Monday, 13 April 2015

Tharcisse Karugarama ni we ufitiye icyizere amabanga y’u Bufaransa

  • Tariki ya 07 Mata 2004; Perezida Kagame yavuze ko u Bufaransa bwatanze imyitozo n’intwaro kandi buzi neza ko hagiye gukorwa Jenoside,  ibyo kandi bishimangirwa na raporo yitiriwe ‘Mucyo’ yo muri 2008

  • U Bufaransa bwiyemeje gushyira ahagaragara amabanga n’inama zagiye zikorwa hagati yabwo na Leta ya Habyarimana ndetse n’inama Perezida Francois Mitterrand yagirwaga n’abajyanama be 

  • U Bufaransa bwemera ko hari amakosa bwakoze ariko nta ruhare rwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda Tharcisse Karugarama aravuga ko byagora u Bufaransa kurigisa zimwe mu nyandiko z’ibanga
Amakuru y’inyandiko z’amabanga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ashobora gushyirwa hanze, yakiranwe gushidikanya na bamwe mu bashakashatsi n’abanyapolitiki b’u Rwanda.

Uku gushidikanya gushingiye ku magambo akomeye u Rwanda rwagiye ruvuga ku butegetsi bw’u Bufaransa,  cyane uruhare rutaziguye iki gihugu cy’Igihangange kivugwaho  muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bimwe mu bihe bikomeye abantu bibuka; ni ishyirwa ahagaragara rya raporo yitiriwe Mucyo yo mu mwaka 2008 yagaragajwe mu bice bitanu.

Igice cya mbere cyerekana ko u Bufaransa bwari buzi ko hari Jenoside iri gutegurwa mu Rwanda. Igice cya kabiri  cyerekana uruhare rw’u Bufaransa mu bikorwa by’ingenzi byo gutegura Jenoside.  Igice
cya gatatu cyerekana uruhare rw’u Bufaransa mu ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside. Igice cya kane kivuga ku buryozwe bw’ingabo z’u Bufaransa mu gukomeza ibikorwa bya Jenoside mu gace kiswe ak’ubutabazi bubinyujije mu cyiswe operation turquoise.

Igice ya 5 cyerekana abayobozi  33 bo mu nzego za politiki n’iza gisirikare z’u Bufaransa bagize uruhare rugaragara muri Jenoside.

Harimo abayobozi 13 bo mu rwego rwa  politiki, naho 20 ni abayobozi bakuru mu rwego rwa gisirikare;  6 bayoboraga zone Turquoise.

Iyi raporo yanatungaga urutoki  Francois Mitterand wabaye Perezida w’u Bufaransa kuva mu mwaka wa 1981 kugeza mu mwaka wa 1995.

Ikibazo abantu bafite; ese aya makuru y’ibanga agiye gushyirwa ahabona ashobora guhuzwa n’ibyerekanywe na raporo Mucyo?

Ese u Bufaransa bwakomeje kwihagararaho ndetse bukifata mu gusaba imbabazi, bushobora gushyira ahagaragara amakuru ashobora gutuma butakaza agaciro mu ruhando mpuzamahanga ndetse n’abaturage basanzwe b’Abafaransa bakamenya ukuri?

Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda Busingye Johnston avuga ko inyandiko z’amabanga zizafasha u Rwanda ariko zose zigashyirwa ahagaragara uko zakabaye…

“Amabanga  ya politike n’igisirikare yo guhera 1990 ukageza 1995 yarinzwe bikomeye; kuba bemeye kubifungura (kuyashyira hanze) abantu bakwizera ko hagiye kuboneka ibisubizo by’ibibazo byinshi… gusa  turifuza ko yashyirwa hanze uko yakabaye.”

Imvugo y’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda ifitanye isano n’iya Alain Gauthier ukuriye Umuryango Uharanira indishyi z’abacitse ku icumu mu manza za Jenoside mu Bufaransa [Collectif des Parties
Civiles pour le Rwanda (CPCR)].

Gauthier avuga ko ari intambwe ishimishije kuba ubutegetsi bw’u Bufaransa bwemeye gushyira hanze inyandiko z’ibanga…

“Gushyira ahagaragara inyandiko z’ibanga; ni amakuru meza kuri twe ndetse na Guverinoma y’u Rwanda, ariko mureke dutegereze turebe ibikubiye muri izo nyandiko turebe niba bishishikaje. Gusa ibi
ntibizatuma duhagarika gusaba ko banashyira ahagaragara inyandiko dufata nk’amabanga akomeye ya gisirikare.”

Tharcisse Karugarama afitiye icyizere inyandiko z’amabanga y’u Bufaransa

Hari n’abavuga ko u Bufaransa bwakoresheje ubuhangange bwabwo muri dipulomasi bituma amahanga adaha uburemere Jenoside yakorerwaga Abatutsi ariko abategetsi b’u Bufaransa bagashimangira ko bagize
uruhare mu guhagarika Jenoside ndetse no kurokora Abatutsi.

Uwahoze ari Minisitiri w’u Butabera w’u Rwanda,  Tharcisse Karugarama yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko u Bufaransa budashobora kugira amakuru buhisha nyuma yo kwemeza gushyira hanze amabanga
yose…

“Icyemezo cyo gushyira hanze amabanga ni intambwe nziza kandi bigamije ineza, keretse nibisohoka tukabibona ukundi ariko ubu dukwiye kwizera ko nta kintu bazahisha kuko amakuru nk’ariya uko yaza ameze kose azerekana uruhare rw’u Bufaransa. Raporo Mucyo ifite ibimenyetso simusiga byerekana uruhare rw’u Bufaransa mu gutegurana Jenoside na Leta ya Habyarimana ariko icyo tudakwiye kwirengangiza; iki ni ikibazo cya Politike kurenza ko ari Ubutabera.”

Ibihugu byombi biracyarebana nabi…

Izi nyandiko z’ibanga kandi zishobora guhishura ‘ifungwa’ rya  Paul Kagame ubwo yari umukuru w’inyeshyamba (Rwanda Patriotic Army) zirwanya ubutegetsi bwa Habyarimana mu 1992.

Hari amakuru avuga ko Kagame yari yatumiwe na Leta y’u Bufaransa ariko akaza gufungirwayo.

Ijambo Perezida Paul Kagame yavuze ku nshuro ya 10  hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi; yatunze urutoki  u Bufaransa mu buryo busa nk’ubweruye ko bwatanze imyitozo n’intwaro ku bakoze Jenoside.
Tariki ya 7 Mata 2004;  Kagame yagize ati, “Bahaye imyitozo n’intwaro ingabo za Leta ndetse n’Interahamwe kandi babizi neza ko bagiye gukora Jenoside.”

U Bufaransa ariko buhakana bwivuye inyuma uruhare muri Jenoside ariko bukemera ko habaye ‘amakosa’ nk’uko byavuzwe n’uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu Nicolas Sarkozy igihe yasuraga u Rwanda  muri
Gashyantare 2010.

Mu mwaka wa 2014; ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 20; Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa Manuel Valls,  yabwiye Inteko Ishinga Amategeko  y’Igihugu cye ko u Bufaransa budakwiye kubazwa ibya
Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse icyo gihe ntibwitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imvugo ye igaragara mu biro Ntaramakuru by’u Bufaransa igira iti, “Ntabwo nemera ibirego bidafite ishingiro bivuga ko u Bufaransa bwagize ubufatanyacyaha muri Jenoside yo mu Rwanda.”

Aya mabanga kandi ashobora kwerekana aho u Bufaransa bwari buhagaze mu gihe cy’amasezerano ya Arusha; ubwo RPF Inkotanyi yari mu mishyikirano na Leta ya MRND.

Tariki ya 07 Mata 2015, ni bwo u Bufaransa bwatangaje ko bugiye gushyira ahagaragara amakuru y’ibanga arebana n’u Rwanda yabaye hagati y’umwaka 1990-1995.
Source: http://www.izuba-rirashe.com/m-12006-ese-ubufaransa-buzerekana-ukuri-kose-ku-ruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi.html

No comments:

Post a Comment