Lois Gibson, w’imyaka 65, afite
impano yo gushushanya isura y’umuntu uwo ari we wese atazi kandi atigeze abona
agendeye gusa ku buhamya bw’uwamubonye.
Mu gushushanya, agendera gusa ku magambo bamubwiwe y’uko isura y’umuntu bifuza ko abashushanyiriza imeze, akabasha gushushanya isura nyayo isa n’iy’ushakishwa.
By’umwihariko, iyi mpano ya Lois Gibson ayikoresha afasha Polisi yo muri Amerika , muri Houston, mu gushakisha abanyabyaha kugeza bafashwe.
Gibson azwi nk’umuntu wa mbere ku Isi uzi gushushanya umuntu atamureba, bamubwiye gusa uko ateye. Ibi yanabiherewe igihembo cya Guinness World Record, mu 2015.
Yiyemeje gukora uyu mwuga wo gushushanya abanyabyaha biturutse ku kuba yarafashwe ku ngufu, afite imyaka 21; yumva yifuje kujya afasha abandi bantu bahohoterwa mu buryo bunyuranye agaragaza ababahohoteye.
Yize muri Kminuza ya Texas iri ahitwa Austin, anigisha mu gihe cy’imyaka 12, mu ishami rya Kaminuza ya Northwestern rishinzwe kurengera abantu.
Kugeza mu 2012, Lois Gibson amaze gufasha Polisi ya Houston mu gufata abantu mu byaha 1,266, ashushanya amasura y’abanyabyaha n’abarenganyijwe yifashishije gusa ubuhamya bw’abantu. Yanditse ibitabo bibiri; icyitwa Faces of Evil yafashijwemo n’umwanditsi witwa Deanie Francis Mills, n’icyitwa Forensic Art Essentials.
Ubusanzwe Gibson yari umubyinnyi, anakora ibijyanye no kumurika imideli, aba i Los Angeles. Ariko umunsi umwe, umugabo yaje kumwinjirana aho yabaga, amufata ku ngufu bituma yumva abaye nk’uwanze ubuzima. Nyuma nibwo yaje gusanga hari n’abandi bakobwa bahohoterwa, ariko ababahohoteye ntibafatwe. Ni uko yaje kuza gutangira gukoresha impano ye yo gushushanya, agaragaza amasura y’abanyabyaha atyo.
“Natewe n’umugabo umwe, watumye numva mpungabanye,
numva ndi hafi y’urupfu. Yaraje araniga mu muhogo, arampohotera, ansiga
mvirirana. Naje gusanga biba no ku bandi
bakobwa 9 ku 10, kandi nabo batabona ubutabera.”
Uyu mugabo wari wamuhohoteye Gibson yaje kuza kumobana Polisi imufatiye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Kuva ku myaka 14 ariko Gibson yari asanzwe afite impano yo gushushanya.
No mu mashuri yize, yize ibijyanye no gushushanya, kandi agenda yigaragaza nk’umuhanga cyane, ku buryo byaje no gutuma abona akazi ko gushushanya akiri muto.
Amaze imyaka irenga 30 afasha Polisi gufata abanyabyaha biganjemo abicanyi, abafata abagore ku ngufu, abashimuta abantu n’abandi.
Uyu mugabo wari wamuhohoteye Gibson yaje kuza kumobana Polisi imufatiye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Kuva ku myaka 14 ariko Gibson yari asanzwe afite impano yo gushushanya.
No mu mashuri yize, yize ibijyanye no gushushanya, kandi agenda yigaragaza nk’umuhanga cyane, ku buryo byaje no gutuma abona akazi ko gushushanya akiri muto.
Amaze imyaka irenga 30 afasha Polisi gufata abanyabyaha biganjemo abicanyi, abafata abagore ku ngufu, abashimuta abantu n’abandi.
Benshi mu bakorewe ibyaha, Gibson avuga ko hari
ubwo baza bamubwira ko nta kintu na kimwe baba bibuka ku wabahohoteye. Ariko
Gibson agaragaza ko akantu ako ari ko kose umuntu amubwiye kamufasha guhita
atekereza uko uwo muntu yaba ameze; agendeye ku buryo icyaha cyabaye n’ubuhamya
bw’uwahohotewe.
Umwe mu bapolisi bakoranye nawe, witwa Charles
McClelland we yabwiye ikinyamakuru The Huffington Post ko Gibson yamubonyemo
umuntu utangaje.
Yagize ati “Nabonye ahantu uwakorewe icyaha
yibukaga ibintu bike ku banyabyaha, ariko amaze kubibwira Gibson mu masaha
nk’atatu, cyangwa ane, cyangwa se nk’atanu Gibson akaza afite igishushanyo
kiriho umuntu usa neza n’uwo nyuma twafataga.”
Kugira ngo Gibson ahabwe igihembo cya Guinness
World Records hagendewe ku bantu 523 batawe muri yombi, hagendewe ku
bishushanyo yari yabakozeho.
Gibson avuga ko ashushanya ibishushanyo bigera ku
100 buri mwaka. Mu bishushanyo 300 yakoze kuva nyuma ya za 90, 1 kuri 3
byatumaga hafatwa umuntu.
Byose abishobozwa n’urukundo avuga ko afitiye
guhesha abantu ubutabera. Gibson ubu ni umugore
w’abana babiri
n’umugabo. Avuga ko adateze kureka uyu
mwuga we, ndetse ajya anatanga amasomo ku bantu bose bifuza kwiga gushushanya
yibanda ku bunararibonye bwe.
Bamwe mu bantu yagiye ashushanya bagafatwa:
No comments:
Post a Comment