Thursday, 6 October 2011

Apple Co-Founder Steve Jobs DEAD AT 56

Steve Jobs umwe mu nkingi z’ikoranabuhanga ku isi wanashinze Apple yitabye Imana Umunyamerika Steve Jobs, wahoze ari umuyobozi wa Apple (iPhone, iPad, iPod, iMac and iTunes) akaba ari umwe mu bashinze iyi Sosiyeti, yapfuye ku mugoroba wo kuri uyu wa 05 Ukwakira, ku myaka 56 y’amavuko, azize indwara ya kanseri.

Steve Jobs yavutse tariki ya 24 Gashyantare mu mwaka wa 1955 avukira muri Leta ya California mu gace ka San Francisco. Yabyawe na Abdulfattah John hamwe na Joanne Schieble nyuma y’igihe gito avutse aza kurerwa na Paul na Clara Jobs aribo bamureze kugeza akuze.

Mu mwaka wa 1976, Steve Jobs na bagenzi be ( Steve Wozniak hamwe na Ronald Wayne ) baje kuvumbura Apple barayikorera ariko Jobs afite n’ indi mirimo yikorera ku giti cye. Mu mwaka wa 1986 , yaje kwifatanya na John Sculley mu rwego rwo gukomeza gukora ubushashakashatsi mu bijyendanye na tekinoloji , Sculley yaje kumutenguha ubwo yamwirukanaga kandi ari na we (Steve Jobs) wamuhaye akazi.
Jobs ntiyacitse intege yarakomeje arakora ndetse aza no gusohora igihangano cye cya gatanu aho cyamwunguye amafaranga agera kuri miliyoni makumyabiri z’ amadorali aboneraho ahita ahimba indi sosiyete yitwa NeXT muri uwo mwaka ndetse agura n’ ama situdiyo atunganya amafilime.

Mu mwaka wa 2003 nibwo Jobs yaje kwibasirwa n’ iyi ndwara ya kanseri y’ urwagashya , iyi ndwara yahangayikishije benshi cyane cyane sosiyete ya Apple kuko bamufataga nk’ umutwe wa sosiyte yose . Yaje gukorerwa isuzuma ndetse biba ngombwa ko bamuhindurira urwo rwagashya bamushyiramo urundi mu mwaka wa 2009. Yakomeje kujya ahura n’ ibibazo byinshi biturutse kuri iyi ndwara.

Ubwo yagaragarga bwa nyuma mu ruhame rw’ abantu benshi ni mu kwezi kwa Werurwe gushize mu muhango wo kugaragaza ku mugaragaro igihangano cya sosiyete Apple aricyo iPad 2 aho yanatangaje ko ubuzima bwe butameze neza ndetse bihangayikisha benshi.

Mu ijoro ryakeye (saa munani z’ijoro) nibwo iyi nkuru y’ akababaro yashyizwe ahagaragara na Sosiyete ya Apple , aho yagize iti :”Tubabajwe cyane no gutangaza urupfu rwa Steve Jobs’’. Uru rubuga rwa Apple.com rwahise rushyiraho ifoto ye yanditseho ngo “Steve Jobs, 1955 – 2011”, mu rwego rwo kwifatanya n’umuryango n’inshuti za Steve Jobs, umwe mu nkingi za tekinoloji ku rwego rw’isi.
Mu butumwa umuryango we washyize ahagaragara wagize uti :”Steve yapfuye mu mahoro akikijwe n’umuryango we’’.

Icyababaje umuryango we ndetse n’ imbaga nyamwinshi nuko hari hashize umunsi umwe hasohotse ikindi kihangano gishya “IPhone 4S” cy’ iyi sosiyete ya Apple yagizemo uruhare rukomeye cyane kugirango gikorwe kandi kinasohoke. Iki gihano kikaba kitari cyatangira kugurishwa kuko indi sosiyete ya Samsung bahangana yakirega kuba gifite inenge.

Mu ijambo rye rya nyuma ubwo yeguraga ku buyobozi bwa Apple kubera impamvu z’ uburwayi yagize ati :’’Nakunze kuvuga kenshi ko hazabaho umunsi umwe nzaba ntagishoboye kuzuza inshingano zanjye nk’umuyobozi wa Apple, nazafata iya mbere mu kubibamenyesha”. Steve Jobs asize abana bane .
Hatanzwe ubutumwa bwo kihanganisha umuryango :
Barack Obama yagize ati :”Michelle na njye twababajwe no kumwa urupfu rwa Steve Jobs, yari umuntu ukomeye wahoraga wifuza guhindura ibintu ari nako ahindura isi, atubere urugero twese nk’ abanyamerika ”
Tim Cook ukiriye sosiyete ya Apple nawe yavuze :”Apple yabuze unyabwenge ukomeye n’ isi yabuze umuntu ukomeye , Steve assize inyuma sosiyete yashoboraga kubaka wenyine , aracyari mu mitima yacu kandi azahora tuzamukurikiza”
Mark Zuckerberg washinze urubuga rwa Facebook : “Steve warakoze kuba warambereye inshuti ndetse ukamfasha cyane mu gutangiza urubuga rwanjye, warakoze kutwereka kandi ko ibyo dukora byose bihobora guhindur isi, tuzagukumbura”

Bill Gates nyiri Microsoft nawe yajyize icyoavuga :”Ntago byoroshye ko isi izongera kubona umuntu nkawe, ibikorwa byawe bizagaragarira benshi ndetse n’ abo abuzukuruza bwe bzabyara.”
G S Choi ukiriye sosiyete ya Samsung (bakaba bari bafitnye amakimbirane kuko bakoraga ibintu bias naho ari bimwe) nawe yagize ati : “Ibihangano bye byose ndetse n’ impinduka zibye byose bikomeza bizenguruka kwisi hose ari nako tukwibuka.”

Arnold Schwarzenegger nk’ uwari guverineri wa Leta yavukagamo yagize icyo vuga :”Steve yabayeho ubuzima bwe bwose nk’ umunyakaliforiniya,yahinduye isi ndetse adutera tee umuhate wo kuyihindura”
Eva Longoria nk’ umukinnyi wa filimi wari inshuti y’ umuryango naw yagize ati : “Umutima wanjye wifatanyije n’ umuryango wa Steve Jobs ,yari umuntu ukomeye ufite impano yo guhanga , tuzagukumbura.”

No comments:

Post a Comment