Friday, 6 May 2011

u Bugereki bwaba bushaka kureka gukoresha amayero

La Grèce "dément catégoriquement" tout projet de sortie de la zone euro Dans son édition en ligne, l'hebdomadaire allemand Der Spiegel rapporte que la Grèce a évoqué la possibilité de sortir de l'euro lors de discussions avec la Commission de Bruxelles et d'autres pays membres de la zone euro tenues ces derniers jours. Le ministre des Finances allemand ont reconnu être au Luxembourg pour une réunion sur la Grèce. "L'article rapportant que la Grèce envisage de quitter la zone euro est faux. De tels articles sapent la Grèce, l'euro et alimentent la spéculation", a dit le vice-ministre des Finances, Filippos Sachinidis. L'hypothèse d'une sortie de la Grèce de la zone euro est "totalement fantaisiste", a déclaré Bercy.
Read More at: France 2

Ese koko Bin Laden yarapfuye cyangwa ni ikinyoma cya USA?

Ossama bin Laden ku ifoto abantu bose bakeka ko yaba
yarapfuye n'ubwo nta gihamya igaragara irashyirwa hanze
Njye mbona ko aya mafoto yerekana ko USA ishobora mu by'ukuri iri gukina n'isi, ishobora kuba itarishe Bin Laden ari nayo mpamvu yafashe icyemezo cyo kuterekana amafoto ya Bin Laden. ngaho nawe irebere.
Kanda hano kuri Reuters.com

Rwanda to boost budget as growth slows in 2011

KIGALI (Reuters) - Rwanda plans to increase its budget for the fiscal year starting in July by 16.7 percent to help accelerate growth and reduce poverty, the Ministry of Finance said on Friday.
It said in a statement that growth would slow to 7 percent this year due to the adverse impact of higher food and fuel prices, which would also push the inflation rate to 7.5 percent by the end of 2011.
Fuel prices in the landlocked central African nation have increased twice this year. The cost of premium petrol and diesel rose from 887 francs to 1,015 francs per litre in January and then to 1,060 francs per litre in April.
The government attributed the increases to political instability in oil producing nations of the Middle East.
"In 2011, output growth is projected at about 7 percent, showing a slight slow-down from 2010 due to the expected adverse impact of rising food and fuel prices," the ministry said.
"These are expected to push domestic prices and inflation is now projected to reach 7.5 percent at end of 2011."
The economy expanded by 7.5 percent in 2010, according to the National Institute of Statistics of Rwanda.
Rwanda's inflation rate in urban centres rose to 4.11 percent in March from 2.56 percent in February and the central bank expects it to hit 6 percent by the end of June.

Soupçonné d'abus sexuels sur mineurs, un prêtre se suicide

Un prêtre auxiliaire d'Oostkerke et Lapscheure, âgé de 65 ans, a mis fin a ses jours jeudi après-midi dans l'institution religieuse de la congrégation des missionnaires du Sacré-Coeur à Asse.

L'homme avait été interpellé il y a trois semaines, à la suite d'une plainte concernant des abus sexuels sur des enfants.

La plainte a été déposée par un homme qui aurait été abusé sexuellement alors qu'il était encore mineur. Le juge d'instruction n'avait pas placé le prêtre auxiliaire sous mandat d'arrêt, à la condition que celui-ci mette un terme à sa fonction d'auxiliaire.

Le prêtre auxiliaire s'est donc retiré dans la congrégation de Asse, où il s'est suicidé. L'homme a été de nombreuses années missionnaire en Afrique, mais les faits d'abus auraient été commis en Flandre.

Wednesday, 4 May 2011

Mariah Carey na Nick Cannon batangaje amazina y’impanga zabo


Nk’uko byatangajwe ku rubuga rwe, Mariah Carey n’umugabo we Nick Cannon noneho bashyize ahagaragara amazina y’umwe mu mpanga zabo ebyiri. Ayo mazina y’izi mpanga akaba ari Moroccan Scott Cannon(amazina y’umuhungu) naho umukobwa we akaba yitwa Monroe Cannon.
Kuri uyu mukobwa Carey avuga ko iri zina ryaturutse kuri Marilyn Monroe, yatekerezaga kuzita umwana we ariko nyuma bikaza guhindukamo iri Monroe Cannon yaje kumwita. Avuga ko uyu mukobwa we bamuhaye amazina abiri gusa kuko nawe afite amazina abiri nta rya gatatu ryo hagati.
Ku muhungu we avuga ko impamvu yamwise Moroccan Scott Cannon ari uko hagombaga kuzamo akazina ka nyirakuru ndetse akaba yanabihuje n’akazina yakuyeku buryo icyumba cy’inzu yabo nshya y’I New York gitatse.


Yari amaze iminsi asaba abafana be kuvumbura aya mazina
‘M’ niyo nyuguti yonyine umuhanzi Mariah Carey yari yaratanze nk’inyuguti yagombaga gutangira amazina y’impanga ze, ariko yari yarasabye  abantu ko batangira gutanga amazina mbere y’uko we avuga uko abana be azabita afatanije n’umugabo we Nick Cannon.
Ku rubuga rwe rwa Tweeter, Mariah Carey yari yasabye abakunzi be kuvumbura no gufora amazina bateganyirije kwita aba bana babiri b’impanga(umukobwa n’umuhungu).
Gusa ariko yavugaga ko atari uko yabuze amazina abita, ko ahubwo ari ukureba ko hari uwazavumbura ayo mazina mbere y’uko we yayitangariza ndetse akanayabwira inshuti ze ku mugaragaro.
Ati:”Amazina turi hafi yo kuyatangaza, ariko ndashaka kureba niba hari umufana wayamenya mbere y’uko tuyatangaza”.
Tubibutse ko Mariah Carey w’imyaka 41, yibarutse izi mpanga ku wa Gatandatu mu bitaro by’I Los Angeles. Umukobwa niwe wavutse bwa mbere, avukana ibiro 2.35, mushiki we avukana ibiro2.44 .
Carey arusha umugabo we imyaka hafi 11, kuko umugabo afite imyaka 30. Carey akaba yaravuze ko aba bana bavutse mbere y’igihe cyari giteganijwe ko ababyarira.
Ubwo Mariah Carey yibarukaga izi mpanga, ni nabwo we n’umugabo we Cannon bongeye amasezerano yo kubana kwabo undi mwaka.

Fc Balecelone yateye ubwoba Manchester United

Ikipe ya FC Barcelone yakatishije itike yo gukina umukino wa nyuma wa Champions League nyuma yo kunganya na Real Madrid 1-1 kuri stade ya Barca Camp Nou nyuma yo kuyitsinda 2-0 mu mukino ubanza.
Kuri uyu wa kabiri i Camp Nou, nyuma y’akavura katari koroshe ikipe ya Barca yabashije gukomera ku ntsinzi yabo yo mu mukino ubanza banganya 1-1 na Real Madrid nyuma y’amashoti menshi kizigenza wabo Lionel Messi yarekuriraga Casillas nawe wari wabaye ibamba, usibye ko na Real yacishagamo ikataka, nko ku munota wa 47 ubwo rutahizamu wa Real Higuain yaje gutsinda igitego cyaje guhakanwa n’umusifuzi Bleeckere nyuma y’ikosa Ronaldo yari yakoreye Mascherano.
Nyuma y’iminota 7 gusa nibwo abo hagati ba Barca baje guhererekanya umupira neza nuko Iniesta wigaragaje muri uwo mukino yaje gutanga umupira mwiza kwa Pedro nawe utamutengushye kiba kiranyoye, Real yagombye kurindira umunota wa 64 ubwo Marcelo yabonezaga mu izamu igitego cyo kunganya nyuma yaho Di Maria yari amaze gushota igiti cy’izamu nuko Marcelo asubizamo. Ntacyo byatanze kuko mu mikino yombi ikipe ya Barcelone ifite ibitego 3-1 byaje gutuma ikatisha itike yo kwerekeza mu Bwongereza i Wembley ahazabera umukino wanyuma.
Tariki ya 28 Gicurasi i Wembley nibwo ikipe ya Barcelone ishobora kuzacakirana n’ikipe ya Manchester United ku mukino wa nyuma igifite akazi kameze nkaho katazayigora n’ikipe yo m’Ubudage Schalke 04, ubwo mu mukino ubanza Manchester yabatsinze 2-0 umukino wo kwishura ukaba uteganijwe kuri uyu wa gatatu i Old Trafford.

Ese koko Bin Laden yarapfuye cyangwa nio ibihuha bya Obama?

Mu ijoro rishyira tariki ya 2/5/2011 Perezida Barack Obama yagaragaye kuri Televiziyo avuga ko Osama Bin Laden yishwe muri Pakistan. Inkuru yahise iba kimomo ku isi yose, n’ubwo mbere y’ijambo rye hari abanyamakuru bari babivuzeho. Gusa kuri ubu abantu baribaza niba koko Bin Laden yarapfuye, bamwe bakaba batabyemera kuko bitaba ari ubwa mbere Leta ya USA na CIA babeshya isi. Abandi bo barabyishimiye bajya mu mihanda, mu gihe abahanga muri politiki batangiye kwibaza uko bizagendekera Al Qaeda nyuma y’itangazwa ry'urupfu rw’umukuru wayo.

Biragoye kumenya niba koko Bin Laden yarapfuye kuri iriya tariki cyangwa akiriho. Gusa baba ababyemeza cyangwa ababihakana,bose bafite ibyo baheraho, akaba aribyo tugiye kurebera hamwe.


image
Navy SEALs, imena mu ntore (the best of the best) mu ngabo z'Amerika


- Amakuru atangwa na CIA avuga ko mu nzu ya Bin Laden habagamo abantu 18 harimo abamurinda, abo mu muryango we n’abandi.


imageimage

image
Inzu Ben Laden i Abbottabad muri Pakistan. Bivugwa ko yabagamo kuva mu mwaka wa 2005.
Mu 2009, abanyeshuri ba Kaminuza ya UCLA bari bakoze imibare basanga hari amahirwe 81%
ko Bin Laden yaba aba aha hantu!



image
Obama muri White House atangaza urupfu rwa Bin Laden

- Abandi bo bavuga ko Bin Laden akiriho, mu minsi mike akaba azasohora video abibeshyuza, mu gihe abandi basanga hari amasezerano (deal) yabayeho ku mpande zombi kugirango Ben Laden azagume yihishe ntazongere kuvuga, bizagaragare nk’aho yapfuye koko.

- Amafoto yasohotse nyuma y’urupfu rwa Bin Laden nayo yatumye abantu baseka kuko bigaragara ko ari ayari asanzwe yahinduwe hakoreshejwe mudasobwa, ndetse umuntu wabikoze akaba ari umuswa mu gukoresha Photoshop!

image

Gusa ariya mafoto Amerika yaje kuyahakana ivuga ko yakozwe na Televiziyo imwe yo muri Pakistan, ahubwo ngo aba Navy SEALs bakoze iriya operasiyo bafashe andi ashobora kuzasohoka vuba.

Puff G kuba adafite Mannager ngo biri kumugora kugaragara mu marushanwa



paf g
Umuhanzi wa RNB hano mu Rwanda Puff G avugako atashyizwe mu bahanzi bazahabwa igihembo cya Salax Music Award kubera ko nta bikorwa yakoze wenyine mu mwaka ushize ndetse n’uyu turimo.
PUFF G ati: “si uko abatoranyijwe bandusha kuririrmba ahubwo ni uko ibikorwa byanjye byabaye bike nakoze featuring nyinshi kurusha izo nakoze njyenyine  kandi  no kutagira manager nabyo ni imbogamizi mu mikorere yanjye”
Kubirebana na group UTP soldiers yatubwiyeko NEG THEGENERAL amaze kuyivamo nawe yahise abura icyo gukora kuko ariwe wamuteraga imbaraga nawe acika intege , bivuga ko asigaye aririmba ku giti cye. ubwo   twavuganaga na we yatubwiyeko yari muri shooting ya film ,ubwo inkuru irambuye tuzayitohoza kugirango tumenye niba asigaye anakina za fim.

Sunday, 1 May 2011

Umuhungu wa Khadafi yahitanywe n'ibitero bya NATO

Ibitero by’indege by’ingabo mpuzamahanga birakomeje mu gihugu cya Libiya. Gahunda yo guhitana Col Mouammar Kadhafi yo ntikihishira, kuko aho baketse ko ari hose baharashisha misile zikomeye. Nyuma y’iminsi itari mike inzu ze, iz’abana be n’ibiro bye bikomeje kuraswaho, ingabo za OTAN zashyize zihitana umuhungu wa Colonel Mouammar Kadhafi.

Ibitero bitatu bikomeye by’indege z’intambara za OTAN ziganjemo iz’Abanyamerika, Abafaransa n’Abongereza byashegeshe ingoro ya Colonel Kadhafi iri ahitwa Bab-Al-Aziziya. Mbere y'uko haraswa, indege z’ubutasi z'Abafaransa n'Abanyamerika zari zakomeje kuhibanda, zinyura muri icyo kirere nyuma y’aho izi ngabo ziboneye amakuru y’uko Colonel Kadhafi n’umuryango we baba bayirimo.

Nyuma yo kurasa ingoro ya Kadhafi hakangirika byinshi na bamwe mu bayirimo bakahasiga ubuzima, indege za OTAN zakomeje kurasa ku bigo by’ingabo za Kadhafi biri hafi y’aho atuye, ari nako zikomeza guca igikuba muri Tripoli.

Général Charles Bouchard Umugaba Mukuru w’izi Ngabo za OTAN zikomeje kugaba ibitero muri Libiya yatangaje ko bababajwe no kuba hari abantu baba baguye mu bitero by’indege zabo, kuko ngo bo batagamije kwica abasivile, ahubwo bagendereye guhangana n’igisirikare cya Kadhafi cyica abaturage. Mu ntara ya Benghazi ho, umujyi wa kabiri munini muri Libiya nyuma ya Tripoli baraye mu birori babyina ko Kadhafi yishwe. Uyu mugi niwo cyicaro gikuru cy'abigometse kuri Kadhafi.

Mu masaha y’igicuku cy’ijoro ryakeye nibwo Televiziyo ya Libiya yatangaje ku mugaragaro ko ibitero by’indege za OTAN byagabwe ku rugo rwa Kadhafi aho yari kumwe n’umugore we, bamwe mu bana be na bamwe mu buzukuru be, n'inshuti z'umuryango. Itangazo ryongeyeho ko ibyo bitero byahitanye umuhungu w’umuhererezi wa Kadhafi n’abuzukuru batatu ba Kadhafi.

Umuhungu wa Kadhafi wahitanywe n’izi ngabo mpuzamahanga ni Saif al-Arab Kadhafi w’imyaka 29 (ugaragara hejuru ku ifoto). Amakuru yakomeje gucicikana ku bitangazamakuru mpuzamahanga kugeza mu rukerera ni ay’uko umugore wa Kadhafi nawe yaba yahaguye na Colonel Kadhafi ubwe agakomereka.

N’ubwo Umuvugizi wa Leta ya Libiya yatangaje ko Kadhafi n’umugore we ntacyo babaye, abanyamakuru bigereye ku bisigazwa by’inzu yarashwe bikomeye n’indege za OTAN, baratangaza ko bigoye kwiyumvisha ko hari uwaba yari arimo ngo asohokemo ari mutaraga.

Ni inshuro ya cumi na kabiri ibitero by’indege bigabwe ku nzu za Kadhafi kuva iyi ntambara yiswe iyo kurinda abasivile ba Libiya yatangira kuwa 19 Werurwe 2011. Mu mwaka w’1986 ubwo indege z’Abanyamerika zarasaga na none ku ngoro ya Colonel Kadhafi, zahitanye umukobwa utaragiraga ababyeyi (Fille adoptive) warererwaga mu rugo kwa Kadhafi.

Leya ya Libiya yongeye gutangaza ko iyi ntambara itabayeho kubwo kurinda Abanyalibiya, ko ahubwo ari iyo kwica umuyobozi w'ikirenga wa Libiya, kugira ngo ubutunzi bw'igihugu cye yarinze igihe kirekire busahurwe ntacyo bishisha.

Papa Paul II, yagizwe umuhire

Karol Wojtyla, à la tête de l'Église catholique de 1978 à 2005, a été proclamé "bienheureux" par son successeur Benoît XVI.

Le pape Jean-Paul II a été proclamé bienheureux, dimanche, par son successeur Benoît XVI, sous les vivats de la foule réunie place Saint-Pierre au Vatican pour une cérémonie qui a rassemblé plus d'un million de personnes dans la capitale italienne. "Nous, accueillant le désir de nombreux fidèles, acceptons que le vénérable serviteur de Dieu, Jean-Paul II, pape, puisse être déclaré bienheureux". À peine Benoît XVI avait-il prononcé la formule, en latin, qu'une immense clameur s'est élevée, les fidèles applaudissant à tout rompre, tandis que d'autres s'agenouillaient sur les durs pavés de la place.
Aussitôt, une immense photo de Karol Wojtyla, bien avant sa déchéance physique due à la maladie, a été dévoilée devant la foule de fidèles parfois en larmes, dont certains ont crié "Santo subito ("saint tout de suite"). Puis, deux religieuses, la Polonaise Tobiana Sobodka vêtue de noir, qui avait assisté le pape, et la soeur française toute en blanc Marie Simon-Pierre, la miraculée à l'origine de la béatification du pape polonais, ont présenté à la foule des fidèles une ampoule de son sang.

80 000 Polonais
Auparavant, le cardinal Agostino Vallini, vicaire général pour le diocèse de Rome, avait officiellement demandé cette béatification et rappelé quelques éléments biographiques du pape polonais. En particulier son passé d'ouvrier, d'archevêque de Cracovie, puis son pontificat de plus d'un quart de siècle (de 1978 à 2005), l'un des plus longs de l'histoire de l'Église catholique, marqué notamment par un attentat contre sa personne en 1981. La préfecture de Rome a avancé le chiffre d'un million de personnes présentes dans la capitale, dont des centaines de milliers place Saint-Pierre et dans les rues adjacentes, inconditionnelles de celui que certains surnomment déjà "Karol le grand" et qui voient déjà en lui un "saint".
Les Polonais étaient largement représentés - quelque 80 000 - avec de nombreux drapeaux et banderoles. Mais aussi beaucoup d'Italiens, d'Espagnols et de Français (plus de 40 000). De multiples émissions avaient préparé la grande fête, vantant les mérites de l'ancien pape pour la défense de la paix, des droits de l'homme et de l'Église. La fête de béatification permet à l'Église de réaffirmer sa confiance en elle, alors qu'elle est ébranlée par un grave scandale de pédophilie. Un scandale sur lequel Karol Wojtyla se voit reprocher par les associations de victimes d'avoir fermé les yeux ou de n'avoir pas réagi suffisamment, par un réflexe de défense de l'institution.

Quatorze écrans géants en ville 
L'ambiance dans la foule était joyeuse et fervente, même si certains groupes compressés dans les rues d'accès au Vatican se sont parfois énervés contre les policiers. Prêtres en soutane ou en clergyman, religieuses de toutes obédiences, familles de milieux modeste ou bourgeois, jeunes sac à dos étaient côte à côte. Quelque 175 000 personnes pouvaient tenir sur la place elle-même et la via della Conciliazione qui relie le Tibre au Vatican. Le reste des pèlerins suivaient la cérémonie sur quatorze écrans géants en ville.
Dans la basilique, le cercueil de Karol Wojtyla, couvert d'un drap bordé d'or, a été porté, dimanche matin, des Grottes vaticanes devant l'autel principal. À l'issue de la cérémonie, les fidèles pourront défiler devant le cercueil, une procession qui pourrait s'étirer jusqu'à la nuit. Le processus de béatification du très charismatique pape polonais a été mené en un délai record de cinq ans et sept mois. Dès le jour des funérailles de Jean-Paul II, de nombreux catholiques avaient crié place Saint-Pierre "Santo subito !" ("saint tout de suite"). Pour que Jean-Paul II devienne un saint, il faut qu'un nouveau miracle ait lieu après sa béatification.
86 délégations étrangères, dont 22 chefs d'État et de gouvernement, et des représentants de cinq familles royales (Espagne, Royaume-Uni, Belgique, Liechtenstein, Monaco) ont fait le voyage. Au dernier moment, la présence de la chancelière allemande Angela Merkel a été annoncée. Parmi les autres invités, les présidents mexicain et polonais, Felipe Calderon et Bronislaw Komorowski, le Premier ministre hongrois Viktor Orban, et parmi les Africains, le très controversé président zimbabwéen Robert Mugabe, qui est persona non grata dans l'Union européenne. Les États-Unis et la Russie étaient représentés par des ambassadeurs.

Mariah Carey yibarutse impanga ebyiri


Mariah Carey, the singer, and her husband Nick Cannon have become parents to a twin baby girl and boy. 

The star gave birth at midday local time in Los Angeles, according to her representative, Cindi Berger.

Berger said the baby girl was born first, weighing five pounds, three ounces (2.35 kilograms), and tall; her brother was next, at five pounds six ounces (2.44 kilograms).
She said the couple have not named the children yet.
Cannon, 30, drove Carey, 41, to the hospital in their Rolls-Royce Phantom. Berger said Carey believed it was a false alarm.
He was so nervous he went to the wrong department at hospital and had to be guided to the maternity ward by a nurse.
"It was like right out of an 'I Love Lucy' skit," said Berger, referring to the 1950s TV comedy.
The couple are expected to renew their wedding vows on Sunday. They married in 2007 after a whirlwind romance.
Carey previously had a miscarriage but did not make it public until she announced her latest pregnancy in the autumn. Carey and Cannon plan to live in both New York and Los Angeles.

Igihe.com mu kwesa imihigo: Vuba aha igihe mu cyongereza, mu Gifaransa na igihe TV

Meilleur Mulindabigwi umuyobozi wa Igihe.com
Murindabigwi Meilleur ukuriye urubuga rwa interineti rwitwa Igihe.com, aratangaza ko urwo rubuga rwatangijwe mu rwego rwo kumenyekanisha ibibera mu Rwanda ku bari mu mahanga. Ubu bwo bagiye gutangira gutangaza amakuru yanditse mu rurimi rw’Igifaransa n’Icyongereza, bityo amakuru bategura akazaba aboneka mu ndimi eshatu, mu gihe bari basanzwe bandika mu Kinyarwanda.

Ku wa 29 Mata 2011, Murindabigwi Meilleur akaba ari nawe wagize igitekerezo cyo gushinga Igihe.com, yagiranye ikiganiro kirambuye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe agira ibyo agitangariza.

Izuba Rirashe: Watangira wibwira abasomyi b’ikinyamakuru Izuba Rirashe, ukanababwira amateka yawe muri make?

Murindabigwi: Nitwa Murindabigwi Meilleur nkuriye isosiyete yitwa Igihe Ltd, Navutse tariki ya 17 Gicurasi 1984 mvukira mu Mujyi wa Kigali, ariko kavukire yanjye ni i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Amashuri yisumbuye nayigiye muri APACOPE no mu Rugunga, mu ishami ry’Ubumenyamuntu (Sciences Humaines)

Izuba Rirashe: Usibye kuba ukuriye Igihe.com ubusanzwe ukora iki?

Murindabigwi: Ndi umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) mu mwaka wa kane w’ishami ry’ubukungu n’ikoranabuhanga (Business IT).

Izuba Rirashe : Isosiyete Igihe Ltd ikora iki ?

Murindabigwi: Ikora akazi k’itangazamakuru igakora na serivisi y’ikoranabuhanga nko gukora imbuga za interineti.

Izuba Rirashe: Kuki wahisemo kujya mu itangazamakuru?

Murindabigwi: Ni ukubera ko harimo amafaranga.

Izuba Rirashe:
Igihe.com wayitangije ryari, ufite iyihe ntego?

Murindabigwi: Igihe.com yavutse mu mwaka wa 2009 ku gitekerezo cyanjye, mu rwego rwo gutanga amakuru y’ukuri ku Rwanda kuko nasangaga imbuga za interineti zikorera hanze zivuga amakuru atari yo ku gihugu cyacu.
Igihe.com kandi yatangiye mu rwego rwo gutanga amakuru y’impamo ku bibera mu mahanga, ari mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Meilleur, muhirwa Olivier na Irakoze(hagati) hirya Tsuki



Izuba Rirashe: Mutangiza urubuga rwa interineti rw’Igihe.com mwari bangahe?

Murindabigwi: Twatangiye turi 12 ku ikubitiro, nyuma bamwe bakomeza kugenda, ubu abasigaye ni bane gusa, ari bo: Murindabigwi Meilleur, Liyambi William, Murekezi Emile na Olivier Ntaganzwa.

Izuba Rirashe:
Usanga abo mwatangiranye baragiye kubera izihe mpamvu?

Murindabigwi: Icyo gihe nta bikoresho byari bihari nta n’amafaranga twari dufite, twakoreraga mu buryo bugoye, bigatuma bamwe bajya mu bindi bibinjiriza. Muri make babuze ubushobozi bwo gukora.

Izuba Rirashe:
Igihe.com ifite abakozi bangahe?

Murindabigwi: Dufite abakozi 30 bose bahembwa buri kwezi.

Izuba Rirashe: Niba atari ibanga mushobora kwinjiza amafaranga angahe mu kwezi?

Mu kwamamaza n’ibindi bikorwa dukora, ku kwezi ntidushobora kwinjiza amafaranga ari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 Frw)

Izuba Rirashe: Abakozi b’Igihe.com bize itangazamakuru?

Murindabigwi:
Harimo abize itangazamakuru n’abize ibindi, kandi nemera ko n’uwaba yarize ibindi yahabwa amahugurwa y’itangazamakuru akandika inkuru nziza.

Izuba Rirashe: Mwaba mufite abantu bangahe basura urubuga rwanyu?

Murindabigwi: Igihe ni rwo rubuga rusurwa cyane mu Rwanda, ariko hari ubwo The New Times itujya imbere n’ubwo atari kenshi. Ku munsi dusurwa n’abantu basaga ibihumbi mirongo itanu, hari n’ubwo basaga ibihumbi ijana.

Izuba Rirashe: Muri iyi minsi mu Rwanda hamaze kuvuka imbuga nyinshi za interineti, ese ntacyo byagabanyije ku basomyi banyu?


Murindabigwi: Ntitwigeze duhungabana kubera ivuka ry’imbuga nyinshi za interineti mu Rwanda, kuko abasomyi bacu barushaho kwiyongera.

Izuba Rirashe: Usibye kuba wemera ko Igihe.com imaze kwiyubaka, muteganya iki mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere?

Murindabigwi: Igihe.com igiye kuboneka mu ndimi eshatu ari zo: Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.

Izuba Rirashe: Ese ibyo byarangije gutungana cyangwa biri mu mishinga muteganya gukora?

Murindabigwi: Ubu dufite amakipe atatu azabikora, byose byarangije gutunganywa, igisigaye ni ukubirekurira abasomyi kandi dufite n’urubuga twise Igihe TV ruzajya rugaragaza amavidewo.

Izuba Rirashe: Igitekerezo cyo gutangiza Igihe.com mu rurimi rw’Icyongereza n’Igifaransa kigamije iki?

Murindabigwi: Twifuza ko n’abanyamahanga bibona mu rubuga rw’Igihe.com, ariko izo ndimi zizakoreshwa mu makuru yerekeye u Rwanda gusa.

Izuba Rirashe: Ese mu byo mukora mwaba mufite inkunga?

Murindabigwi: Inkunga nta muntu uyiduha, tuzi uburyo bwo gushaka amafaranga.
Izuba Rirashe: Amakuru yanyu akunda gusomwa ni ayahe?
Murindabigwi: Amakuru adasanzwe ni yo akunda gusomwa cyane.

Izuba Rirashe: Urubuga rw’Igihe.com usanga rutinjira cyane mu gutangaza amakuru y’imikino, ese muteganyiriza iki abakunzi ba siporo?

Murindabigwi: Iyo hari imikino ikomeye turayitangaza, ariko turiho gushaka abanyamakuru babishoboye bazi kwandika ibya siporo.

Izuba Rirashe: Hari abavuga ko itangazamakuru risohoka ku rupapuro ari ryo rigira amafaranga kuruta irisohoka ku mbuga za interineti, abo bantu wemeranya nabo?

Murindabigwi:
Oya. Itangazamakuru rya interineti rifite amafaranga kuruta irisohoka ku rupapuro, gusa bisaba gutekereza bijyanye n’igihe tugezemo.

Izuba Rirashe: Bamwe mu bashinze ibinyamakuru bisohoka ku rupapuro, ubu bakaba barahisemo kubifunga kubera ibibazo by’amikoro wabagira iyihe nama?
Murindabigwi: Nabagira inama yo kubishyira kuri interineti aho kubifunga, kuko abasomyi biyongereye.

david archuleta my favorite singer!!

just listen to his passionate rithimic voice and melody!

Mu mafoto: Ubukwe bw'igikomangoma William na Kate amateka ahoraho


image
Umwamikazi Elizabeth II n'umugabo we Philip mu igare rikururwa n'amafarasi

image
Catherine yaherekejwe na se Michael Middleton na murumuna we Philippa inyuma

image
Se wa Catherine, Michael Middleton ageza umukobwa we
imbere ya Musenyeri mukuru Rowan Williams


image
Prince William na Catherine baherekejwe na Prince Harry (murumuna wa William)
ndetse na Philippa Middleton (murumuna wa Kate)


image
Prince William yambika Catherine impeta

image
Prince William na Catherine basohoka mu kiliziya. Ikanzu ya Kate ifite igitambaro cy'inyuma cya metero 2.7.
William yari yambaye umwenda w'abasirikare bitwa Irish Guard abereye Colonel


image
Prince William na Catherine bagaragaje urukundo rwabo

image
Prince William na Catherine basuhuza abari aho

image
Prince William na Catherine batwawe n'igare rikururwa n'indogobe.
Bari baherekejwe n'abasirikare 160 bari ku ndogobe


image
Umwamikazi Elizabeth (imyaka 85) yitabiriye ubukwe bw'umwuzukuru we
William


image
Igikomangoma Charles n'umugore we Camilla 

image
Sir Elton John n'umufasha we David Fyurnish (umugabo mugenzi we)
nabo bitabiriye ubukwe


image
N'ubwo Victoria atwite ntibyamubujije kwitabira ibirori n'umugabo we
David Beckham


image
image
Ubukwe bwari bukurikiranywe na benshi n'amatsiko menshi

image
Ndetse no mu gikoni babukurikiraniraga hafi!

Kigali: Imirambo ibiri ikiri mishya yatoraguwe mu mugezi wa Nyabugogo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Mata, mu mugezi wa Nyabugogo harohowe imirambo ibiri. Umwe mu barohowe ni umukecuru, undi akaba umusore.

Ibi byabereyeye mu Kagari ka Nzove, Umurenge wa Kanyinya Akarere ka Nyarugende, ubwo umukecuru yatabarizwaga n’umwana we, nyuma gato y’uko yari amaze kwiyahura mu mugezi wa Nyabugogo hafi y’amasangano y’uwo mugezi n’uruzi rwa Nyabarongo.

Ubwo Igihe.com twahageraga twasanze uwo mukecuru amaze kurohorwa. Mu gihe bari bamaze kumurohora abari bahuruye baturutse hakurya bahise babona undi murambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 na 25, nawe areremba hejuru y’umugezi wa Nyabugogo. Bahise nawe bamurohora gusa we yagaragazaga ibikomere ndetse anavirirana amaraso mu mu mutwe bigaragara ko atari amaze umwanya munini arohamye.

Ubwo polisi yahageraga yahise itangira iperereza, imirambo ijyanwa kwa muganga.

Uyu mukecuru wapfuye yari afite abana bane bamwe bakaba bari bubatse. Abaturage kandi batudangarije ko nta kibazo yari afitanye n’abaturanyi be ndetse ko nta n’icyo bazi yari afitanye n’abo mu muryango we.

Mu kiganiro n'Umuvugizi wa Polisi y'igihugu Supt Theos Badege, yadutangarije ko iperereza rigikomeza, ariko hagati aho imirambo yamaze kumenyekana na bene abantu babimenyeshejwe. Yongeyeho ko abaganga nibamara kwemeza icyahitanye aba bombi, nibwo hazamenyekana niba ari ukwiyahura cyangwa se ari ubundi bugizi bwa nabi.

Ni ubwa mbere mu mugezi wa Nyabugogo hatoragurwamo abantu bapfuye muri uyu mwaka wa 2011, mu gihe mu mwaka ushize wa 2010 bwo hari abamenyekanye bagiye barohama muri uwo mugezi. Nyamara nyuma y’uko hubatswe ikiraro cyubatswe ku bufatanye bw’abaturage n’ingabo z’igihugu mu cyumweru cya Army-Week mu mu mpera z’uwo mwaka, izo mpfu zagiye zigabanuka ku buryo bugaragara.

Jeannette Kagame ni mwiza mu gusoma!!!!!

imageKuri uyu wa Gatanu tariki 29 Mata 2011 kuri SERENA Hotel, umuryango Imbuto Foundation wizihije umunsi ngarukamwaka wo gusoma ku nshuro ya kabiri, ufite insanganyamatsiko igira iti”Umusomyi w’uyu munsi, Umuyobozi w’ ejo”. Uyu munsi ugamije kubiba umuco wo gukunda gusoma no kwandika mu rubyiruko rw’u Rwanda.
Mu ijambo yageje ku bari aho umufasha wa perezida wa Repubulika, akaba n’umuyobozi wa Imbuto Foundation, Jeannette Kagame, yashimiye abana ndetse n’abarezi babo kubwo kwitabira uyu munsi wo gusoma. Yakomeje abashishikariza kugira umuco wo gusoma kugira ngo bazabe ibyo bifuza kugeraho mu buzima.

Uyu munsi waranzwe n’ amarushanwa yo gusoma inyuguti zigize amagambo atandukanye, guhimba inkuru ngufi, ubumenyi rusange n’ ibindi, abana barushije abandi bahembwe ibikoresho by’ ishuri ndetse na za mudasobwa zagenewe abana(One lap top per child).

Minisitiri w’uburezi Dr. Charles Muligande, yongeye gukundisha abana gusoma, aho yabahaye ingero z’abanyeshuri batsindwaga mu ishuri, ariko biturutse ku gusoma bakaza kuvamo abahanga bamenyekanye ku isi. Yakomeje ababwira ko nibasoma ibibafitiye akamaro bashyizeho umwete ntacyo bazifuza kugeraho ngo kibananire.Yabasabye kandi ko batakwitabira gusoma igihe bari ku ishuri gusa, ahubwo ko bajya babikora no mu rugo babifashijwemo n’ ababyeyi.

Uwari uhagarariye ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku bana UNICEF, yatangaje ko umuryango ahagarariye wishimira cyane ibikorwa bya Madamu Jeannette Kagame ndetse n’ Imbuto foundation , muri rusange kubw’uruhare agira mu burezi bw’ umwana. Yagarutse ku gaciro ko gusoma aho yavuze ko bigira akamaro cyane, iyo umuntu abyitoje akiri muto.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abanyeshuri 300 baturutse mu mashuri atandatu yigenga n’ andi atandatu ya Leta. Abo bana bose biga mu mashuri abanza bakaba bafite hagati y’ imyaka 6 na 12 y’amavuko.

Abo banyeshuri bakoze amarushanwa yo gusoma agamije: gushishikariza urubyiruko kugira ubumenyi bwagutse, kwerekana ingaruka nziza zo gusoma no kubiba umuco wo gukunda gusoma no kwandika mu rubyiruko cyane abagifite imyaka mike, bikabafungura ubwenge kandi bikabafasha kumenhya byinshi byingenzi mu buzima.


image
image
image
image

Ku Mulindi wa Nasho, amabendera abiri y'igihugu yatawe mu musarani

Ku Mulindi wa Nasho mu Karere ka Kirehe Intara y’Iburasirazuba, ibendera ryo ku kigo cy’amashuri yisumbuye cyitwa APENA Secondary School n’iryo ku kigo cy’amashuri abanza cya Rugoma, ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki ya 27 Mata 2011 yaburiwe irengero, nyuma akomeza gushakishwa baza kuyatoragura mu misarane.
Ku wa 28 Mata 2011 mu kiganiro ikinyamakuru Izuba Rirashe cyagiranye na Hakizamungu Adelde akaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nasho, yavuze ayo mabendera abiri yo ku kigo cya APENA na Rugoma, rimwe ryatoraguwe mu musarane w’ikigo cy’amashuri abanza cya Rugoma, irindi rigatoragurwa mu musarane wo hepfo y’urusisiro (centre) rwo ku Mulindi wa Nasho.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabajije Hakizamungu niba hari abantu bamenye baba baragize uruhare muri icyo gikorwa, asubiza ko inzego zishinzwe umutekano zikomeje gukora iperereza, ati “kugeza uyu munsi ababikoze ntabwo baramenyekana.”

Hakizamungu yavuze ko mu gihe abantu bataye ayo mabendera mu musarane bataramenyekana, abari bashinzwe kurinda ayo mashuri (local defense) barimo batatu barindaga ku kigo cy’amashuri cya APENA Secondary School n’umwe w’amashuri abanza ya Rugoma, ubu bari mu maboko ya Polisi.

Twifuje kumenya igihano gihabwa uhamwe n’iki cyaha maze Kariwabo Charles, Umuvugizi w’inkiko yatangarije atangaza ko umuntu wese wonona ibendera ry’igihugu ahanwa n’ingingo ya 30 y’itegeko 34-2008 ryo ku itariki ya 8 Kanama 2008 rigena iyubahirizwa ry’ibendera ry’igihugu n’imikoreshereze yaryo.

Uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe, agacibwa kandi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi mirongo itanu (50 000Frs) cyangwa se ibihumbi ijana (100 000Frw).