Monday, 19 September 2016

Afite impano idasanzwe ifasha Polisi gufata abanyabyaha

Lois Gibson, w’imyaka 65, afite impano yo gushushanya isura y’umuntu uwo ari we wese atazi kandi atigeze abona agendeye gusa ku buhamya bw’uwamubonye.

Mu gushushanya, agendera gusa ku magambo bamubwiwe y’uko isura y’umuntu bifuza ko abashushanyiriza imeze, akabasha gushushanya isura nyayo isa n’iy’ushakishwa.

By’umwihariko, iyi mpano ya Lois Gibson ayikoresha afasha Polisi yo muri Amerika , muri Houston, mu gushakisha abanyabyaha kugeza bafashwe.

Gibson azwi nk’umuntu wa mbere ku Isi uzi gushushanya umuntu atamureba, bamubwiye gusa uko ateye. Ibi yanabiherewe igihembo cya Guinness World Record, mu 2015.

Yiyemeje gukora uyu mwuga wo gushushanya abanyabyaha biturutse ku kuba yarafashwe ku ngufu, afite imyaka 21; yumva yifuje kujya afasha abandi bantu bahohoterwa mu buryo bunyuranye agaragaza ababahohoteye.

Yize muri Kminuza ya  Texas iri ahitwa Austin, anigisha mu gihe cy’imyaka 12, mu ishami rya Kaminuza ya Northwestern rishinzwe kurengera abantu.

Kugeza mu 2012, Lois Gibson amaze gufasha Polisi ya Houston mu gufata abantu mu byaha 1,266, ashushanya amasura y’abanyabyaha n’abarenganyijwe yifashishije gusa ubuhamya bw’abantu. Yanditse ibitabo bibiri; icyitwa Faces of Evil yafashijwemo n’umwanditsi witwa Deanie Francis Mills, n’icyitwa Forensic Art Essentials.

Ubusanzwe Gibson  yari umubyinnyi, anakora ibijyanye no kumurika imideli, aba i Los Angeles. Ariko umunsi umwe, umugabo yaje kumwinjirana aho yabaga, amufata ku ngufu bituma yumva abaye nk’uwanze ubuzima. Nyuma nibwo yaje gusanga hari n’abandi bakobwa bahohoterwa, ariko ababahohoteye ntibafatwe. Ni uko yaje kuza gutangira gukoresha impano ye yo gushushanya, agaragaza amasura y’abanyabyaha atyo.

Agira ati,
“Natewe n’umugabo umwe, watumye numva mpungabanye, numva ndi hafi y’urupfu. Yaraje araniga mu muhogo, arampohotera, ansiga mvirirana. Naje gusanga biba no ku  bandi bakobwa 9 ku 10, kandi nabo batabona ubutabera.”
Uyu mugabo wari wamuhohoteye Gibson yaje kuza kumobana Polisi imufatiye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Kuva ku myaka 14 ariko Gibson yari asanzwe afite impano yo gushushanya.
No mu mashuri yize, yize ibijyanye no gushushanya, kandi agenda yigaragaza nk’umuhanga cyane, ku buryo byaje no gutuma abona akazi ko gushushanya akiri muto.

Amaze imyaka irenga 30 afasha Polisi gufata abanyabyaha biganjemo abicanyi, abafata abagore ku ngufu, abashimuta abantu n’abandi.

Benshi mu bakorewe ibyaha, Gibson avuga ko hari ubwo baza bamubwira ko nta kintu na kimwe baba bibuka ku wabahohoteye. Ariko Gibson agaragaza ko akantu ako ari ko kose umuntu amubwiye kamufasha guhita atekereza uko uwo muntu yaba ameze; agendeye ku buryo icyaha cyabaye n’ubuhamya bw’uwahohotewe.

Umwe mu bapolisi bakoranye nawe, witwa Charles McClelland we yabwiye ikinyamakuru The Huffington Post ko Gibson yamubonyemo umuntu utangaje.

Yagize ati “Nabonye ahantu uwakorewe icyaha yibukaga ibintu bike ku banyabyaha, ariko amaze kubibwira Gibson mu masaha nk’atatu, cyangwa ane, cyangwa se nk’atanu Gibson akaza afite igishushanyo kiriho umuntu usa neza n’uwo nyuma twafataga.”

Kugira ngo Gibson ahabwe igihembo cya Guinness World Records hagendewe ku bantu 523 batawe muri yombi, hagendewe ku bishushanyo yari yabakozeho.

Gibson avuga ko ashushanya ibishushanyo bigera ku 100 buri mwaka. Mu bishushanyo 300 yakoze kuva nyuma ya za 90, 1 kuri 3 byatumaga hafatwa umuntu.

Byose abishobozwa n’urukundo avuga ko afitiye guhesha abantu ubutabera. Gibson ubu ni umugore w’abana babiri n’umugabo. Avuga ko adateze kureka uyu mwuga we, ndetse ajya anatanga amasomo ku bantu bose bifuza kwiga gushushanya yibanda ku bunararibonye bwe.

Bamwe mu bantu yagiye ashushanya bagafatwa:

Hari abitwaza imitwe y’iterabwoba bagafungisha abantu – bamwe mu bayisilamu

Mu kwizihiza umunsi w'igitambo Eid al-Adha, bamwe mu bayisilamu b’i Kigali bagaragaje impungenge ko hari bamwe mu bayoboke b’iri dini bafungirwa ubusa, bikitirirwa ko bashatse kujya gukorana mu mitwe y’itarabwoba.

Mu ijambo rye, kuri uyu munsi Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yavuze ko iri dini rishyigikiye gahunda yo guhana abagaragaweho ibi byaha, bafungwa bagashyikirizwa inkiko.

Umusigiti wa Kabuga 
Yagize ati “Uyu munsi dufite bamwe mu rubyiruko baranzwe n’ibitekerezo by’ubuhezanguni ndetse biganisha no ku iterabwoba. By’ibyago rero bavandimwe bayisilamu ni uko aba bantu bagaragaye mu bantu bamwe tubana. Haterwe intambwe na Islamu irayemera yuko aba bantu bashyirwa mu irerero cyangwa se  mu ihaniro, kuko idini ya Islamu nayo yemera ko umuntu ashobora kuba yafungwa kuko abuza umudendezo bagenzi be ndetse n’abaturanyi be.”

Gusa bamwe mu bayoboke b’iri dini, kuri uyu munsi babwiye BBC ko hari abayisilamu babona bafatwa ku zindi mpamvu bikitirirwa ko bakorana n’iyi mitwe.

Umwe muri bo yagize ati “Hari n’abandi bagenda bafatwa bafatwa, bafata, bafata… tuba twumva ngo kanaka bamufashe, ngo kanaka bamufashe ariko ntabwo tumenya impamvu.”
Ku rundi ruhande hari n’abandi babwiye BBC ko bo banaterwa impungenge zikomeye n’iraswa rya bamwe; batabanje kuburanishwa ngo ukuri kujye ahagaragara.

Umwe mu bafite izi mpungenge utatangajwe izina rye yagize ati “Iyo umuntu afatiwe mu cyaha arafatwa akajyanwa mu rukiko agakurikiranwa akaburana amategeko akamuhana ari uko habayeho kurenganywa cyangwa kurenganurwa ariko iyo urebye ibi ngibi hari igihe baba bamubeshyera.”

Muri Mutarama 2016, bigitangira kuvugwa, Polisi y’u Rwanda yarashe umugabo witwa Muhammad Mugemangango ubwo yageragezaga gutoroka abamurize yari agiye kwereka iwe ngo bamusake.

Nyuma,  muri Kanama 2016, mu Murenge wa Bugarama mu Kagali ka Nyange abantu batatu bikekwako bakorana n’imitwe y’iterabwoba nabo barashwe na Polisi barapfa bivugwa ko barimo bageragezaga gutoroka.

Sheikh Hitimana we avuga ko urubyiruko rujya muri iyi mitwe ari urudafite imirimo rukora, kandi ko iki kibazo bagiye kugihagurukira, barwanya ko hagira abasore z’Abanyarwanda zijya muri iyi mitwe.

Abagabo ntibaha agaciro imirimo abagore bakora mu rugo

Josephine Uwamariya
Umuryango Action Aid ugaragaza ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’uko abagabo batajya baha agaciro imirimo idahemberwa abagore babo bakora mu ngo.

Josephine Irene Uwamariya, umuyobozi w’uyu muryango avuga ko benshi mu bagabo bo mu cyaro bavuga ko abagore babo nta cyo bakora.

Agira ati “umwanya abagore bamara mu mirimo yo mu rugo ntihabwa agaciro ariko wabaza abagabo ngo umugore wawe akora iki akakubwira ngo ntacyo akora; ngo arabyuka kare cyane saa kumi n’imwe z’igitondo, akajya muri ibyo najya no kuryama we akaguma muri ibyo.”

Action Aid igaragaza ko ikibazo gikomeye ari no mu mico ya kinyafurika hakiriho ishyigikira ko abagore ari bo bakomeza gukora bonyine imirimo idahabwa agaciro.

Agira ati “Oya twese turi abantu! Nta murimo waremewe umugore, nta waremewe umugabo. Turifuza gukangurira abagabo n’abagore ko iyi mirimo ari uguheka umwana, ari uguteka, ari no gukora amasuku mu rugo ntawe ubihejwemo.”

Uwamariya asobanura ko uku kudaha agaciro iyi mirimo biri mu biteza amakimbirane mu ngo.

Agira ati “kuba umugore atakaza umwanya yakabaye akoresha no mu bikorwa by’iterambere hanyuma umugabo akaza amukubita, cyangwa se amubwira ngo wowe ntacyo wakoze biba byahindutse ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ibyo nibyo bitera amakimbirane mu rugo, iyo umugore atuhagiye umwana neza ari uko yagiye wenda no gushaka ibiryo by’amatungo umugabo akaza amupyinagaza uburenganzira bwe buba bwahutajwe.”

Uyu muryango uvuga ko wizeye ko ibi bizagerwaho abagabo nibatangira guha agaciro imirimo abagore bakora mu rugo.

Agira ati “iyo abantu bahinduye ibitekerezo bakemera ko twese tungana; ko umugore n’umugabo bafite ubushobozi bumwe, ko bakwiye guhabwa umwanya wo kumva ko bafite uruhare rumwe. Twese hamwe abagore n’abagabo nibwo icyuho kizavamo.”

Mu bushakashatsi uyu muryango Action Aid wakoze, ugaragaza ko Abagore bo mu cyaro bakora imirimo 38 ku munsi, mu gihe abagabo bo bagakora 8 gusa.

Monday, 5 September 2016

Lilian Mbabazi yatumiwe mu gitaramo gikomeye i Kigali

Lilian Mbabazi

Umuhanzi Lilian Mbabazi azataramira Abanyarwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction Edition II, Season 2 kizabera muri Kigali Serena Hotel kuwa 30 Nzeri 2016.

Iki gitaramo cyateguwe n’itsinda rya Neptunez Band, risanzwe rikora ibitaramo ngarukakwezi bya Jazz muri Kigali.

Remmy Lubega, umuyobozi wa Neptunez Band yabwiye Izubarirashe.rw ko iki gitaramo kizatangira saa moya z’umugoroba kugeza mu gicuku, kuko Lilian azaririmbira abantu indirimbo ze zikunzwe ziganjemo izigezweho muri iyi minsi.

Muri zo harimo iyitwa ‘Memories’ yaririmbanye na A Pass, ‘Yegwe Weka’ yaririmbanye na Kitoko Bibwarwa, ‘Vitamin’ yaririmbanye n’itsinda rya Goodlyfe, ‘Simple Girl’ n’izindi.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ukwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000Rwf).

Uretse Lilian, muri iki gitaramo hitezwe kugaragaramo abahanzi barimo Hope Irakoze watwaye Tusker Project Fame uri mu bahanzi bashya binjiye muri iri tsinda rya Neptunez binyuze muri Nep Records.

Liliane aheruka kuza mu Rwanda umwaka ushize wa 2015 mu gitaramo cya Beer Fest yari yatumiwemo n’uruganda rwa BRALIRWA.

Lilian Mbabazi, uri mu bahanzi bakunzwe muri Uganda yahoze aririmba mu itsinda rya Blue 3 ari kumwe na Jacky Chandiru na Cindy, naryo ryakunzwe cyane muri iki gihugu no mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba.

Nubwo yakuriye muri Uganda, akaba ari naho nubu agituye, Mbabazi afite inkomoko mu Rwanda, kuko umwe muri bo ari Umunyarwanda, ndetse ubu bombi bakaba bo baba mu Rwanda.