Umuhanzi w’Umugande Sizzaman Dictionary
ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Kane, saa tanu z’ijoro, aho ateganya kuririmba
muri Kaize Club, mu gitaramo we n’umuhanzi Gretta bazamurikiramo indirimbo yabo
nshya bise "Ntihagire Ukumbuza".
Sizzaman uri mu bahanzi bagezweho muri
Uganda yamenyekanye cyane mu rwanda ku ndirimbo "Angella". Aririmba
mu njyana ya Reggae na Dancehall, akaba anazwi mu ndirimbo zindi nyinshi zirimo
‘Omulabye’ yakoranye na Chameleone, Taximan yaririmbanye na Radio hamwe na Weasle bagize itsinda rya GoodLyfe n’izindi.
Uyu muhanzi amaze imyaka irenga itanu acurangwa cyane mu
muziki wa Uganda.
Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, Gretta uri kuvugana
n’uyu muhanzi yavuze ko uyu muhanzi azamara iminsi ibiri mu Rwanda, aho
bazafata amashusho y’indirimbo bakoranye ndetse bakanataramira muri Kaize mu
gitaramo bahategura.
Yagize ati "Azaza ejo kuwa Kane, saa tanu z’ijoro. Ntazatinda
mu rwanda kuko kuri St Valentin afite igitaramo muri Uganda. Mu Rwanda ahanini
azaba aje ngo dufate amashusho y’indirimbo ‘Ntihagire Ukumbuza’ twakoranye,
ndetse n’igitaramo ‘Ntihagire Ukumbuza Concert’ kizabera Kaizen i Remera kuwa
12 Gashyatare 2016, nyuma ahite asubirayo."
Gretta asobanura ko uyu muhanzi bakoranye indirimbo ubwo
bahuriraga muri Uganda, ubwo yari yagiyeyo ashaka gukorana n’uwitwa Sheebah
ariko utunganya indirimbo akamugira inama yo gukorana na Sizzaman.
Indirimbo Ntihagire Ukumbuza izanye Sizzaman mu Rwanda
yakozwe na Nash Wonder usanzwe ukorera abahanzi bakomeye barimo Radio na
Weasel, akaba yaranakoranye n’umwe mu
bahanzi b’ibyamamare muri Jamaica witwa Patoraking ubwo yari muri Uganda.
Gretta avuga ko uyu muhanzi ari kumufasha kumenyekanisha
umuziki nyarwanda muri Uganda, binyuze ahanini muri iyi ndirimbo bakoranye.
Sizzaman yaherukaga mu Rwanda mu 2011, aho yaririmbye
muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
No comments:
Post a Comment