Wednesday, 23 November 2011

Masho Mampa out of Jail


Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa kuwa Kabiri Tariki ya 22 Ugushyingo 2011, nibwo umuhanzi Marshal Mampa yasesekaraga Kicukiro avuye muri Gereza Nkuru ya Kigali izwi ku izina rya 1930. 


Mu kiganiro kirambuye (ushobora no kwiyumvira kuri IKIREZI.rw, Marshal Mampa) yagize ati:“Ubu ngubu ndi out (ndi hanze) ubu ngubu ndi kurara muri studio”.


Yavuze kandi ko mu myaka 2 yari amaze afungiwe muri gereza hari ibintu bitangaje atabasha kurondora yagiye ahabona kandi byamwigishije mu buzima. Yagize ati:“Muri Jela (gereza) nagiye mpabona ibintu byinshi cyane, nagiye mpabona udutendo twinshi”.


Marshal kandi yatangarije IKIREZI.rw ko umukobwa uzwi cyane muri showbiz nyarwanda uzwi ku izina rya Sonia Cyurinyana azaburana muri uku kwezi, bityo nawe akaba yitegura gufungurwa mu misni ya vuba. Yanavuze kandi ko bari babanye neza muri gereza kandi ko abantu benshi bari babazi.



Uyu muhanzi Marshal Mampa yatangarije IKIREZI.rw ko agiye gutangira kurara amajoro muri Studio ya Unlmited kugira ngo akomereze aho yari agejeje mu muzika ye.


Marshal Mampa yakiriwe n’inshuti ze nk’abaraperi Diplomate, Jay-C, Pacson, umuhanzi utunganya umuziki Lick Lick, bamwe mu bakwirakwiza ibihangano barimo Dj Kalisa John, Dj Manzi, n’abandi benshi bamuhaye ikaze muri kicukiro.




Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo nka Ibyanjye Ndabizi, Irimbi ry’abazima, Babiri ku rutonde n’izindi.

No comments:

Post a Comment