Sunday, 1 March 2015

PGGSS 5: Abahanzi 7 badafite amahirwe yo gukomeza mu 10

Tariki 7 Werurwe hazatangazwa abahanzi 10 bakomeza mu irushanwa, abandi batandatu basezererwe.
Mu gusezerera aba bahanzi hazakurikizwa kureba abazitwara neza kurusha abandi mu miririmbire, kugira ngo hakomeze abahanzi b’abahanga, n’ubwo irushanwa rivuga ukunzwe kurusha abandi bwose.
Usesenguye, niba nta gutungurana kudasanzwe kuzabaho, usanga abahanzi badafite amahirwe yo gukomeza ari aba bakurikira:

1.   Bull Dogg 

Uyu muraperi amaze igihe kinini asa n’uwacitse intege mu muziki. Bull Dogg n’ubwo yaje kuri uru rutonde rw’abahanzi 15 bwose nta bikorwa bikomeye yagaragaje uyu mwaka nk’uko yahoze mbere. 
Ibi ubwabyo byerekana ko nta mahirwe akomeye yo gukomeza, kuko asabwa kuzahagurutsa imbaga y’abantu bazaba bakubise buzuye muri Serena mu gihe nta ndirimbo ikomeye aheruka.


2.  Naason
Byabaye nk’ibitungurana cyane kubona Naason mu bahanzi 15 bakunzwe kurusha abandi, kuko uyu mwaka ushize nta bihangano bikomeye aheruka nk'Agasembuye cyangwa Umunyenga. Gusa kuva yajya muri iri rushanwa na mbere yahoo gato Naason yagaragaje imbaraga no gushaka kongera kugaruka mu ruhando rwa muzika.
Naason kandi ni umuhanga mu myandikire, kuko nk’indirimbo ye “Munsi y’Umukandara” ni abahanzi bake mu Rwanda bapfa kuyandika.
Kuririmba LIVE ntibizagora Naason kuko ari umuhanga cyane no mu miririmbire ye, ariko kuba adaheruka igikundiro bizamutonda cyane ku buryo abagize akanama nkemurampaka bashobora kumugumana ku buryo bworoshye.
Naason ubu yamenye ubwenge, yavuye mu by’inkuru zo kuranana n’abakobwa nka Gisa, ubu ari muri Label ya CB Records imufasha mu buhanzi bwe, yewe byaba na ngombwa ko aha ku manyarwanda abanyamakuru ngo bamutore ikabimufashamo. Ariko rwose ibi ntibihagije ko ahita aza mu bahanzi 10 bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda; gusa nakomeza akora, umwaka utaha azabazamo ndetse anagere kure muri PGGSS itaha.

3.  Rafiki


Rafiki wakunzwe cyane, akagaragara mu marushanwa ya PGGSS I ari kumwe na ba Faycal na Tom Close yongeye kugaruka muri iri rushanwa ku nshuro yaryo ya 5, iyi ni inkuru nziza ubwayo.
Ariko kubona Urban Boyz bari kumwe mu ya mbere bo bageze ku rwego basezera nta mususu, kuko miliyoni imwe ku kwezi itakiri ku rugero rwabo, ni icyerekana ko Rafiki atabashije gukomeza gukundwa cyane nk’uko yabigaragazaga.
Rafiki yajemo ku giceri, asimbura, ku buryo bicyoroshye cyane ko ahita asohoka irushanwa rigitangira. Yego arusha ibigwi abana nka Active, Bruce Melody, Social Mula n’abandi ariko nanone biragoye ko yabaca mu rihumye kuko bigaruriye imitima y’abanyarwanda benshi kuri ubu.
4.  TNP
Itsinda rya TNP rikora ibishoboka byose ngo rigere kure, ariko riracyarwana no kwamamara. Ntiriragera ku ruhando rwo guhangana na Dream Boyz, na Urban Boyz kandi ari yo ntego ryaje ryihaye; nibura kugera ku rwego rw’itsinda rya gatatu mu Rwanda. 

Ariko ibi siko biri, na Active yashinzwe na Bernard Bagenzi yariciyeho, biragoranye rero ko ryakwinjira mu bahanzi 10 bakomeza muri PGGSS 5.
Nabo ubwabo bazi neza ko no gutorwa babifashijwemo n’abanyamakuru b’inkoramutima zabo babatoye kuko babahamagaye, ariko kuba batari banaje muri 25, bakinjiriramo kubw’igiceri cyidunze nta mahirwe afatika bibaha yo gukomeza.
5.  Jody 

Umuhanzi wa 5 uzahabwa insinde muri aya marushanwa ni Jody, n’ubwo byo bizababaza benshi bwose, ariko bigaragara ko ari ko bizagenda. Jody ni umuhanga, amaze imyaka irenga 5 ahihibikanira kurya ku mafaranga y’impano yumvwa na bose mu ijwi rye, ariko ntibikunde.
Jody naririmba abantu benshi bazamugaragariza ko bamushyigikiye, kuko ni umuhanga kandi uzi kwishakira abafana byaba mu myambarire no gutegura stage, Jody arashoboye. Ariko abagize akanama nkemurampaka biragoye ko bamwemerera gukomeza birengagije Knowless watwaye imitima ya benshi mu Rwanda, na Paccy umuraperi usigaye ukora nk’umutima, amanywa n’ijoro wanahabwaga amahirwe umwaka ushize.

6.  Queen Cha
Queen Cha we, Safi aheruka kurumucira ko atagikora umuziki abyitayeho. Ngo “Ibize nabi uyima ifu”, ese ubwo aya magambo yamuvuzeho ugira ngo ntakomeye? Ubusanzwe nta muhanzi ujya wemera ko yazimye, cyangwa se ko atagikora ku buryo iyo ubimuvuzeho akwitwaraho umwikomo kabone n’iyo yaba aheruka gusohora Video mu myaka nk’ibiri ishize.
Ariko kuba Safi basangiye isano, umuba hafi, banaheruka kuririmbana indirimbo Kizimya Moto ikamamara ari we wateruye iri jambo akarivuga, byumvikanisha neza ko na Queen Cha ubwe koko yacitse intege ku rwego nawe ashobora kuba abiganira n’inshuti ze harimo na Safi.

7.  Paccy 
Uwa nyuma kuri uru rutonde ni Paccy. Paccy azirikana neza ko umwaka ushize yavanywe muri iri rushanwa atari uko yakoze, cyangwa se adakunzwe, ahubwo kubera imiririmbire ye yakemanzwe cyane n’abagize akanama nkemurampaka. Arasabwa kwigengesera cyane mu miririmbire ye ku buryo yemeza abagize aka kanama, akumvikanisha ko mu bakobwa bose bahatana, uretse Knowless udakorwaho, abarusha, kandi biragoye cyane.
Birasaba Paccy guhiga Jody kuririmba, akarusha Young Grace uzaba wahuruje nyina, abavandimwe n’abafana bishyuwe n’ibyapa, kandi ntibyakunda. Ariko nanone hatagendewe kuri Gender Paccy yagombye kuzaba abifitemo amahirwe ariko nanone benshi mu bo azaba ahatana nabo uretse Mula utari uri muri PGGSS, Paccy azaba asabwa kurusha Senderi w’udushya, asabwa guhiga ba Jules Sentore, ba Danny Nanone, Active, Bruce Melody, kandi bigaragara ko atari ibintu byamworohera, ku buryo namushyize ku rutonde rw’abo mbona bizagora gutambuka


ICYITONDERWA : Uru rutonde si itegeko ngo rukurikizwe, rushobora kuzahinduka, kuko hashobora kubaho gutungurana, kandi birashoboka, n’ubwo tutifuza ko bajya bahora badutungura buri gihe. Aha buri muhanzi arashabwa kutazirara agakora iyo [uburozi] bwabaga.

No comments:

Post a Comment