Friday, 15 January 2016

Radiyo Izuba yabonye umuyobozi mushya

Richard Dan Iraguha wari usanzwe ari umunyamakuru w’Ikinyamakuru Izuba Rirashe yagizwe umuyobozi wa Radiyo Izuba ikorera mu Ntara y’u Burasirazuba.

Iraguha, w’imyaka 28, ahawe aka kazi asimbura Aimable Rwigamba, wari urangije manda ye, nk’uko ubuyobozi bwa ADECCO yashinze iyi radiyo bubivuga.

Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya ADECO, Munyandinda Emmanuel yavuze ko Iraguha yatangiye akazi nk’Umuyobozi wa Radiyo Izuba kuri uyu wa 13 Mutarama 2016. Munyandinda avuga ko Iraguha bamwizeyeho kuzamura umusaruro wa Radiyo, akongera ireme ry’ibitambuka.

Yagize ati “Yatwijeje nk’Inama y’Ubutegetsi ko azongera ireme ry’ibica kuri radiyo, anatwereka ko afite ingamba nshya zo kubyaza umusaruro Radiyo y’Abaturage.”

 Ku ruhande rwe Iraguha we yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko yishimiye cyane kujya kuyobora Radiyo ifite ibigwi, avuga ko agiye kuyifasha kuba Radiyo y’icyitegererezo.

Iraguha yabwiye Iki Kinyamakuru ko hari ibintu bitatu by’ingenzi agiye kuzamura kuri iyi Radiyo ari byo amakuru, ibiganiro no kongera umusaruro (amasoko).

Ku kijyanye n’uko agizwe umuyobozi akiri muto, Iraguha yasubije ati “Yego ngiye kuyiyobora nkiri muto, ariko nkurikije ubunararibonye mfite mu itangazamakuru ndizera kuzabishobora. Ngiye gufatikanya n’abandi banyamakuru bahari n’abandi b’inararibonye iyi Radiyo isanganywe twongere dufashe Radiyo Izuba igaruka ku isoko mu maradiyo agezweho mu Rwanda.”

Iraguha, mu 2013 yarangije amashuri ya Kaminuza mu ishuri ry’Itumanaho n’Itangazamakuru i Butare, mu hahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR).  Ahanini umwuga we w’itangazamakuru yawukoze kuri Radiyo Salus, aho kuva mu 2011 kugeza mu 2012 yari ahagarariye iyi Radiyo mu Mujyi wa Kigali.

Yakoze no kuri Radiyo Isango Star, ari umunyamakuru utara amakuru anayobora ibiganiro. Yakoze ku rubuga rwa interineti rwa IGIHE, aho yabaye umuyobozi ushinzwe abanyamakuru (Editor-in-chief).

Yahamagariwe imirimo mishya yari asanzwe ari umunyamakuru ku kinyamakuru Izuba Rirashe, aho yakoraga inkuru zibanda ku za Politiki n’imibereho myiza y’Abaturage. Uretse itangazamakuru, Iraguha yari yarashinze ikigo gihindura amafilimi y’izindi ndimi mu Kinyarwanda, ikigo cya Dubbing Rwanda industry.

Radiyo Izuba yashinzwe mu 2004, ikaba ari Radiyo ya kabiri mu maradiyo yigenga yashinzwe, nyuma ya Radiyo 10.

Kuri Radiyo Izuba, Iraguha ahasanze Titien Mbangukira, umwe mu banyamakuru bamaze imyaka irenga 20 mu mwuga, akaba ari na murumuna wa Cleophas Barore ukora kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu.

Iyi Radiyo yagiye iyoborwa n’abantu bahoze mu itangazamakuru bazwi barimo Eric Kayihura, wari waje asimbura Amabilisi Sibomana.

Nk’umuyobozi mushya wa Radiyo Izuba, Iraguha ategerejweho gufasha abanyamakuru kuba abanyamwuga, dore ko benshi mu bari gukorana n’iyi radiyo ari abakorerabushake batize iby’itangazamakuru.

Ategerejweho kandi kongera umubare w’abakunzi b’iyi Radiyo, kuri ubu yumvikana mu Ntara y’u Burasirazuba bw’u Rwanda gusa.

No comments:

Post a Comment