Muri
make umuhanzikazi Beyonce Knowles yavutse taliki 04 Nzeri 1981, mu
mujyi wa Houston ho muri Leta ya Texas, mu bwana bwe akaba yarakunze
kwiga ibintu bijyanye n’ubuhanzi (performing arts), yaje kumenyekana
cyane mu mpera z’imyaka ya 90 aho yari mu itsinda rya Destiny’s Child
bageranye kure, mu myaka ya 2004 nibwo yatangaje ku mugaragaro ko agiye
kujya akora ku giti cye (solo).
Mu byo tuganiraho uyu munsi rero akaba atari amateka ye, ahubwo ari
ubuzima bwe bwite yatangiye ahagana mu mwaka wa 2004, ndetse no kuri
album ye ya nyuma iri hanze ariyo “I Am…Sasha Fierce”, iyi album abantu
benshi bakomeje batangaza ko ari nziza ari nako batangazwa n’iri zina
risa nkaho ari izina ry’undi muntu kurusha uko ryaba izina
ry’igihangano.
Beyonce mu kugira icyo atangaza kuri iyi album yagize ati “I have
someone else that takes over when it’s time for me to work and when I’m
on stage, this alter ego that I’ve created that kind of protects me and
who I really am”, ugenekereje mu kinyarwanda byaba ari “mfite undi
muntu unzamo akankoresha iyo ari igihe cyo gukora, cyangwa iyo ndi
imbere y’abafana ni undi muntu nahimbye kugira ngo ajye arinda uwo
ndiwe”. Ibi akaba ari ibyabwiwe rubanda mu cyongereza bakunda kwita
“official story”.
Ese koko “Sasha Fierce” ni umuhimbano?
Mu byagaragajwe n’ibimenyetso bitari bike, ntabwo Sasha Fierce ari
umuhimbano nk’uko Beyonce abitangariza rubanda, ibi bikaba bifitanye
isano yo hafi n’ibivugwa ku mugabo we Jay-Z tuzagarukaho ubutaha.
Album “I Am…Sasha Fierce” mu by’ukuri ivuga ku buzima bubiri umuhanzi
Beyonce abayemo, bugaragara mu mashusho, amafoto ndetse n’indirimbo
ubwazo ziri kuri iyi album, uhereye ku ndirimbo nka “Ave Maria” cyangwa
se “Halo” buri imwe muri izi ndirimbo ikaba yasobanurwa mu buryo
bubiri, nk’indirimbo ihimbaza Imana cyangwa se indirimbo y’umwijima.
Amwe mu mashusho yamamaza album, agaragaraho umutwe wa Baphomet mu mabara
Amafoto yamamaje iyi album na nyuma yayo agaragaraho iki ?
Ku ifoto ya mbere yaje aho Beyonce yatangarije iyi album, ni ifoto
igaragaraho Beyonce yambaye umwambaro ukozwe mu byuma imbere uriho
ishusho y’ikigirwamana cy’ihene “Baphomet”, gikomeye cyane muri
Illuminati, ikigaragara cyane kuri iyi shusho kinayifasha gutanga
ubutumwa bwihuse ni uko ishusho y’ikigirwamana aricyo kintu cyonyine
kuri iyi foto kigaragara mu mabara (color) ibindi byose ni umukara
n’umweru (black and white), Beyonce nk’uwo akaba ariwe afata nka “Sasha
Fierce”, ese amahembe agaragara ku ntugu zombi yo yaba avuga iki?
Beyonce imyambarire
Mu kiganiro kindi Beyonce yagiranye n’igitangazamakuru, yagize ati “
iyo ngeze imbere y’abafana, mba umushotoranyi nta nubwo ntinya
“sexuality”, ijwi ryanjye rirahinduka, nta bwoba na mba nshobora
kugira, kuko mba ndi undi muntu”.
Uyu Sasha Fierce, akomoka hehe yavutse ryari?
Beyonce we ubwe mu kubazwa igihe yatekerereje kuba Sasha Fierce, yagize
ati : “Ubishatse wabimenya”, nta handi rero wapfa kubishakira usibye mu
mashusho y’indirimbo tubona, duhere ku ndirimbo “Crazy In Love”
indirimbo yaririmbanye na Jay-z batangira ubushuti bwabo, twabibutsa ko
Jay-z aribwo nawe ubwo yari amaze kwinjira muri Illuminati
nk’intangiriro ya album yagiye yita “Blueprint” tuzagarukaho.
Mu mashusho y'indirimbo 'Crazy in love'
Mu mashusho y’indirimbo Crazy In Love hagaragaramo ibyiciro
bitandukanye, harimo icyiciro cya Sexuality, hakabamo icyiciro cyo
kumenyekana (fame), urupfu rw’umuntu umwe, n’izuka ry’undi, muti gute.
Usubiyemo amashusho y’iyi ndirimbo wabonamo ibyo bintu byose, bimwe mu
byumvikana cyane harimo izina Jay-z aba akoresha “Young” kuko icyo gihe
yari mushya muri ibi bintu ari nabwo nyine Blueprint 1 yari ikijya
hanze.
Ukurikiye neza iyi ndirimbo crazy in love wabonamo iyi shusho
Hagaragaramo amashusho Beyonce muzima afungiye mu modoka yananiwe
kuvamo, nyuma igaturika, mu kugera iruhande rwa Jay-z kwa Beyonce,
Jay-z akaba yarahakoresheje ijambo “Young B” (wabitekerezaho).
Beyonce yambaye impeta y'umutwe w'ikigirwamana Baphomet (ntabwo abiyobewe)
Beyonce n'umugabo Jay Z bakora ibimenyetso bya Illuminati
Kuri iyi ngingo hakaba hatakwirengagizwa imyambarire mishya ya Beyonce
ifite isano ryo hafi n’imyambaro igaragara muri filime “Metropolis”
ihabwa robot yari amaze guhabwa ubuzima bw’umukobwa.
Beyonce n'ikinyugugu...ijisho rimwe
Rolling Stones yaranditse it, Beyonce afitwe n'umwuka ufite ingufu nyinshi, unafite izina...Sasha!
Umwanzuro
Benshi mu basoma inkuru zijyanye n’ibintu bya Illuminati n’abantu
bakomeye, bamwe bahita bagira bati “uru ni urwiyenzo, ni amagambo
ashyirwa ku bantu bakomeye gusa” benshi babifata nko gusagarira umuntu
iyo amaze kugera ku rwego rwo hejuru, gusa mu bigaragara ni uko
Illuminati ikenera gukoresha umuntu w’umunyabwenge rubanda ruzifuza
kureberaho, ntabwo bakeneye gufata umwe wiyita MC ntavuze, kuko ntaho
yageza ubutumwa nawe ubwe yarinaniwe. Beyonce akorera mu nzu ya
Columbia Records, ubwayo izwi kuba inzu yashinzwe na Illuminati, kuba
bashobora kumufata bakamuhindura igikoresho cyabo, ku rundi ruhande
bakamufasha kuzamuka mu ntera ntabwo ari ibintu bitangaje.