Tariki 7 Werurwe hazatangazwa
abahanzi 10 bakomeza mu irushanwa, abandi batandatu basezererwe.
Mu gusezerera aba bahanzi hazakurikizwa kureba abazitwara neza kurusha abandi mu miririmbire, kugira ngo
hakomeze abahanzi b’abahanga, n’ubwo irushanwa rivuga ukunzwe kurusha abandi
bwose.
Usesenguye, niba nta gutungurana
kudasanzwe kuzabaho, usanga abahanzi badafite amahirwe yo gukomeza ari aba
bakurikira:
1. Bull Dogg
Uyu muraperi amaze igihe kinini
asa n’uwacitse intege mu muziki. Bull Dogg n’ubwo yaje kuri uru rutonde
rw’abahanzi 15 bwose nta bikorwa bikomeye yagaragaje uyu mwaka nk’uko yahoze
mbere.
Ibi ubwabyo byerekana ko nta mahirwe akomeye yo gukomeza, kuko asabwa
kuzahagurutsa imbaga y’abantu bazaba bakubise buzuye muri Serena mu gihe nta
ndirimbo ikomeye aheruka.
2. Naason
Byabaye nk’ibitungurana cyane
kubona Naason mu bahanzi 15 bakunzwe kurusha abandi, kuko uyu mwaka ushize nta
bihangano bikomeye aheruka nk'Agasembuye cyangwa Umunyenga. Gusa kuva yajya muri iri rushanwa na
mbere yahoo gato Naason yagaragaje imbaraga no gushaka kongera kugaruka mu
ruhando rwa muzika.
Naason kandi ni umuhanga mu
myandikire, kuko nk’indirimbo ye “Munsi y’Umukandara” ni abahanzi bake mu
Rwanda bapfa kuyandika.
Kuririmba LIVE ntibizagora Naason
kuko ari umuhanga cyane no mu miririmbire ye, ariko kuba adaheruka igikundiro
bizamutonda cyane ku buryo abagize akanama nkemurampaka bashobora kumugumana ku
buryo bworoshye.
Naason ubu yamenye ubwenge,
yavuye mu by’inkuru zo kuranana n’abakobwa nka Gisa, ubu ari muri Label ya CB
Records imufasha mu buhanzi bwe, yewe byaba na ngombwa ko aha ku manyarwanda
abanyamakuru ngo bamutore ikabimufashamo. Ariko rwose ibi ntibihagije ko ahita
aza mu bahanzi 10 bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda; gusa nakomeza akora,
umwaka utaha azabazamo ndetse anagere kure muri PGGSS itaha.
3. Rafiki
Rafiki wakunzwe cyane,
akagaragara mu marushanwa ya PGGSS I ari kumwe na ba Faycal na Tom Close
yongeye kugaruka muri iri rushanwa ku nshuro yaryo ya 5, iyi ni inkuru nziza
ubwayo.
Ariko kubona Urban Boyz bari
kumwe mu ya mbere bo bageze ku rwego basezera nta mususu, kuko miliyoni imwe ku
kwezi itakiri ku rugero rwabo, ni icyerekana ko Rafiki atabashije gukomeza
gukundwa cyane nk’uko yabigaragazaga.
Rafiki yajemo ku giceri, asimbura,
ku buryo bicyoroshye cyane ko ahita asohoka irushanwa rigitangira. Yego arusha
ibigwi abana nka Active, Bruce Melody, Social Mula n’abandi ariko nanone
biragoye ko yabaca mu rihumye kuko bigaruriye imitima y’abanyarwanda benshi
kuri ubu.
4. TNP
Itsinda rya TNP rikora ibishoboka
byose ngo rigere kure, ariko riracyarwana no kwamamara. Ntiriragera ku ruhando
rwo guhangana na Dream Boyz, na Urban Boyz kandi ari yo ntego ryaje ryihaye;
nibura kugera ku rwego rw’itsinda rya gatatu mu Rwanda.
Ariko ibi siko biri, na
Active yashinzwe na Bernard Bagenzi yariciyeho, biragoranye rero ko ryakwinjira
mu bahanzi 10 bakomeza muri PGGSS 5.
Nabo ubwabo bazi neza ko no
gutorwa babifashijwemo n’abanyamakuru b’inkoramutima zabo babatoye kuko
babahamagaye, ariko kuba batari banaje muri 25, bakinjiriramo kubw’igiceri
cyidunze nta mahirwe afatika bibaha yo gukomeza.
5. Jody
Umuhanzi wa 5 uzahabwa insinde
muri aya marushanwa ni Jody, n’ubwo byo bizababaza benshi bwose, ariko
bigaragara ko ari ko bizagenda. Jody ni umuhanga, amaze imyaka irenga 5
ahihibikanira kurya ku mafaranga y’impano yumvwa na bose mu ijwi rye, ariko
ntibikunde.
Jody naririmba abantu benshi
bazamugaragariza ko bamushyigikiye, kuko ni umuhanga kandi uzi kwishakira
abafana byaba mu myambarire no gutegura stage, Jody arashoboye. Ariko abagize
akanama nkemurampaka biragoye ko bamwemerera gukomeza birengagije Knowless
watwaye imitima ya benshi mu Rwanda, na Paccy umuraperi usigaye ukora
nk’umutima, amanywa n’ijoro wanahabwaga amahirwe umwaka ushize.
6. Queen Cha
Queen Cha we, Safi aheruka
kurumucira ko atagikora umuziki abyitayeho. Ngo “Ibize nabi uyima ifu”, ese
ubwo aya magambo yamuvuzeho ugira ngo ntakomeye? Ubusanzwe nta muhanzi ujya
wemera ko yazimye, cyangwa se ko atagikora ku buryo iyo ubimuvuzeho akwitwaraho
umwikomo kabone n’iyo yaba aheruka gusohora Video mu myaka nk’ibiri ishize.
Ariko kuba Safi basangiye isano,
umuba hafi, banaheruka kuririmbana indirimbo Kizimya Moto ikamamara ari we
wateruye iri jambo akarivuga, byumvikanisha neza ko na Queen Cha ubwe koko yacitse
intege ku rwego nawe ashobora kuba abiganira n’inshuti ze harimo na Safi.
7. Paccy
Uwa nyuma
kuri uru rutonde ni Paccy. Paccy azirikana neza ko umwaka ushize yavanywe muri
iri rushanwa atari uko yakoze, cyangwa se adakunzwe, ahubwo kubera imiririmbire
ye yakemanzwe cyane n’abagize akanama nkemurampaka. Arasabwa kwigengesera cyane
mu miririmbire ye ku buryo yemeza abagize aka kanama, akumvikanisha ko mu
bakobwa bose bahatana, uretse Knowless udakorwaho, abarusha, kandi biragoye
cyane.
Birasaba
Paccy guhiga Jody kuririmba, akarusha Young Grace uzaba wahuruje nyina,
abavandimwe n’abafana bishyuwe n’ibyapa, kandi ntibyakunda. Ariko nanone
hatagendewe kuri Gender Paccy yagombye kuzaba abifitemo amahirwe ariko nanone
benshi mu bo azaba ahatana nabo uretse Mula utari uri muri PGGSS, Paccy azaba
asabwa kurusha Senderi w’udushya, asabwa guhiga ba Jules Sentore, ba Danny
Nanone, Active, Bruce Melody, kandi bigaragara ko atari ibintu byamworohera, ku
buryo namushyize ku rutonde rw’abo mbona bizagora gutambuka
ICYITONDERWA : Uru rutonde si itegeko ngo rukurikizwe, rushobora
kuzahinduka, kuko hashobora kubaho gutungurana, kandi birashoboka, n’ubwo tutifuza ko bajya bahora badutungura buri gihe. Aha buri muhanzi arashabwa
kutazirara agakora iyo [uburozi] bwabaga.