Umuryango wa Rwigara uheruka kwerura uhakana
ko atishwe n’impanuka ko yatewe ibyuma (Ifoto Interineti)
Perezida
w’u Rwanda, Paul Kagame, avuga ko abakwirakwiza amakuru y’uko agira uruhare mu
iyicwa rya bamwe mu banyarwanda ari abifuza gusenya no kuyobya bifuza kwereka
abantu ko mu Rwanda nta wushobora gupfa azize urupfu rusanzwe.
Mu
kiganiro kirambuye yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, Perezida Kagame yavuze
ko ibi nta kamaro na gato we abiha, kandi ko nta mwanya n’umwe azigera abiha.
Aha
umunyamakuru yari yamubajije akomoza ku mpfu ebyiri; rwaba urw’uwari umuganga
we wihariye witwa Dr Gasakure Emmanuel, n’urw’umunyemari Assinapol Rwigara, aho umuryango we uherutse gusohora urwandiko uvuga
ko umuntu wabo atishwe n’urupfu rusanzwe nk’uko Polisi y’u Rwanda yari
yabitangaje.
Muri
iyi baruwa ndende, uyu muryango wanditse wishinganisha kuri Perezida, wavuze ko
Rwigara yishwe n’ibyuma yatewe mu gutwi ahagana
inyuma.
Berekanye
uko bangiwe gutabara umubyeyi wabo, ubwo impanuka yabaga kuwa 4 Gashyantare
2015.
Batanze
ibisobanura by’ibyo bavuga bagira bati “ibisubizo bya muganga (Autopsie) byagaragaje ko icyishe umubyeyi wacu ari
ibyuma bityaye yakubiswe mu gutwi ahagana inyuma.”
Bavuze ko Rwigara yazize amaherere, basobanura ko
yari anamaze igihe ahigwa, batanga ubuhamya bw’uko ababibonye bababwiye ko
yisanze hagati ya bariyeri (Barriers) ebyeri, ava mu modoka ariruka,
bamwirukaho bamusubiza mu modoka.
Bashingiye kuri ibi n’ibindi by’uko bavuga ko
Polisi yanze kubaha amatelefone ya nyakwigendera, abagize uyu muryango basabye
Perezida wa Repubulika ko hakorwa iperereza ryimbitse.
Agendeye ku makuru nk’aya n’andi ajya akunda
kuvugwa ku mpfu nk’izi, aho bamwe baba bashinja Perezida w’u Rwanda kuzigiramo
uruhare rutaziguye, umunyamakuru wa Jeune Afrique yabajije Perezida Kagame niba
yaba atararambiwe no guhora abwirwa ibintu nk’ibi.
Mu kumusubiza Perezida Kagame yagize ati “Naba
mbirambiwe cyangwa ntabirambiwe se utekereza ko hari ikintu byahinduraho? Abo
bakwirakwiza ubwo busazi bazi neza impamvu babikora n’impamvu bakomeza
kubikora; basenya, barangaza, bashaka kumvisha abantu ko mu Rwanda nta muntu
n’umwe ushobora gupfa azize urupfu rusanzwe. Ibyo byose nta mwanya mbiha,
bishobora gushishikaza wenda abajyanama b’ubuzima. Ariko kuri njyewe, nta
mwanya, nta n’indi nyota yo kubitekerezaho mbigirira”
Minisitiri w'Umutekano, Sheikh Musa Fazil
Harerimana, nawe aheruka gukomoza kuri
ibi, abwira BBC
ko ibyo uyu muryango wavuze
ari agahinda ufite wavanzemo amarangamutima.
Minisitiri Harerimana
we yavuze ko niba bafite ibimenyetso
simusiga babishyikiriza inzego z’ubutabera bikifashishwa, ariko ko imikorere ya
Polisi y’u Rwanda we ntacyo ayikemangaho.
Yagize ati “Ibyo biragoranye cyane kubyemera kuko
Polisi yacu ni inyamwuga, icyo bakoze ni ukumutabara bituma bamujyana ku bitaro
aho bari bakwiye kumujyana.”
Yongeyeho ati “kuba abantu babipolitiza (politiser)
bakavuga ngo yarishwe nk’aho uwamwishe bari bafitanye isano nawe cyangwa hari
ikibazo bari bafitanye ubwo njyewe mbifata yuko ari kwa kundi umuntu apfa ba
nyirawo bakavuga ngo ni ibitega byamwishe, ngo yatererejwe ibi n’ibi, ibyo
inzego za Leta ntabwo zabigenderaho.”
Assinapol Rwigara agipfa, Polisi y’u
Rwanda yatangaje ko hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyaba cyarishe uyu
munyemari, ariko ko uwo bagonganye yafashwe kandi ko dosiye igikurikiranwa.
Hari bamwe bashingiye ku magambo Perezida yavuze ko uzatatira
igihango cy’u Rwanda azabizira, bituma iyo hari umunyarwanda upfuye bamwe
bashyira mu majwi umukuru w’igihugu.
No comments:
Post a Comment