Bamwe mu bayobozi n’abandi bantu baturutse mu bihugu bitandukanye, bitabiriye imurikagurisha ryafunguwe ku mugaragaro kuri uyu kane i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko iri murikagurisha riri mu mamurikagurisha mpuzamahanga make abera mu bihugu by’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EAC).
Iri murikagurisha ryafunguwe kumugaragaro na Minisitiri w’intebe, Bernard Makuza. Kubera ubwinshi n’ubwiza bw’ibiri kumurikirwa muri iri murikagurisha, mu gihe Minisitiri Makuza yasuraga ibikorwa bimurikwa mu myanya yabugenewe (stands) yavuze ko ba rwiyemezamirimo bagakwiye kumenyekanisha kurushaho ibikorwa byabo.
Yagize ati : “Ibi bikorwa biri aha ni nkenerwa cyane mu Rwanda dukeneye abamenyekanishabikorwa bahagije kandi babishoboye”. Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF), Faustin Mbundu yavuze ko n’ubwo iri murikagurisha ryitabiriwe cyane ngo ryakagombye kurenzaho.
Yagize ati : “Kuba iyi expo yitabiriwe ni ukuvuga ko abashoramari mu Rwanda babaye benshi kugeza n’ubwo hari ababuze imyanya ariko ni ikibazo cyabo kuko usanga barindira kwiyandikisha ku munota wa nyuma”.
Minisitiri w’ubucuruzi, inganda n’ubufatanye muri Uganda, Amelia Kyambadde nawe wari witabiriye iri murikagurisha yavuze ko iri muri kagurisha rifite umwihariko.
Agira ati : “Uyu ni umwihariko mu muryango w’ibihugu byo mu Burasirazuba bw’Afurika kuko nta handi wabona imurikagurisha ryitabirwa n’abanyamahanga kuko nk’iwacu muri Uganda ryitabirwa n’abanyagihugu gusa."
Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abamurikabikorwa 486 baturutse impande zitandukanye z’isi ; ku mugabane w’Afurika, u Burayi, Amerika n’Aziya. Abamurikabikorwa b’abanyamahanga baryitabiriye ni 141. Iri ni ryo murikagurisha ryitabiriwe n’abantu benshi ugereranije n’andi agera kuri 13 yabaye mu myaka ishize.
No comments:
Post a Comment