Thursday, 18 February 2016

Serena yateguye igitaramo cyihariye cya St Valentin

 Mu ijoro ribanziriza iry’umunsi w’abakundana, tariki 13 Gashyantare, muri Kigali Serena Hotel hazataramira abahanzi barangajwe imbere n’itsinda rya Neptunez Band ririmbamo umuhanzi Elion Victory.

Hazanaririmba abandi bahanzi barimo Christopher Muneza, Eric 1Key, Dj Esggy na Neleli Rugege.
Abakundana babyifuza bazitabira iki gitaramo bazoroherezwa guhita barara ijoro rimwe muri iyi hoteli y’inyenyeri eshanu (5).

Iki gitaramo cyiswe “Special Valentine’s Celebration Dine with love” kizatangira saa moya z’umugoroba, aho kwinjira bizaba ari ukwishyura amadorali 150$ (111,975Rwf) ku bantu babiri (Couple) ndetse n’amadolari 350$ (261,275Rwf) ku bifuza kuzahita barara muri iyi hoteli ijoro rimwe.
Elion Victory azaba aririmba indirimbo ze z’urukundo zirimo nka Martha, Niko Ateye, Amafaranga n’izindi. Abandi bahanzi bagize itsinda rya Neptunez barimo Herbert Rock Umugande ucuranga umwirongi (Saxophone), Namudope umuririmbyi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Abandi bahanzi bazagaragara harimo Josh (ucuranga piano), Damian (ucuranga gitari basse), Limbalie (ucuranga gitari solo) na Steve (uvuza ingoma).

Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, Remmy Lubega yavuze ko bari mu myiteguro ikomeye ngo bazashimishe abakundana bazahitamo kwizihiza uyu munsi bumva umuziki utuje ucurangwa na Neptunez Band.
Yagize ati “Dusanzwe ducuranga umuziki w’imbonankubone n’inyumvankumve (Live) ni nawo tuzakiriza abazitabira iki gitaramo, kandi tuzaririmbira abantu tunabaha umwanya wo gusaba izo bifuza z’urukundo zabanogeye.”

Iki gitaramo kiri mu bitaramo byinshi bitegurwa kuri uyu munsi w’abakundana harimo Soiree des Amoureux, Romantic Night, Valentines Party n’ibindi.

Sizzaman agiye gutaramira mu Rwanda

Umuhanzi w’Umugande Sizzaman Dictionary ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Kane, saa tanu z’ijoro, aho ateganya kuririmba muri Kaize Club, mu gitaramo we n’umuhanzi Gretta bazamurikiramo indirimbo yabo nshya bise "Ntihagire Ukumbuza".

Sizzaman uri mu bahanzi bagezweho muri Uganda yamenyekanye cyane mu rwanda ku ndirimbo "Angella". Aririmba mu njyana ya Reggae na Dancehall, akaba anazwi mu ndirimbo zindi nyinshi zirimo ‘Omulabye’ yakoranye na Chameleone, Taximan yaririmbanye na Radio hamwe na  Weasle bagize itsinda rya GoodLyfe n’izindi.

Uyu muhanzi amaze imyaka irenga itanu acurangwa cyane mu muziki wa Uganda.
Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, Gretta uri kuvugana n’uyu muhanzi yavuze ko uyu muhanzi azamara iminsi ibiri mu Rwanda, aho bazafata amashusho y’indirimbo bakoranye ndetse bakanataramira muri Kaize mu gitaramo bahategura.


Yagize ati "Azaza ejo kuwa Kane, saa tanu z’ijoro. Ntazatinda mu rwanda kuko kuri St Valentin afite igitaramo muri Uganda. Mu Rwanda ahanini azaba aje ngo dufate amashusho y’indirimbo ‘Ntihagire Ukumbuza’ twakoranye, ndetse n’igitaramo ‘Ntihagire Ukumbuza Concert’ kizabera Kaizen i Remera kuwa 12 Gashyatare 2016, nyuma ahite asubirayo."

Gretta asobanura ko uyu muhanzi bakoranye indirimbo ubwo bahuriraga muri Uganda, ubwo yari yagiyeyo ashaka gukorana n’uwitwa Sheebah ariko utunganya indirimbo akamugira inama yo gukorana na Sizzaman.

Indirimbo Ntihagire Ukumbuza izanye Sizzaman mu Rwanda yakozwe na Nash Wonder usanzwe ukorera abahanzi bakomeye barimo Radio na Weasel, akaba yaranakoranye  n’umwe mu bahanzi b’ibyamamare muri Jamaica witwa Patoraking ubwo yari muri Uganda.

Gretta avuga ko uyu muhanzi ari kumufasha kumenyekanisha umuziki nyarwanda muri Uganda, binyuze ahanini muri iyi ndirimbo bakoranye.


Sizzaman yaherukaga mu Rwanda mu 2011, aho yaririmbye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Monday, 15 February 2016

15 bakomeje muri Miss Rwanda


    1.      Umuhoza Sharifa, wari wambaye nomero 20

    2.      Mutoni Balbine wari wambaye nomero 17

    3.      Mutoni Jane, wari wambaye nomero 18

    4.      Mutesi Jolly, wari wambaye nomero 16

    5.      Mpogazi Vanessa, wari wambaye nomero 12

    6.      Kwizera Peace Ndaruhutse, wari wambaye nomero 11
    7.      Uwimana Ariane, wari wambaye nomero 25

    8.      Uwase Rangira Marie d’Amour, wari wambaye nomero 24

    9.      Uwamahoro Solange, wari wambaye nomero 23

    10.  Umutoniwabo Cynthia, wari wambaye nomero 22

    11.  Akili Delyla, wari wambaye nomero 1

     12.  Karake Umuhoza Doreen, wari wambaye nomero 9
    
     13.  Mutesi Eduige, wari wambaye nomero 15

14.  Mujyambere Sheillah, wari wambaye nomero 13

      15. Isimbi Eduige, wari wambaye nomero 7

  

I   Inkuru irambuye, soma IZUBA RIRASHE 

Monday, 1 February 2016

Amatora: Abakorerabushake baributswa kuba inyangamugayo

Mu kurushaho kwitegura neza amatora azaba kuri uyu wa Mbere, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yahuguye abakorerabushake, ibibutsa ko kizira gutangaza amajwi anyuranye n’ukuri.
Hamwe mu habereye aya mahugurwa ni mu murenge wa Rwezamenyo, ahahuguwe abakorerabushake 144.

Bahawe amabwiriza bagomba kugenderaho, aho buri muntu yahawe ibitabo byose bizamufasha kurushaho kunoza amatora akagenda neza akakorwa mu mucyo.

Ubwo yahuguraga aba bakorerabushake, Uwamahoro Rehema, uhagarariye ibikorwa by’amatora mu Murenge wa Rwezamenyo yababwiye ko hari aho ibi bikorwa byagiye bigaragara.

yagize ati “Ikintu gikomeye mugomba kuzitwararika, n’itangazamakuru ribimenye ko twabibiyamye; kirazira kikaziririzwa gutangaza amajwi anyuranye n’ayo wabonye.”

Uwamahoro yaburiye aba bakorerabushake ko mu gihe cy’amatora hazakazwa umutekano, ko uzabigerageza bishobora kuzamukoraho bakaba banabifungirwa.


Yabibukije ko nk’abakorerabushake nta nyungu n’imwe bafite mu kubera abakandida runaka, ko bakwiye kureka abaturage bakaba ari bo bihitiramo uwo bishakiye.

Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe Uwamahoro yavuze ko aya ari amahirwe yo kongera kwibutsa aba bakorerabushake, bababwira ko ari inyangamugayo bakwiye gukomeza kugaragara nk’inyangamugayo.

Uwamahoro avuga ko aba bakorerabushake bahuguwe basabwa kuzareka amatora akagenda neza. Yagize ati “Tuba tubasaba kugira ikinyabupfura, kumenya korohera abaturage, kumenya kubatwara neza no kubayobora, kumenya uburyo bwo kubara amajwi tubereka amabwiriza bakwiye kugenderaho.”

Aha aba bakorerabushake basobanuriwe n’iyi Komisiyo ko iyo abaturage babonye ababarura amajwi bayasubiyemo kenshi  bituma bayashidikanyaho, babwirwa bati “ntabwo umuntu wize abara amajwi ngo asubiremo inshuro eshatu; burya biba biri kugaragara ko uri kuriganya abaturage!”

Umwe mu bakorerabushake wahuguwe witwa Ibyimanikora Saidi, yabwiye Iki Kinyamakuru ko biteguye kuzitwara neza, kandi ko izi mpanuro bazazizirikana.

Yagize ati “Mpamya ko twitwara neza, iyo baguhugura baba bakwibutsa inshingano zawe, kandi aya matora azaba abantu bazajya ku murongo tuzabarura abantu babibona ku buryo bizaba byigaragaza uwatsinze azaba ari uwarushije undi bigaragara.”

Amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’Umudugudu, Akagari n’Umurenge azaba kuri uyu wa 8 Gashyantare 2016, guhera ku isaha ya Saa moya z’igitondo (7am).