Diane Rwigara,
umukobwa w’imfura ya Rwigara Assinapol (Ifoto Interineti)
Abagize umuryango w’umunyemari
Assinapol Rwigara, bagaragaje agahinda gakomeye batewe n’uko umuntu wabo
atishwe n’impanuka nk’uko Polisi y’u Rwanda yabitangaje, ahubwo ko yishwe
n’ibyuma yatewe mu gutwi ahagana inyuma.
Mu ibaruwa bandikiye Perezida wa
Repubulika, bahishuye ko basanze Rwigara akiri muzima Polisi ikabangira
kumutabara, ahubwo ikihutira kumuhuhura.
Berekanye uko bangiwe gutabara
umubyeyi wabo, ubwo impanuka yabaga kuwa 4 Gashyantare 2015.
Batanze ibisobanura by’ibyo bavuga
bagira bati “ibisubizo bya muganga (Autopsie)
byagaragaje ko icyishe umubyeyi wacu ari ibyuma bityaye yakubiswe mu gutwi ahagana
inyuma.”
Bavuze
ko Rwigara yazize amaherere, basobanura ko yari anamaze igihe ahigwa, batanga
ubuhamya bw’uko ababibonye bababwiye ko yisanze hagati ya bariyeri
(Barriers) ebyeri, ava mu modoka ariruka, bamwirukaho bamusubiza mu modoka.
Bashingiye
kuri ibi n’ibindi by’uko bavuga ko Polisi yanze kubaha amatelefone ya
nyakwigendera, abagize uyu muryango basabye Perezida wa Repubulika ko hakorwa
iperereza ryimbitse, banamubwira ko babaye bishinganishije.
Aganira
na BBC, Minisitiri w'Umutekano, Sheikh Musa Fazil Harerimana, yavuze ko ibyo
uyu muryango uri kuvuga ari agahinda ufite wavanzemo amarangamutima.
Minisitiri
Harerimana avuga ko niba bafite ibimenyetso simusiga babishyikiriza inzego
z’ubutabera bikifashishwa, ariko ko imikorere ya Polisi y’u Rwanda we ntacyo
ayikemangaho.
Yagize ati “Ibyo biragoranye cyane kubyemera
kuko Polisi yacu ni inyamwuga, icyo bakoze ni ukumutabara bituma bamujyana ku
bitaro aho bari bakwiye kumujyana.”
Yongeyeho ati “kuba abantu babipolitiza
(politiser) bakavuga ngo yarishwe nk’aho uwamwishe bari bafitanye isano nawe
cyangwa hari ikibazo bari bafitanye ubwo njyewe mbifata yuko ari kwa kundi
umuntu apfa ba nyirawo bakavuga ngo ni ibitega byamwishe, ngo yatererejwe ibi
n’ibi, ibyo inzego za Leta ntabwo zabigenderaho.”
Assinapol Rwigara agipfa, Polisi y’u Rwanda
yatangaje ko hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyaba cyarishe uyu
munyemari, ariko ko uwo bagonganye yafashwe kandi ko dosiye igikurikiranwa.
No comments:
Post a Comment