IGIHE.com : Watangiye umwuga wo gutwara moto ryari ?
Mukeshimana : Natangiye umwuga wo gutwara moto mu mwaka 2009
IGIHE.com : Mbere y’uko uza muri uyumwuga wo gutwara moto wakoraga iki ? Kuki aribyo wahisemo gukomeza gukora ?
Mukeshimana : Mbere y’uko nza mu mu mwuga wo gutwara moto natangaga Essence kuri Station (nari umu Pompiste) Umugabo wanjye akimara kwitaba Imana mu mwaka 2009 nahise ntangira gushakisha ubuzima mu buryo bwose kugirango abana bane yansigiye mbashe kubatunga no kubarihirira amashuri. Kuba narahisemo gutwara moto n’uko numvaga mbikunze kandi mbishoboye kuko mu buzima bwanjye nkunda gushakisha imibereho yose yanteza imbere n’abana banjye.
IGIHE.com : None se iyi moto utwara n’iyawe ?
Mukeshimana : Oya moto ntwara si iyanjye n’iya Boss.
IGIHE.com : Ni ibihe byiza wabonye mu mwuga wo gutwara moto ?
IGIHE.com : Ni izihe mbogamizi waba uhura nazo muri uyu mwuga wo gutwara moto ?
Mukeshimana : Zimwe mu mbogamizi nkunze guhura nazo ni nko kubura amafaranga bitewe n’uko abamotari babaye benshi cyane hano mu Mujyi wa Kigali, ikindi n’uko njyewe ntaha kare nko mugihe saa tatu z’ijoro kugirango jye kwita kubana bajye mba nasize mu rugo.
IGIHE.com : Ufite Categorie zingahe zo gutwara ibinyabiziga ?
Mukeshimana : Kuri ubu mfite categorie A ya moto ariko ndateganya gukorera Categorie B kugirango ndebe ko nazamuka mu ntera.
IGIHE.com : Niba atari ibanga watubwira imyaka yawe n’abana ufite ?
Mukeshimana : Mfite imyaka 31 nkagira abana 4 barimo impanga ebyiri z’Abakobwa umwana wajye mukuru ageze mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza. Kuri ubu numva ntazongera gushaka umugabo nzarera abana mfite ubundi ndekeraho.
IGIHE.com : ubutumwa watanga ku bategarugori bakitinya mugukora imirimo nk’iyi imenyerewe ko ikorwa n’igitsina Gabo ni ubuhe ?
IGIHE.com : Murakoze cyane
Mukeshimana : Murakoze namwe