Tuesday, 27 March 2012

Princesse Priscillah yasubijwe muri segonderi

Kigali - Kutagaragara cyane mu buhanzi no kutumvikana mu bihano bishya ku bafana by’umuhanzi Princesse Priscilla byatewe n’uko ababyeyi be bamwangiye gukomeza kuvanga amashuri n’umuziki kuko yari atangiye gusubira inyuma mu myigire. 

Nyuma y’aho atsindiwe ikizamini cya Leta gisoza umwaka wa Gatandatu ababyeyi be bahisemo kumusubiza ku ishuri, kugira ngo abashe kurushaho gutsinda neza.

Mu kiganiro umunyamakuru wa IKIREZI.rw yagiranye n’umwe mu nshuti z’uyu muhanzi akaba n’umwe mu nshuti z’umuryango, twirize gutangaza amazina ye, avuga ko kuva akiri mu mwaka wa Gatanu Priscilla atavugaga rumwe na se mu bijyanye n’ubuhanzi.

Yagize ati:“Yari atangiye gusubira inyuma mu masomo, kuva akiri muwa Gatanu.” Akomeza kuganira na IKIREZI.rw yavuze ko byaje kuba bibi aho uyu muhanzi atsindiwe ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye ari naho ababyeyi be bahisemo guhita bamusubiza mu mashuri yisumbuye, bakamwangira kuzakora nk’umukandida wigenga [candidat libre] nk’uko benshi mu barangije babigenza.

Ubu Princesse Priscilla, w’imyaka 18, ari kwiga La Colombiere aho yarangirije muri Biochimie-Math. Iyi nshuti ye ikomeza ivuga ko n’ubwo nyina yabaanje kumuvuganira, kuri se we atari ko biri kuko we ngo yarushagaho kumukarira cyane kuko atishimiye kujya mu buhanzi kwa Priscilla.

Yagize ati:“Se agira amahane bya hatari. Nyina ubundi niwe wabyumvaga buhoro, ariko se ntiyabyuvaga na gato.” Aba babyeyi bifuzaga Princesse Priscilla yazasubira mu by’ubuhanzi aramutse nibura arangije amashuri yisumbuye.

Saturday, 24 March 2012

Umurambo wa Nyakwigendera Sentore wagejejwe i Kigali

Umurambo wa Athanase Sentore, se w’umuhanzi Masamba Intore, wagejejwe i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu ahagana mu ma saa munani z’amanywa (2 : PM) uvanywe mu Buhinde. Ubwo twavuganaga na Jules Sentore, umwuzukuru wa Athanase Sentore, yavuze ko umurambo wa Sekuru wahise werekezwa mu buruhukiro bw’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali. Imihango yo kumushyingura ikaba iteganijwe kuri iki Cyumweru. Yagize ati :“Tuvuye kumufata ku kibuga cy’indege, ubu tugiye ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal.” Amakuru IGIHE tumaze kumenya ni uko mu mihango yo gushyingura Sentore biteganijwe ko hazerekanwa Filime ivuga ku buzima bwe yari imaze igihe imukorerwa. Muri iyi filime hazahabwa umwanya munini ijambo Sentore yavuze asezera ku muryango. Hazanaririmbwa kandi indirimbo y’umuryango wa Sentore yitwa ’Imihigo y’Imfura’ yari imaze iminsi mike ihimbwe. Muri iyi ndirimbo humvikanamo amajwi y’abahanzi nka Masamba Intore, Mariya Yohana, Cyoya, Muyango, Tombola (umugore wa Cyoya), Raoul, n’abandi benshi. Umusaza Sentore wavutse mu 1934, yitabye Imana mu mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 21 Werurwe, azize indwara y’umwijima. Yaguye mu Buhinde aho yari yagiye kwivuriza.

Wednesday, 21 March 2012

Umusaza Sentore yitabye Imana ku myaka 77

SURA IRAKOZEIRAKOZE.WEBS.COM ..... urakoze kudusura sura na IRAKOZEIRAKOZE.WEBS.COM
Umuhanzi Athanase Sentore, umwe mu bahanzi bari bazwiho ubuhanga mu gucuranga inanga, yitabye Imana mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Werurwe ahagana saa moya (7:PM) ku isaha y’i Kigali. Yaguye mu bitaro by’i Mumbai mu gihugu cy’u Buhinde, aho yari yaragiye kwivuriza. Mu kiganiro na Jules Sentore, umwe mu buzukuru be, yagize ati:”Yapfuye mu gihe cy’amasaha ya saa moya.” Athanase Sentore apfuye azira uburwayi bwa kanseri y’umwijima nk’uko uwmuzukuru we yabivuze. Yagize ati:”Ni kanseri y’umwijima yari arwaye.” Naho ku rukuta rwa Facebook ya Masamba Intore, umuhungu we, yanditse akomeza abasizwe na Sentore agira ati:”Amasengesho yanjye yose nayerekeje ku muryango wose w’umusaza Sentore. Uruhuke mu mahoro Sentore.” Imihango yo kumushyingura iteganijwe mu minsi ya vuba nk’uko Jules Sentore yabitangarije IGIHE agira ati:” Bishobotse ejo yaza cyangwa akaza ejo bundi, barabiteganya vuba.” Sentore asize abana barindwi (7); barimo Masamba Intore, abuzukuru makumyabiri (20) n’umwana umwe (1) w’ubuvivi. Apfuye amaze gukorerwa filime ivuga ku buzima bwe, ikozwe n’umuryango we. Muri iyi filime, biteganijwe ko izashyirwa hanze mu gihe cya vuba, hazagaragazwa bimwe mu bigwi n’ibirindiro bye birimo; uko yabaye mu itorero Indashyikirwa ry’Umwami Mutara Rudahigwa, uko mu 1958 yegukanye igikombe ku rwego rw’isi mu iserukiramuco ryabereye mu Bubiligi, aho yari ari kumwe n’intore 27 zatoranijwe, akaba ari nawe wari usigaye muri izo ntore zose. Tariki ya 7 Mutarama 2012, nibwo Sentore yajyanywe mu Bihnde agiye kuvurizwayo indwara ya kanseri y’umwijima, indwara z’imitsi n’izindi zishamikiyeho ziterwa ahanini n’ubusaza. Byari nyuma y’aho muri Gashyantare 2011, yari yajyanywe i Nairobi muri Kenya, kwivuza mu bitaro bya Agha Khan. Umuhungu we Masamba Intore yakundaga kumwita Rwagiriza Bigarama rwa Ngarambe. SURA: http://www.freewebs.com/irakozeirakoze/apps/blog/

Saturday, 17 March 2012

Rihanna shows off her cool grandmother

Rihanna yagaragaje amafoto ye ari kumwe n'ababyeyo be bakuru IRAKOZEIRAKOZE.WEBS.COM
It seems Rihanna isn't the only cool cat in the family... Showing a rare glimpse into her family life, the superstar showed off her super cool grandmother Clara 'Dolly' Brathwaite as they celebrated the pensioner's birthday. In candid photos from the party, Dolly was seen wearing baseball caps, sunglasses and chains over her quilted dressing gown as she struck a pose for her famous granddaughter's camera. The Barbadian singer took time out of her busy schedule to attend an intimate family gathering in Brooklyn, New York, to mark Clara's birthday. And rarely getting time to see her maternal grandparents Clara and Lionel, Rihanna looked thrilled to be with them, uploading a series of photos of them cuddling up on her Twitter page.