Wednesday, 21 March 2012
Umusaza Sentore yitabye Imana ku myaka 77
Umuhanzi Athanase Sentore, umwe mu bahanzi bari bazwiho ubuhanga mu gucuranga inanga, yitabye Imana mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Werurwe ahagana saa moya (7:PM) ku isaha y’i Kigali. Yaguye mu bitaro by’i Mumbai mu gihugu cy’u Buhinde, aho yari yaragiye kwivuriza.
Mu kiganiro na Jules Sentore, umwe mu buzukuru be, yagize ati:”Yapfuye mu gihe cy’amasaha ya saa moya.”
Athanase Sentore apfuye azira uburwayi bwa kanseri y’umwijima nk’uko uwmuzukuru we yabivuze. Yagize ati:”Ni kanseri y’umwijima yari arwaye.”
Naho ku rukuta rwa Facebook ya Masamba Intore, umuhungu we, yanditse akomeza abasizwe na Sentore agira ati:”Amasengesho yanjye yose nayerekeje ku muryango wose w’umusaza Sentore. Uruhuke mu mahoro Sentore.”
Imihango yo kumushyingura iteganijwe mu minsi ya vuba nk’uko Jules Sentore yabitangarije IGIHE agira ati:” Bishobotse ejo yaza cyangwa akaza ejo bundi, barabiteganya vuba.”
Sentore asize abana barindwi (7); barimo Masamba Intore, abuzukuru makumyabiri (20) n’umwana umwe (1) w’ubuvivi.
Apfuye amaze gukorerwa filime ivuga ku buzima bwe, ikozwe n’umuryango we. Muri iyi filime, biteganijwe ko izashyirwa hanze mu gihe cya vuba, hazagaragazwa bimwe mu bigwi n’ibirindiro bye birimo; uko yabaye mu itorero Indashyikirwa ry’Umwami Mutara Rudahigwa, uko mu 1958 yegukanye igikombe ku rwego rw’isi mu iserukiramuco ryabereye mu Bubiligi, aho yari ari kumwe n’intore 27 zatoranijwe, akaba ari nawe wari usigaye muri izo ntore zose.
Tariki ya 7 Mutarama 2012, nibwo Sentore yajyanywe mu Bihnde agiye kuvurizwayo indwara ya kanseri y’umwijima, indwara z’imitsi n’izindi zishamikiyeho ziterwa ahanini n’ubusaza. Byari nyuma y’aho muri Gashyantare 2011, yari yajyanywe i Nairobi muri Kenya, kwivuza mu bitaro bya Agha Khan.
Umuhungu we Masamba Intore yakundaga kumwita Rwagiriza Bigarama rwa Ngarambe.
SURA: http://www.freewebs.com/irakozeirakoze/apps/blog/
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
No comments:
Post a Comment