Friday, 13 March 2015

Ibaruwa ifunguye umuryango wa Rwigara Assinapol wandikiye Perezida Kagame

Twebwe abagize umuryango wa Rwigara Assinapol tubandikiye iyi baruwa tubasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku rupfu rw’umubyeyi wacu witabye Imana mu ijoro ryo kuwa 4 Gashyantare 2015.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, twakiriye n’akababaro kenshi urupfu rw’umubyeyi wacu ruvugwaho byinshi harimo no kuba yarishwe. Mu by’ukuri urupfu rw’umubyeyi wacu rwajemo urujijo kubera impamvu zikurikira:

*Byagaragaye ko imodoka yari atwaye, yagonzwe ku ruhande rw’umugenzi, bikaba bitumvikana uko impanuka nk’iyo yakomeretse bikomeye umubyeyi wacu ku mutwe w’inyuma bikanamuviramo gupfa.

*Bamwe mu bagize umuryango, twahageze umubyeyi wacu agihumeka ariko byahise bigaragara ko habuze ubutabazi kandi abantu bahari.


*Polisi yamaze isaha irenga ikura imodoka ye mu nzira ikoresheje Breakdown aho kubanza gutabara umubyeyi wacu wari ukiyirimo agihumeka.


Rwigara Aristide umuhungu wa Rwigara Assinapol

Uyu nawe yitwa Rwigara Arioste


*Bakimukura mu modoka aho byitwa ko impanuka yabereye, Polisi yihutiye gufungira umubyeyi wacu mu isashe ya Plastic kandi nta muganga wamusuzumye ngo yemeze ko yashizemo umwuka.

*Habayeho kutumvikana hagati y’umuryango na Polisi muri icyo gikorwa cyo gufungira umubyeyi wacu mu isashi kuko twabonaga ko akiri muzima turushwa imbaraga

*Imbagukiragutabara (Ambulance) yahamagajwe gutabara umubyeyi wacu, yamugezeho Polisi iyangira kumutabara, ihitamo gukoresha imodoka yabo itabigenewe


*Twambuwe uburenganzira bwo guherekeza umubyeyi wacu muri iyo modoka yamutwaye


Uyu ni umugore wa Rwigara Assinapol


*Polisi yihutiye kujyana umubyeyi wacu mu iruhukiro (Morgue) aho kumujyana muri urgence y’ibitaro byegereye aho byitwa ko yakoreye impanuka

*Biragoye kumva ukuntu umubyeyi wacu yihutiwe gufungirwa mu isashi agihumeka akajyanwa mu iruhukiro (Morgue) nta raporo yo kwa muganga (Rapport medial) ikozwe.

*Twamaze iminota 45 ku iruhukiro (Morgue) ya polisi Kacyiru, umubyeyi wacu avirirana cyane ku mutwe w’inyuma, banze kuduha umuganga ngo amusuzume, banze no kumurekura ngo tumujyane muri urgence ya King Faycal Hospital

* Ababibonye batubwiye ko umubyeyi wacu, yisanze hagati ya bariyeri (Barriers) ebyeri, ava mu modoka ariruka, bamwirukaho bamusubiza mu modoka

*Kugeza n’uyu munsi, Polisi ntiradusubiza byinshi mu byo umubyeyi wacu yari afite kuri we no mu modoka, nk’ibyangombwa bye na documents z’akazi.

*Twimwe telefone ze zidendanwa eshatu, n’aho tuzisubirijwe duhabwa ebyeri iyindi banga kuyiduha kandi bari barayitugaragarije


*Autopsie yagaragaje ko icyishe umubyeyi wacu ari ibyuma bityaye yakubiswe mu gutwi ahagana inyuma.


Rwigara Diane imfura ya Rwigara Assinapol

Rwigara Anne, umukobwa wa Rwigara Assinapol


Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, sibwo bwa mbere hageragejwe kumwivugana, guhera mu 1995 kubw’imishinga ikomeye umubyeyi wacu yari afite y’ubucuruzi n’ubwubatsi, yakomeje gutotezwa, gutegwa imitego myinshi, guhungabanywa, guhohoterwa, kurenganywa birimo gufungwa bya hato na hato no guhunga ubucuruzi bwe n’imishinga ye bigahora bikomwa mu nkokora.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nk’uko mubizi neza, umubyeyi wacu ari mu bagize uruhare runini mu rugamba rwo kubohora igihugu, ndetse aharanira kugikorera no kugiteza imbere.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, dushingiye ku rujijo rugaragara mu rupfu rw’umubyebyeyi wacu Rwigara Assinapol, turasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku rupfu rwe kugirango tuve mu gihiraniro.

Dushingiye kandi kuri izi mpungenge tubagaragarije, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika tuboneyeho umwanya wo kwishinganisha twebwe abagize umuryango wa Rwigara Assinapol n’ibyacu.

Tubibasabye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, twizeye ko muzakoresha ubushobozi mufite n’ubushishozi musanganywe kugirango dushobore guhumurizwa.

Tubaye tubashimiye nyakubahwa Perezida wa Repubulika.


Wednesday, 4 March 2015

Anita Pendo yabonye uwo bazabana


Umushyushyabirori Anita Pendo arateganya gukora ubukwe mu gihe cya vuba n’umusore basigaye bakundana nyuma y’aho atandukaniye na David uzwiho gutunganya indirimbo.

Anita Pendo, usigaye ari n’umu-Dj, akazi avanga n’ubunyamakuru, ntatangaza amazina y’uyu musore, kuko avuga ko hari benshi bamutereta, ariko ko uwo umutima we wahisemo bamaze kwemeranya uyu mushinga.

SOMA inkuru irambuye HANO kuri Izuba Rirashe

Amavu n’amavuko ya Miss Rwanda 2015, Kundwa Doriane


Miss Kundwa Doriane aganira n’abanyamakuru b’Izuba Rirashe, iwabo mu rugo (Ifoto/Ngendahimana S.)



Kundwa Doriane ni umukobwa mwiza w’inzobe ushinguye, useka neza, ufite amenyo yererana nk’urubura mu ishinya nziza y’igikara.

Yabyawe na Kanuma Gaspard na Mukandoli Tabita i Nyamirambo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Mujyi wa Kigali, kuwa 21 Mata 1995. Ni bucura mu bakobwa bane bavukana.

Kuri ubu we n’umuryango we batuye mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Niboye, Akagari ka Gatare, mu Mudugudu w’Imena.

Sunday, 1 March 2015

PGGSS 5: Abahanzi 7 badafite amahirwe yo gukomeza mu 10

Tariki 7 Werurwe hazatangazwa abahanzi 10 bakomeza mu irushanwa, abandi batandatu basezererwe.
Mu gusezerera aba bahanzi hazakurikizwa kureba abazitwara neza kurusha abandi mu miririmbire, kugira ngo hakomeze abahanzi b’abahanga, n’ubwo irushanwa rivuga ukunzwe kurusha abandi bwose.
Usesenguye, niba nta gutungurana kudasanzwe kuzabaho, usanga abahanzi badafite amahirwe yo gukomeza ari aba bakurikira:

1.   Bull Dogg 

Uyu muraperi amaze igihe kinini asa n’uwacitse intege mu muziki. Bull Dogg n’ubwo yaje kuri uru rutonde rw’abahanzi 15 bwose nta bikorwa bikomeye yagaragaje uyu mwaka nk’uko yahoze mbere. 
Ibi ubwabyo byerekana ko nta mahirwe akomeye yo gukomeza, kuko asabwa kuzahagurutsa imbaga y’abantu bazaba bakubise buzuye muri Serena mu gihe nta ndirimbo ikomeye aheruka.


2.  Naason
Byabaye nk’ibitungurana cyane kubona Naason mu bahanzi 15 bakunzwe kurusha abandi, kuko uyu mwaka ushize nta bihangano bikomeye aheruka nk'Agasembuye cyangwa Umunyenga. Gusa kuva yajya muri iri rushanwa na mbere yahoo gato Naason yagaragaje imbaraga no gushaka kongera kugaruka mu ruhando rwa muzika.
Naason kandi ni umuhanga mu myandikire, kuko nk’indirimbo ye “Munsi y’Umukandara” ni abahanzi bake mu Rwanda bapfa kuyandika.
Kuririmba LIVE ntibizagora Naason kuko ari umuhanga cyane no mu miririmbire ye, ariko kuba adaheruka igikundiro bizamutonda cyane ku buryo abagize akanama nkemurampaka bashobora kumugumana ku buryo bworoshye.
Naason ubu yamenye ubwenge, yavuye mu by’inkuru zo kuranana n’abakobwa nka Gisa, ubu ari muri Label ya CB Records imufasha mu buhanzi bwe, yewe byaba na ngombwa ko aha ku manyarwanda abanyamakuru ngo bamutore ikabimufashamo. Ariko rwose ibi ntibihagije ko ahita aza mu bahanzi 10 bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda; gusa nakomeza akora, umwaka utaha azabazamo ndetse anagere kure muri PGGSS itaha.

3.  Rafiki


Rafiki wakunzwe cyane, akagaragara mu marushanwa ya PGGSS I ari kumwe na ba Faycal na Tom Close yongeye kugaruka muri iri rushanwa ku nshuro yaryo ya 5, iyi ni inkuru nziza ubwayo.
Ariko kubona Urban Boyz bari kumwe mu ya mbere bo bageze ku rwego basezera nta mususu, kuko miliyoni imwe ku kwezi itakiri ku rugero rwabo, ni icyerekana ko Rafiki atabashije gukomeza gukundwa cyane nk’uko yabigaragazaga.
Rafiki yajemo ku giceri, asimbura, ku buryo bicyoroshye cyane ko ahita asohoka irushanwa rigitangira. Yego arusha ibigwi abana nka Active, Bruce Melody, Social Mula n’abandi ariko nanone biragoye ko yabaca mu rihumye kuko bigaruriye imitima y’abanyarwanda benshi kuri ubu.
4.  TNP
Itsinda rya TNP rikora ibishoboka byose ngo rigere kure, ariko riracyarwana no kwamamara. Ntiriragera ku ruhando rwo guhangana na Dream Boyz, na Urban Boyz kandi ari yo ntego ryaje ryihaye; nibura kugera ku rwego rw’itsinda rya gatatu mu Rwanda. 

Ariko ibi siko biri, na Active yashinzwe na Bernard Bagenzi yariciyeho, biragoranye rero ko ryakwinjira mu bahanzi 10 bakomeza muri PGGSS 5.
Nabo ubwabo bazi neza ko no gutorwa babifashijwemo n’abanyamakuru b’inkoramutima zabo babatoye kuko babahamagaye, ariko kuba batari banaje muri 25, bakinjiriramo kubw’igiceri cyidunze nta mahirwe afatika bibaha yo gukomeza.
5.  Jody 

Umuhanzi wa 5 uzahabwa insinde muri aya marushanwa ni Jody, n’ubwo byo bizababaza benshi bwose, ariko bigaragara ko ari ko bizagenda. Jody ni umuhanga, amaze imyaka irenga 5 ahihibikanira kurya ku mafaranga y’impano yumvwa na bose mu ijwi rye, ariko ntibikunde.
Jody naririmba abantu benshi bazamugaragariza ko bamushyigikiye, kuko ni umuhanga kandi uzi kwishakira abafana byaba mu myambarire no gutegura stage, Jody arashoboye. Ariko abagize akanama nkemurampaka biragoye ko bamwemerera gukomeza birengagije Knowless watwaye imitima ya benshi mu Rwanda, na Paccy umuraperi usigaye ukora nk’umutima, amanywa n’ijoro wanahabwaga amahirwe umwaka ushize.

6.  Queen Cha
Queen Cha we, Safi aheruka kurumucira ko atagikora umuziki abyitayeho. Ngo “Ibize nabi uyima ifu”, ese ubwo aya magambo yamuvuzeho ugira ngo ntakomeye? Ubusanzwe nta muhanzi ujya wemera ko yazimye, cyangwa se ko atagikora ku buryo iyo ubimuvuzeho akwitwaraho umwikomo kabone n’iyo yaba aheruka gusohora Video mu myaka nk’ibiri ishize.
Ariko kuba Safi basangiye isano, umuba hafi, banaheruka kuririmbana indirimbo Kizimya Moto ikamamara ari we wateruye iri jambo akarivuga, byumvikanisha neza ko na Queen Cha ubwe koko yacitse intege ku rwego nawe ashobora kuba abiganira n’inshuti ze harimo na Safi.

7.  Paccy 
Uwa nyuma kuri uru rutonde ni Paccy. Paccy azirikana neza ko umwaka ushize yavanywe muri iri rushanwa atari uko yakoze, cyangwa se adakunzwe, ahubwo kubera imiririmbire ye yakemanzwe cyane n’abagize akanama nkemurampaka. Arasabwa kwigengesera cyane mu miririmbire ye ku buryo yemeza abagize aka kanama, akumvikanisha ko mu bakobwa bose bahatana, uretse Knowless udakorwaho, abarusha, kandi biragoye cyane.
Birasaba Paccy guhiga Jody kuririmba, akarusha Young Grace uzaba wahuruje nyina, abavandimwe n’abafana bishyuwe n’ibyapa, kandi ntibyakunda. Ariko nanone hatagendewe kuri Gender Paccy yagombye kuzaba abifitemo amahirwe ariko nanone benshi mu bo azaba ahatana nabo uretse Mula utari uri muri PGGSS, Paccy azaba asabwa kurusha Senderi w’udushya, asabwa guhiga ba Jules Sentore, ba Danny Nanone, Active, Bruce Melody, kandi bigaragara ko atari ibintu byamworohera, ku buryo namushyize ku rutonde rw’abo mbona bizagora gutambuka


ICYITONDERWA : Uru rutonde si itegeko ngo rukurikizwe, rushobora kuzahinduka, kuko hashobora kubaho gutungurana, kandi birashoboka, n’ubwo tutifuza ko bajya bahora badutungura buri gihe. Aha buri muhanzi arashabwa kutazirara agakora iyo [uburozi] bwabaga.

Wednesday, 25 February 2015

King James, umuhanzi uhimba Ange Kagame agahimbarwa

Ange Ingabire Kagame ashyira umuhanzi King James mu bahanzi 9 ba mbere muri Afurika bahimba indirimbo zimukora ku mutima, zikamufasha gutangira umunsi we neza.

King James niwe muhanzi nyarwanda rukumbi Ange yashyize kuri uru rutonde rwihariwe rw’ibyamamare Nyafurika yikundira kumva harimo P-Square, Flavour, Wizkid, Magasco na Zeez.

Ange yanditse agira ati “Urutonde rw’indirimbo ntagereranywa zimfasha gutangira umunsi neza.”
Uko zikurikirana gutya, indirimbo ya King James niyo iza ku mwanya wa cyenda:

  • 1.    Carolina ya Flavour
  • 2.    Collabo ya PSquare hamwe na Don Jazzy
  • 3.    Fine Boy ya Magasco
  • 4.    Flavour ya Ikwokrikwo
  • 5.    Ifeoma ya PSquare
  • 6.    Ojuelegba ya Wizkid
  • 7.    Sankolo ya Zeez
  • 8.    Holla at Your Boy ya WizKid
  • 9.  Yantumye ya King James

Mu ndirimbo z’inyamerika, bisanzwe bizwi ko Ange Kagame, akunda bihebuje indirimbo “Stay With Me” ya Samuel Smith.

Friday, 17 October 2014

Inama z'uko wakora UKIHANGIRA UMURIMO ugakira vuba!

Abantu benshi cyane cyane urubyiruko bakunze kugira indoto zitandukanye zirimo kugura imodoka nziza, kubaka inzu nziza cyangwa se gutangiza umushinga wunguka mu gihe bari mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko.


Gusa izi ndoto n’ababyeyi bacu bagiye bazigira ariko siko bose bazigezeho bitewe ahanini n’uko baba baritwaye mu rugamba rwo kuzigeraho.

Kugira ngo rero utazavaho utagera ku ndoto zawe nyamara ugifite imbaraga dore bimwe mu bintu 10 utazigera ukora maze ukibera umumiriyoneri cyangwa ukagwiza ubutunzi.


1: Uramenye ntuzaryamishe amafaranga ahubwo uzayashore


Ese waba uzi ikiba ku mafaranga wabitse kuri Konti cyangwa warekeye munsi y’umusego? Ukuri ni uko barwiyemeza mirimo bazi ubwenge bayabikuza bakayashora mu mishinga yunguka. Bo bunguka za miliyoni binyuze mu kwiyuha akuya mu gihe wowe uguma mu bukene, urwana no kwishyura inyemezabwishyu zitandukanye mu gihe bo baba bari kwishyurwa.

Inama: Uhereye none irinde kubika gusa ahubwo bikira gushora.


2: Reka kuba umwirasi ngo ugaragare neza


Wowe usoma ibi ndakugira inama reka kwirukira kugura amamodoka ahenze na za Telefoni ugamije kwereka inshuti zawe ko wagezeyo cyangwa se ko ukomoka mu bakomeye. Mu by’ukuri irinde kubaho ubuzima buhenze ahubwo ubanze utegereze umushinga wawe cyangwa ubucuruzi bwawe bugire icyo butangira kwinjiza gihagije ku buryo bitangira kukwinjiriza n’ayabyara indi mishinga.

Inama: Menyekana ku bunyamwuga ugira ku murimo aho kumenyekana kugutunga ibihenze.


3: Ntugatekereze nk’ “Uwakubiswe”

Muri ibi bihe hadutse imvugo ngo “Narakubiswe” ahanini hagamijwe kwerekana ko hari ibitarakugendekeye neza. Reka guheranwa na bene iyo mitekerereze. Nuramuka wihaye kwishyira mu gatebo k’abakubiswe, ikizakubaho n’uko ibitekerezo byawe nawe ubwawe bizahera mu gukubitwa gusa, ugahora wiyumvamo ubukene kandi nyamara wibeshya.


Niba ushaka kugendana n’itsinda ry’abafite miliyoni, tangira ubu. Tangira gutekereza, kugenda no gukora nk’ababashije kugera ku mamiriyoni.

Inama: Shaka umuntu wageze ku mamiliyoni ushaka kwigiraho utangire umwigane.



4: Ntugakore imirimo yose ikuvuna, reka amafaranga agukorere.


Aho kubika ibihumbi 20,000 buri kwezi ukaba wategereza amezi 50 ngo ugire miriyoni, kuki utayashora mu dushinga duto tuzakuzanira andi mafaranga arenze nyuma y’ukwezi? Tekereza ku mushingo muto ugusaba kuba watangiza byibura amafaranga ibihumbi 30,000 bityo ube watangira.

Uwo mushingo ushobora kujya ukwinjiriza andi ibihumbi 10,000 buri kwezi bivuze ko wazajya ubasha kuba wifitiye ibihumbi 30,000 uzigamye buri kwezi.

Inama: Koresha duke ufite utubyaza umusaruro urenze.


5: Ntukagire intumbero yo kugera kuri miriyoni ahubwo gira iyo kugera kuri miriyoni 10


Kirazira kwiha intumbero ntoya mu gihe ushaka kugera kuri za miriyoni. Yewe kabone n’ubwo wananirwa kubara inyenyeri zose ariko byibuza wagera ku kwezi kandi uracyafite amahirwe yo kubigeraho. Nakugira inama yo gutekereza ukarenga miriyoni.
Amafaranga ntiyabuze muri iyi si, ahubwo habuze abantu batekereza ibintu byagutse.
Inama: Hanga amaso kure, kura amaboko mu mifuka ubundi utangire gukora ugamije kugera kuri za miliyoni ushaka zigera ku 10 cyangwa se zirenze.


6: Ntuzigera wiyemeza iby’urushako cyangwa ibibazo byo mu nkiko.

Aha dushobora kudahuza ariko mu by’ukuri niho uzagaragariza ko ushobora kwinjira mu bamiriyoneri bafite imyaka ibarirwa muri 30 cyangwa se utazaba ubabarizwamo. Tekereza kuri ibi muri ubu buryo: Iyo ufite ibibazo bike bikureba, nta bana cyangwa inguzanyo ziguhangayikishije umeze nk’umuntu witeguye isiganwa mu muhanda mwiza urimo amahirwe menshi. Ibi bizagufasha gutekereza 100% ku buryo bwo kwagura indoto zawe. Ese igereranye n’umuntu mungana ufite imyaka nk’iyawe, abana bane, amadeni muri banki ndetse n’inguzanyo y’imodoka!!.


Inama: Ntuzisenyera amahirwa wishora mu nshingano zigamije kugabanyiriza ingufu. Tegereza igihe kigere neza.


7: Ntugatinye ingaruka


Mu by’ukuri kuba ugitangira birumvikana ko udafite ibikoresho bihagije cyangwa se amafaranga yo gutanga. Ngaho igereranye n’abantu biyemeje gushora imari yabo mu kubaka amagorofa maremare kabone n’ubwo hadutse iby’ibitero by’ibyihebe ndetse bakaba banafite ibyo bagomba guhomba. Icyo nshaka kuvuga hano n’uko ugomba gutinyuka ingaruka uzahura nazo zose. Iki nicyo gihe cyo gushora urugero mu isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda “Rwanda Stock Exchange”. Gerageza ayo mahirwe, tangira impinduka uhereye none.

Inama: Niba utabashije kwirengera ingaruka ukiri muto, ntago uzazirengera igihe uzaba ugeze ku myaka 35.


8: Reka ubunebwe, Kora ubutaruha

Baca umugani ngo “Agaca kabyutse mbere niko karya umushwi.” Uhereye none ufite imbaraga zihagije. Ese wari uziko amafaranga atazi ibyerekeranye n’isaha, ikiruhuko cyangwa gusaba kwihanganirwa, bityo nawe ukaba udakwiye kujya ubyitaho ?
Shyiramo ingufu. Niba abandi bafunga saa moya z’ijoro, wowe ongeraho amasaha atatu ucuruze ibirenzeho.
Inama: Ntuzaharanire kuba umunyamahirwe. Ahubwo haranira gukora cyane kandi neza kurusha abandi bityo amahirwe azaza agukurikiye mu nzira zose uzanyuramo.


9: Ntugahore utanga ibisobanuro usaba imbabazi cyangwa ugereka ku bandi ibitakozwe


Benshi muri twe urubyiruko ni uko tumeze. Ugasanga hari abagira bati “Erega Leta igomba gukora ibi…. » « Twabuze inguzanyo, « Erega turasaba leta… » n’ibindi. Mushiki wanjye nawe musaza wanjye reka ibyo uhubwo utangire wibaze ngo kuki isi ibogama, bityo nawe utangire ugire icyo ukora uhindure amnateka.

Niba wafashe umwanya wo gusoma ibi, ufite amahirwe y’uko ubasha kubona Internet, ibiryo n’amazi meza. Nyamara hari abandi amamiriyoni bishwe n’inzara hirya no hino ku isi.


Inama: Niba igifu cyawe cyuzuye kandi ukaba hari ubumenyi ufite, urabura iki ngo wibere umumiriyoneri ?



10: Ntukihishe mu gicucu cy’undi


Iki si igihe cyo kugenda wihishe impande z’abavandimwe bawe cyangwa mu gicucu cy’abatanga akazi. Ahubwo iki ni igihe cyo kubaka izina ryawe.


Inama: Haranira kugira ibikwitirirwa aho guhora wiyitirira cyangwa ureba iby’abandi.

Sunday, 10 March 2013

Salax Awards-Edition Five

Murakoze gusura urubuga rwacu rwa www.richardirakoze.blogspot.com. N'ubutaha muzagaruke
Tonight Saturday 9th March, 2013 at Serena Hotel Ikirezi Group awarded best artists in all categories.

Even if some deserved them, I was disappointed by the fact that Senderi didn’t get Best Afrobeat  Artist.
I attended the show with my buddies Fabrice Kwituba, Richard Dan Iraguha, Bussinge and more.

King James got 2 awards-Ama-G The Black two Awards-Urban Boyz got 4 Awards and this latest was the artist of the year.



Saturday, 9 March 2013

Me-In "Uwo Ndiwe"-Knowless's 2nd Album launch

Me with my Friend Linda Mbabazi (The New Times and her friend)

Tonight Show was Great. Kwonwless was launching her second album called "Uwo Ndiwe". 


Peaople were full at Kigali Serena Hotel, those who are seen on the photo were aout missing the opportunity to enter the hall. They were following the show outside.
They were watching the show-outside

Serena was crowded

Friday, 8 March 2013

Proud of You-"Senderi International Hit"

I am verry happy of the fact that the artist Senderi International Hit made it-he is one of the top 11 in Primus Guma Guma Super Star III.

This is the biggest music competition in Rwanda. We are supporting you Senderi Internationa Hit and you will be the winner of this third season.

Thursday, 7 March 2013

Me at Ruhengeri Visiting Top 5Sai



You can't imagine how a young entepreneur Patrick Uwineza achieved unbeleivable dreams.

He has his own company, he has more than 5 Studios which make Top 5 Sai -Audio &Visuel. He started a traditional troup and sports groups.

He is a good guy, a man of kind. He has a good staff with the best customer care i ever seen!!!

Go #Patrick!




Here is the INTERVIEW with Patrick Uwineza


One more Night at Butare!


Unbelievable! i took another time to visit the town of Butare-southern province of Rwanda. It was Saturday the 23 February, 2013. 

I meet my friends we studied together in the National Univesty of Rwanda (i Ruhande) like Muhirwa Yves.

We shared a food wit Radio Salus presenters like Gentil Gedeo Ntirenganya.

I wrote the story of how the party i attended was, just follow this link Itorero “Inyamibwa” ryizihije isabukuru y’imyaka 15

Friday, 11 January 2013

My Sister, Kamariza Clemence, is now married Louis Munyiginya


Kibungo- Fiday 13 July and Saturday 14 July 2012, my sister was married to her classmate, Louis Munyiginya, whom they were in love for a three years time.

We went in District to sign for her and Saturday we had a big party @home, and in Church.
We invited many of our friends, family related and nearest.

It was so wonderful, and so memorable time in my life.


Here I get some of the pictures: