Tuesday, 27 March 2012

Princesse Priscillah yasubijwe muri segonderi

Kigali - Kutagaragara cyane mu buhanzi no kutumvikana mu bihano bishya ku bafana by’umuhanzi Princesse Priscilla byatewe n’uko ababyeyi be bamwangiye gukomeza kuvanga amashuri n’umuziki kuko yari atangiye gusubira inyuma mu myigire. 

Nyuma y’aho atsindiwe ikizamini cya Leta gisoza umwaka wa Gatandatu ababyeyi be bahisemo kumusubiza ku ishuri, kugira ngo abashe kurushaho gutsinda neza.

Mu kiganiro umunyamakuru wa IKIREZI.rw yagiranye n’umwe mu nshuti z’uyu muhanzi akaba n’umwe mu nshuti z’umuryango, twirize gutangaza amazina ye, avuga ko kuva akiri mu mwaka wa Gatanu Priscilla atavugaga rumwe na se mu bijyanye n’ubuhanzi.

Yagize ati:“Yari atangiye gusubira inyuma mu masomo, kuva akiri muwa Gatanu.” Akomeza kuganira na IKIREZI.rw yavuze ko byaje kuba bibi aho uyu muhanzi atsindiwe ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye ari naho ababyeyi be bahisemo guhita bamusubiza mu mashuri yisumbuye, bakamwangira kuzakora nk’umukandida wigenga [candidat libre] nk’uko benshi mu barangije babigenza.

Ubu Princesse Priscilla, w’imyaka 18, ari kwiga La Colombiere aho yarangirije muri Biochimie-Math. Iyi nshuti ye ikomeza ivuga ko n’ubwo nyina yabaanje kumuvuganira, kuri se we atari ko biri kuko we ngo yarushagaho kumukarira cyane kuko atishimiye kujya mu buhanzi kwa Priscilla.

Yagize ati:“Se agira amahane bya hatari. Nyina ubundi niwe wabyumvaga buhoro, ariko se ntiyabyuvaga na gato.” Aba babyeyi bifuzaga Princesse Priscilla yazasubira mu by’ubuhanzi aramutse nibura arangije amashuri yisumbuye.

No comments:

Post a Comment