Twebwe abagize umuryango wa Rwigara Assinapol
tubandikiye iyi baruwa tubasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku rupfu
rw’umubyeyi wacu witabye Imana mu ijoro ryo kuwa 4 Gashyantare 2015.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, twakiriye
n’akababaro kenshi urupfu rw’umubyeyi wacu ruvugwaho byinshi harimo no kuba
yarishwe. Mu by’ukuri urupfu rw’umubyeyi wacu rwajemo urujijo kubera impamvu
zikurikira:
*Byagaragaye ko imodoka yari atwaye, yagonzwe ku
ruhande rw’umugenzi, bikaba bitumvikana uko impanuka nk’iyo yakomeretse
bikomeye umubyeyi wacu ku mutwe w’inyuma bikanamuviramo gupfa.
*Bamwe mu bagize umuryango, twahageze umubyeyi
wacu agihumeka ariko byahise bigaragara ko habuze ubutabazi kandi abantu
bahari.
*Polisi yamaze isaha irenga ikura imodoka ye mu
nzira ikoresheje Breakdown aho kubanza gutabara umubyeyi wacu wari ukiyirimo
agihumeka.
Rwigara Aristide umuhungu wa Rwigara Assinapol
Uyu nawe yitwa Rwigara Arioste
*Bakimukura mu modoka aho byitwa ko impanuka
yabereye, Polisi yihutiye gufungira umubyeyi wacu mu isashe ya Plastic kandi
nta muganga wamusuzumye ngo yemeze ko yashizemo umwuka.
*Habayeho kutumvikana hagati y’umuryango na
Polisi muri icyo gikorwa cyo gufungira umubyeyi wacu mu isashi kuko twabonaga
ko akiri muzima turushwa imbaraga
*Imbagukiragutabara (Ambulance) yahamagajwe
gutabara umubyeyi wacu, yamugezeho Polisi iyangira kumutabara, ihitamo
gukoresha imodoka yabo itabigenewe
*Twambuwe uburenganzira bwo guherekeza umubyeyi
wacu muri iyo modoka yamutwaye
Uyu ni umugore wa Rwigara Assinapol
*Polisi yihutiye kujyana umubyeyi wacu mu
iruhukiro (Morgue) aho kumujyana muri urgence y’ibitaro byegereye aho byitwa ko
yakoreye impanuka
*Biragoye kumva ukuntu umubyeyi wacu yihutiwe
gufungirwa mu isashi agihumeka akajyanwa mu iruhukiro (Morgue) nta raporo yo
kwa muganga (Rapport medial) ikozwe.
*Twamaze iminota 45 ku iruhukiro (Morgue) ya
polisi Kacyiru, umubyeyi wacu avirirana cyane ku mutwe w’inyuma, banze kuduha
umuganga ngo amusuzume, banze no kumurekura ngo tumujyane muri urgence ya King
Faycal Hospital
* Ababibonye batubwiye ko umubyeyi wacu, yisanze
hagati ya bariyeri (Barriers) ebyeri, ava mu modoka ariruka, bamwirukaho
bamusubiza mu modoka
*Kugeza n’uyu munsi, Polisi ntiradusubiza
byinshi mu byo umubyeyi wacu yari afite kuri we no mu modoka, nk’ibyangombwa
bye na documents z’akazi.
*Twimwe telefone ze zidendanwa eshatu, n’aho
tuzisubirijwe duhabwa ebyeri iyindi banga kuyiduha kandi bari
barayitugaragarije
*Autopsie yagaragaje ko icyishe umubyeyi wacu
ari ibyuma bityaye yakubiswe mu gutwi ahagana inyuma.
Rwigara Diane imfura ya Rwigara Assinapol
Rwigara Anne, umukobwa wa Rwigara Assinapol
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, sibwo bwa mbere hageragejwe
kumwivugana, guhera mu 1995 kubw’imishinga ikomeye umubyeyi wacu yari afite
y’ubucuruzi n’ubwubatsi, yakomeje gutotezwa, gutegwa imitego myinshi,
guhungabanywa, guhohoterwa, kurenganywa birimo gufungwa bya hato na hato no
guhunga ubucuruzi bwe n’imishinga ye bigahora bikomwa mu nkokora.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nk’uko mubizi neza, umubyeyi
wacu ari mu bagize uruhare runini mu rugamba rwo kubohora igihugu, ndetse
aharanira kugikorera no kugiteza imbere.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, dushingiye ku rujijo rugaragara
mu rupfu rw’umubyebyeyi wacu Rwigara Assinapol, turasaba ko hakorwa iperereza
ryimbitse ku rupfu rwe kugirango tuve mu gihiraniro.
Dushingiye kandi kuri izi mpungenge tubagaragarije, Nyakubahwa
Perezida wa Repubulika tuboneyeho umwanya wo kwishinganisha twebwe abagize
umuryango wa Rwigara Assinapol n’ibyacu.
Tubaye tubashimiye nyakubahwa Perezida
wa Repubulika.
No comments:
Post a Comment