Meilleur Mulindabigwi umuyobozi wa Igihe.com |
Ku wa 29 Mata 2011, Murindabigwi Meilleur akaba ari nawe wagize igitekerezo cyo gushinga Igihe.com, yagiranye ikiganiro kirambuye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe agira ibyo agitangariza.
Izuba Rirashe: Watangira wibwira abasomyi b’ikinyamakuru Izuba Rirashe, ukanababwira amateka yawe muri make?
Murindabigwi: Nitwa Murindabigwi Meilleur nkuriye isosiyete yitwa Igihe Ltd, Navutse tariki ya 17 Gicurasi 1984 mvukira mu Mujyi wa Kigali, ariko kavukire yanjye ni i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Amashuri yisumbuye nayigiye muri APACOPE no mu Rugunga, mu ishami ry’Ubumenyamuntu (Sciences Humaines)
Izuba Rirashe: Usibye kuba ukuriye Igihe.com ubusanzwe ukora iki?
Murindabigwi: Ndi umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) mu mwaka wa kane w’ishami ry’ubukungu n’ikoranabuhanga (Business IT).
Izuba Rirashe : Isosiyete Igihe Ltd ikora iki ?
Murindabigwi: Ikora akazi k’itangazamakuru igakora na serivisi y’ikoranabuhanga nko gukora imbuga za interineti.
Izuba Rirashe: Kuki wahisemo kujya mu itangazamakuru?
Murindabigwi: Ni ukubera ko harimo amafaranga.
Izuba Rirashe: Igihe.com wayitangije ryari, ufite iyihe ntego?
Murindabigwi: Igihe.com yavutse mu mwaka wa 2009 ku gitekerezo cyanjye, mu rwego rwo gutanga amakuru y’ukuri ku Rwanda kuko nasangaga imbuga za interineti zikorera hanze zivuga amakuru atari yo ku gihugu cyacu.
Igihe.com kandi yatangiye mu rwego rwo gutanga amakuru y’impamo ku bibera mu mahanga, ari mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Meilleur, muhirwa Olivier na Irakoze(hagati) hirya Tsuki |
Izuba Rirashe: Mutangiza urubuga rwa interineti rw’Igihe.com mwari bangahe?
Murindabigwi: Twatangiye turi 12 ku ikubitiro, nyuma bamwe bakomeza kugenda, ubu abasigaye ni bane gusa, ari bo: Murindabigwi Meilleur, Liyambi William, Murekezi Emile na Olivier Ntaganzwa.
Izuba Rirashe: Usanga abo mwatangiranye baragiye kubera izihe mpamvu?
Murindabigwi: Icyo gihe nta bikoresho byari bihari nta n’amafaranga twari dufite, twakoreraga mu buryo bugoye, bigatuma bamwe bajya mu bindi bibinjiriza. Muri make babuze ubushobozi bwo gukora.
Izuba Rirashe: Igihe.com ifite abakozi bangahe?
Murindabigwi: Dufite abakozi 30 bose bahembwa buri kwezi.
Izuba Rirashe: Niba atari ibanga mushobora kwinjiza amafaranga angahe mu kwezi?
Mu kwamamaza n’ibindi bikorwa dukora, ku kwezi ntidushobora kwinjiza amafaranga ari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 Frw)
Izuba Rirashe: Abakozi b’Igihe.com bize itangazamakuru?
Murindabigwi: Harimo abize itangazamakuru n’abize ibindi, kandi nemera ko n’uwaba yarize ibindi yahabwa amahugurwa y’itangazamakuru akandika inkuru nziza.
Izuba Rirashe: Mwaba mufite abantu bangahe basura urubuga rwanyu?
Murindabigwi: Igihe ni rwo rubuga rusurwa cyane mu Rwanda, ariko hari ubwo The New Times itujya imbere n’ubwo atari kenshi. Ku munsi dusurwa n’abantu basaga ibihumbi mirongo itanu, hari n’ubwo basaga ibihumbi ijana.
Izuba Rirashe: Muri iyi minsi mu Rwanda hamaze kuvuka imbuga nyinshi za interineti, ese ntacyo byagabanyije ku basomyi banyu?
Murindabigwi: Ntitwigeze duhungabana kubera ivuka ry’imbuga nyinshi za interineti mu Rwanda, kuko abasomyi bacu barushaho kwiyongera.
Izuba Rirashe: Usibye kuba wemera ko Igihe.com imaze kwiyubaka, muteganya iki mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere?
Murindabigwi: Igihe.com igiye kuboneka mu ndimi eshatu ari zo: Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.
Izuba Rirashe: Ese ibyo byarangije gutungana cyangwa biri mu mishinga muteganya gukora?
Murindabigwi: Ubu dufite amakipe atatu azabikora, byose byarangije gutunganywa, igisigaye ni ukubirekurira abasomyi kandi dufite n’urubuga twise Igihe TV ruzajya rugaragaza amavidewo.
Izuba Rirashe: Igitekerezo cyo gutangiza Igihe.com mu rurimi rw’Icyongereza n’Igifaransa kigamije iki?
Murindabigwi: Twifuza ko n’abanyamahanga bibona mu rubuga rw’Igihe.com, ariko izo ndimi zizakoreshwa mu makuru yerekeye u Rwanda gusa.
Izuba Rirashe: Ese mu byo mukora mwaba mufite inkunga?
Murindabigwi: Inkunga nta muntu uyiduha, tuzi uburyo bwo gushaka amafaranga.
Izuba Rirashe: Amakuru yanyu akunda gusomwa ni ayahe?
Murindabigwi: Amakuru adasanzwe ni yo akunda gusomwa cyane.
Izuba Rirashe: Urubuga rw’Igihe.com usanga rutinjira cyane mu gutangaza amakuru y’imikino, ese muteganyiriza iki abakunzi ba siporo?
Murindabigwi: Iyo hari imikino ikomeye turayitangaza, ariko turiho gushaka abanyamakuru babishoboye bazi kwandika ibya siporo.
Izuba Rirashe: Hari abavuga ko itangazamakuru risohoka ku rupapuro ari ryo rigira amafaranga kuruta irisohoka ku mbuga za interineti, abo bantu wemeranya nabo?
Murindabigwi: Oya. Itangazamakuru rya interineti rifite amafaranga kuruta irisohoka ku rupapuro, gusa bisaba gutekereza bijyanye n’igihe tugezemo.
Izuba Rirashe: Bamwe mu bashinze ibinyamakuru bisohoka ku rupapuro, ubu bakaba barahisemo kubifunga kubera ibibazo by’amikoro wabagira iyihe nama?
Murindabigwi: Nabagira inama yo kubishyira kuri interineti aho kubifunga, kuko abasomyi biyongereye.
twarakoze turagitangira kigeze aho kwishimira
ReplyDeleteWalai walai, twavuye kure
ReplyDelete