Sunday, 30 September 2012

Umuhanzi Elion Victory avuga ko aterwa imbaraga n’abanzi be


Umuhanzi Elion Victory avuga ko azi neza ko afite abanzi kandi benshi. Elion Victory ariko avuga ko kuba afite aba banzi bimutera imbaraga zo kurushaho gukora cyane akagaragaza impano ye nabo bakayimenya.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Elion Victory yavuze ariko ko afite n’abakunzi kandi benshi. Avuga ko aba bakunzi be ari bo bakomeje kumufasha kurwana urugamba rwo kwereka abanzi be ko afite impano kandi igomba kugera kure.

Muri iki kiganiro Elion Victory yashimiye abafana be, abanyamakuru bose n’abandi bamufasha mu buhanzi bwe. Yavuze kuri gahunda ze za muzika muri iki gihe, n’iby’ugushinga Label kwe mu bufatanye na Producer David usanzwe ukorera muri Futer Records I Remera.

Soma ikiganiro kirambuye Elion Victory yagiranye na IGIHE:
IGIHE: Muraho Elion?
Elion Victory: Muraho!
IGIHE: Amakuru yawe? Ubuhanzi bwawe ubu bwifashe bute?
Elion Victory: Ubu ndi gukorera muri Future Records nkaba mfite gahunda yo gushing Label yitwa Focus “On Dream Music”, mfatanyije na mugenzi wanjye David usanzwe ukorera muri iyo studio.
IGIHE: Eh washinze Label? Irimo bande se, ikorera he?
Elion Victory: Okay, abahanzi duteganya gukorana nabo harimo Peace, Charly, Bijo, Njyewe n’abandi. Dukorera i Remera kuri Studio, hagati ya Prince House na Feu Rouge zo mu Giporoso.
IGIHE: Uheruka gutangaza ko uri gukorana na Barick mushinga Live Band yitwa BMCG Live Band, iyo gahunda imeze gute?
Elion Victory: Oya iyo Band ubu yarahagaze bitewe n’abahanzi bari bayigize kuko twasanze bari bafite ibibazo byinshi mu buzima bwabo bwite.
IGIHE: Eh, ni ukuvuga rero ko mwayihagaritse, itagikora?
Elion Victory: Yego twarayihagaritse. Ariko njyewe nahise mfata gahunda yo gushinga band yanjye, ari nayo ubu ndimo muri Future Records.
IGIHE: Uheruka gutangariza IGIHE ko mu mwaka ushize wagiye muri Kenya kumenyekanishayo ibihangano byawe no kwagura amarembo, ese wabigezeho?
Elion Victory: Yego. Ubwo nari ndi muri Kenya nabashije kugeza indirimbo zanjye ku mateleviziyo, amaradiyo n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye byo muri Nairobi no hirya no hino muri Kenya. Harimo Citizen Radio &TV, KBC Radio &TV, KTN Radio &TV na Radio Maisha n’ahandi hatandukanye.
Nabashije kandi guhura n’abatunganya indirimbo baho bakomeye barimo R Kay ndetse tunavugana uburyo dushobora gukorana umushinga wo gutunganya indirimbo za Album yanjye.
IGIHE: Ni izihe ndirimbo zawe nshyashya?
Elion Victory: Indirimbo zanjye nshyashya hari “Umunsi Mwiza” naririmbanye na Ama-G The Black, hari “Only One” hari na “Mbwira Yego”. Ndateganya gukora amashusho y’indirimbo nshyashya yo kuzuza Album yanjye.
IGIHE: Uheruka gutangariza IGIHE ko hari Album ebyiri umaze gushyira hanze, iyo ni iya gatatu?
Elion Victory: Yego. Ni Album yanjye ya gatatu ariko ntabwo iruzura neza. Iyo mperuka gushyira hanze ni iya Kabiri, yitwa “Mbwiza Ukuri”. Iyi Album iri ahantu henshi ushobora kuyigurira kuri Parking ya UTC muri studio yitwa T-Kay iruhande rwa MoneyGram.
IGIHE: Ko uri umwe mu bahanzi bazi gucuranga kandi wacurangiye abahanzi bakomeye nka Richard Nick Ngendahayo, Dr Claude, Kitoko, Tom Close, The Brothers n’abandi,  ubu haba hari abandi bahanzi uri gufasha muri iki gihe?
Elion Victory: Yego. Aba bahanzi bo muri Studio ya Future Records nka Bijo n’abandi bahanzi bahakorera. Mbafasha ku bijyanye na Directing (kuyobora indiririmbo) no kuyobora imiririmbire yabo hamwe no kubacurangira.
IGIHE: Elion Victory, wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Maritha”, “Amafaranga”, “Niko Ateye” n’izindi, kuki utarushaho kwamamara ngo ube umuhanzi ukomeye cyane hirya no hino mu Rwanda muri iki gihe?
Elion Victory: Ni uko ubushobozi bwabaye buke kandi birasaba gushora amafaranga menshi muri promotion kugira ngo ibihangano bicurangwe cyane kugira ngo bibashe kwamamara no kumenyekana cyane.
Icyo bisaba ni uko ibihangano byanjye byabona promotion zigacurangwa cyane hose ku maradiyo no mu bindi bitangazamakuru na cyane ko ari n’abantu benshi babyifuza. Abantu benshi bashaka kuzumva no kuzitunga mu ngo zabo.
IGIHE: Ni iki kigutera kurushaho gukora cyane mu buhanzi bwawe niba ubushobozi bwarabaye buke?
Elion Victory: Ikintera gukora cyane ni uko mfite abakunzi benshi n’abanzi benshi. Abanzi banjye bampa ingufu zo gukora cyane kurushaho. Abankunda bo barankomeza. Impamvu yo kunkunda no kunyanga ni imwe; ni uko mfite impano nkanayikoresha.
IGIHE: Ufite abanzi? Ni bande banzi bawe, Elion?
Elion Victory: Abanzi ndabafite benshi cyane. Ndabazi bose ku murongo ni uko ntashobora kubavuga. Ntawe ntunze urutoki muvuga mu izina ariko barahari kandi baranigaragaza mu maso yanjye.
IGIHE: Nsobanurira neza, ufite abanzi mu ruhe rwego?
Elion Victory: Ntabwo nabivugaho byinshi ariko mfite abanzi benshi.
IGIHE: Ko wamenya ko ufite abanzi se, urateganya kubokoraho iki?
Elion Victory: Ibuye ryagaragaye, Richard urabizi, ntiriba ricyishe isuka. Nkoresheje impano mpabwa na “Allah” hamwe n’inkunga nterwa n’abemera ko mfite iyo mpano, nabo batari bake, urugamba turarutsinda kandi bitari kera.
IGIHE: Ubushize watubwiye ko usigaye ugendera ku ijambo risobanura intego yawe? Ni irihe jambo uri kugenderaho ubu?
Elion Victory: Iryo jambi ndarifite ni “Focus on dream and make it real this time, don’t give up and never stop to believe ” bisobanuye ngo “Kurangamira guhindura inzozi impamo, ntuzacike intege kandi ntuzahagarike kwizera.”
IGIHE: Ese ufite umujyanama ugufasha mu buhanzi bwawe?
Elion Victory: Nta mujyanama mfite, ahubwo ndi gushakisha abaterankunga batandukanye. Kandi ndasaba abantu bose bashoboye kumfasha ngo bamfashe tuzamure impano yanjye kugira ngo tubashe kuyibyaza umusaro yagombye kubyara.
IGIHE: Ese ushaka indirimbo zawe yazikurahe, Elion Victory?
Elion Victory: Ni muri UTC, aho navuze muri studio ya T-Kay muri parking ya UTC ya ruguru hafi ya MoneyGram, Kwa Dj Bob mu mujyi, Chez Venant, muri Kigali Electronic System ahateganya na FINA Bank mu isoko rya Nyarugenge aho bakunda kwita kwa Mani n’ahandi.
Cyangwa se bakaba bahamagara kuri nomero ya telephone igendanwa ya 0782298918 no kuri 0726810041, aho babasha kuzibona ku buryo bworoshye. Babona DVD, VCD ndetse na CD Audio z’indirimbo zanjye maze gushyira hanze zose.
IGIHE: Ni iki wasaba abafana bawe?
Elion Victory: Bahaguruke basabe indirimbo zanjye ku maradiyo no mu biganiro bikunzwe bya Showbiz. Mbijeje nanjye ko ngiye kubaha indirimbo zanjye nshyashya ziteye ubwoba kandi ngiye kurushaho kwigaragaza mu micurangire yanjye ya LIVE no mu bitaramo byinshi ndimo ndategura.
IGIHE: Urakoze cyane Elion kandi tukwifurije amahirwe masa mu bikorwa byawe bya muzika.
Elion Victory: Murakoze namwe!

No comments:

Post a Comment