Kuba
umuhanzi Sean Kingston yasohotse mu ibitaro, ubu akaba agenda yoroherwa
ntibimubuza gukurikiranwa no kuryozwa ku byabaye mu gihe uyu muhanzi yakoraga
impanuka mu mazi i Miami.
Mu cyumweru gishize, i Florida,
abagize komisiyo ishinzwe gucunga no gukurikiranira hafi pariki y’aho uyu
muhanzi yakoreye impanuka bari bateraniye hamwe nuko batumiza umuhanzi Sean
Kingston ngo asabanure ibijyanye n’ibyaba bishobora kuba byarangiritse ubwo uyu
muhanzi yakoreraga impanuka na cyane ko yayikoreye ahantu hatemewe kugera na
buri wese ku muvuduko ukabije.
Uyu muhanzi akaba yaragiye
agarukwaho cyane mu biganiro bijyanye n’iyi pariki, aho biteganijwe ko ibyaba byarangiritse
byose biturutse kuri iyi mpanuka agomba kubiryozwa.
Tubibutse ko kubera iyi mpananuka,
uyu muhanzi Sean Kingston atakije mu Rwanda muri uku kwezi nk’uko byari
biteganijwe ahubwo akazaza mu kwezi kwa cyenda ku itariki ya 17.
No comments:
Post a Comment