Josephine Uwamariya |
Umuryango Action Aid ugaragaza ko mu Rwanda
hakiri ikibazo cy’uko abagabo batajya baha agaciro imirimo idahemberwa abagore babo
bakora mu ngo.
Josephine Irene Uwamariya, umuyobozi w’uyu
muryango avuga ko
benshi mu bagabo bo mu cyaro bavuga ko abagore babo nta cyo bakora.
Agira
ati “umwanya abagore bamara mu mirimo yo mu rugo ntihabwa agaciro ariko wabaza
abagabo ngo umugore wawe akora iki akakubwira ngo ntacyo akora; ngo arabyuka
kare cyane saa kumi n’imwe z’igitondo, akajya muri ibyo najya no kuryama we
akaguma muri ibyo.”
Action Aid igaragaza ko ikibazo gikomeye ari no
mu mico ya kinyafurika hakiriho ishyigikira ko abagore ari bo bakomeza gukora bonyine
imirimo idahabwa agaciro.
Agira
ati “Oya twese turi abantu! Nta
murimo waremewe umugore, nta waremewe umugabo. Turifuza gukangurira abagabo
n’abagore ko iyi mirimo ari uguheka umwana, ari uguteka, ari no gukora amasuku mu
rugo ntawe ubihejwemo.”
Uwamariya asobanura ko uku kudaha agaciro iyi
mirimo biri mu biteza amakimbirane
mu ngo.
Agira
ati “kuba umugore atakaza umwanya yakabaye akoresha no mu bikorwa by’iterambere
hanyuma umugabo akaza amukubita, cyangwa se amubwira ngo wowe ntacyo wakoze
biba byahindutse ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ibyo nibyo bitera
amakimbirane mu rugo, iyo umugore atuhagiye umwana neza ari uko yagiye wenda no
gushaka ibiryo by’amatungo umugabo akaza amupyinagaza uburenganzira bwe buba
bwahutajwe.”
Uyu
muryango uvuga ko wizeye ko ibi bizagerwaho abagabo nibatangira guha agaciro
imirimo abagore bakora mu rugo.
Agira
ati “iyo abantu bahinduye ibitekerezo bakemera ko twese tungana; ko umugore
n’umugabo bafite ubushobozi bumwe, ko bakwiye guhabwa umwanya wo kumva ko
bafite uruhare rumwe. Twese hamwe abagore n’abagabo nibwo icyuho kizavamo.”
Mu bushakashatsi uyu muryango Action Aid wakoze,
ugaragaza ko Abagore bo mu cyaro bakora imirimo 38 ku munsi, mu gihe abagabo bo
bagakora 8 gusa.
No comments:
Post a Comment