 2016, guhera ku isaha ya Saa
moya z’igitondo (7am).
No comments:
Post a Comment