Tuesday, 2 June 2015

Kaymu igiye kwegera abanyarwanda birushijeho

Ni mu gihe hashize umwaka urenga Kaymu izanye ubucuruzi  bukorerwa kuri Internet (E- commerce) aho ubu bwitabiriye n’abacuruzi basaga 1500 mu Rwanda.
Nubwo hari benshi bamaze kumenya uburyo bwo kugura no kugurishiriza kuri Internet,Kaymu ikaba igiye kwegera abanyarwanda k’uburyo burushijeho kugira ngo ibashe gusobaurira k’uburyo bw’imbitse imikorere yabo ndetse no kubasobanurira akamaro ko gukoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanaga.
Icyi gikorwa kikaba kizaba kuri uyu wa gatandatu ku itariki ya 16-5-2015 mu mujyi wa Kigali ahazwi ku izina rya KCT, hano rero hakazaboneka bimwe mu bicuruzwa biboneka kuri Kaymu,hazaba hari abakozi ba Kaymu bazaba basobanurira buri wese imikorere yabo ndetse n’abacuruzi bashya babyifuza bazahabwa umwanya wo gufungura amaduka yabo kuri Kaymu.
Kuri iyi stand kandi hazaba hari imikino itandukanye ndetse abantu bazatsindira ibihembo bitandukanye,ikindi ndetse abantu 10 ba mbere bazakora command aho bakazagezwaho ibyo bazaba baguze nta kiguzi.

Iki gikorwa rero kikaba kigamije kwigisha no gushishikariza abantu guhaha no gucururiza kuri Internet(E-commerce) kuko bigira uruhare mu iterambere ryihuse dore ko ari nacyo cyerekezo u Rwanda rufite.

Kaymu Rwanda ikaba itumiye abanyarwanda bose kuzahaca bakabasha kumenya byinshi k’ubucuruzi bukorerwa kuri internet ndetse no gutsindira bimwe mu bihembo bizaba Bihari.



Kaymu.rw ni urubuga ruhuza abaguzi n’abacuruzi mu Rwanda,iyo uguriye kuri Kaymu.rw uba uguriye umucuruzi runaka mu Rwanda,ukaba ushobora gusanga ibicuruzwa bitandukanye kuva kubikenerwa mungo kugeza kubikenerwa mu bucuruzi butandukanye:amatelephone,mudasobwa,imyenda….kaymu ikaba ifite uburyo bwo kwishyura butandukanye aho ushobora kwishyura aruko ibyo waguze bikogezeho cg se ugakoresha Tigo cash cg mobile money.
Kaymu ikaba yizeza abanyarwanda ibiciro biri hasi ku isoko ryubucuruzi.

No comments:

Post a Comment