Uwizeye
Tadhim(ibumoso) umukozi wa Kaymu ahereza igihembo Birori Diane umucuruzikazi
ugurisha ibicuruzwa bye akoresheje interineti
Mu rwego
rwo kurushaho korohereza ubucuruzi bukorerwa ku rubuga rwa mbere mu Rwanda mu
bijyane n’ubucuruzi bukorerwa kuri interineti (Online), kuri uyu wa kane taliki
28 Gicurasi 2015, Kaymu yasobanuriye abacuruzi n’abanyamakuru uburyo bwo guhaha
ukoresheje interineti.
N’ubwo
hari benshi bamaze kumenya uburyo bwo kugura no kugurishiriza kuri Interineti,
Kaymu igiye kwegera abanyarwanda k’uburyo burushijeho kugira ngo ibashe
kubasobanurira mu buryo bwimbitse imikorere yabo ndetse no kubasobanurira
akamaro ko gukoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga.
Uwizeye
Tadhim umukozi wa Kaymu ushizwe ishami rikurikirana abacuruzi yagize ati:
“Iki gikorwa rero kigamije kwigisha no gushishikariza
abantu guhaha no gucururiza kuri Interinete, kuko bigira uruhare mu iterambere
ryihuse dore ko ari nacyo cyerekezo u Rwanda rufite”.
Kaymu.rw
ni urubuga ruhuza abaguzi n’abacuruzi mu Rwanda,iyo uguriye kuri Kaymu.rw uba
uguriye umucuruzi runaka mu Rwanda, ukaba ushobora gusanga ibicuruzwa bitandukanye
kuva ku bikenerwa mu ngo kugeza ku bikenerwa mu bucuruzi butandukanye:
Bimwe
mubyo wagura ukoresheje ikoranabuhanga ryazanywe na Kaymu harimo
amatelefone,mudasobwa,imyenda n’ibindi bitandukanye kandi ku biciro utasanga
ahandi.
No comments:
Post a Comment