Imanza ziri muri uru
rukiko ziregwamo Leta y’u Rwanda ni izi zikurikira:
1. App. No. 002/2014 – Faustin
Uwintije v. Republic of Rwanda
Faustin Uwintije, w’imyaka 53, yareze Leta y’u Rwanda
agaragaza ko yakomeje kugirana na Leta ibibazo bya politiki n’iyobokamana kuva
mu 1966. Uyu agaragaza ko ikirego cye kimaze imyaka irenga 3 mu rukiko rwa
Afurika.
Uwintije asobanura ko kuva muri iyo myaka yose yagiye aterwa
inshuro nyinshi, agafungwa mu buryo butemewe ndetse ko yagiye asimbuka n’urupfu
mu bihe bitandukanye, agasaba ko hagaragaza ko uburenganzira bwe bwahohotewe.
2. App. No. 003/2014 – Ingabire
Victoire Umuhoza v. Republic of Rwanda
Ingabire Victoire Umuhoza, w’imyaka 47, agaragaza ko yavukiye ku Gisenyi, ko mu 1994 haba jenoside mu Rwanda we yari ari mu Buholandi.
Mu kirego cye, Ingabire uyobora ishyaka rya FDU Inkingi, agaragaza ko u Rwanda rutubahirije ingingo zigize amasezerano mpuzamahanga y’Uburenganzira bwa muntu. Asaba ko hasuzumwana ubushishozi urubanza rwe rwamukatiye imyaka 15 yakatiwe n’Urukiko rw’Ikirenga.
3. App. No. 016/2015 – Kayumba
Nyamwasa and Others v. Republic of Rwanda
Kayumba Nyamwasa mu kirego cye yatanze afatanyije na bagenzi be
barimo Safari Stanley bagaragaza ko ari Abanyarwanda bahungiye muri Afurika
y’Epfo.
Baregamo Leta y’u Rwanda ko guhindura ingingo y’101 y’itegeko
nshinga byakozwe mu mwuka w’ubwoba kandi ko nta kubivuguruza kwashobokaga,
bitewe n’uko ubutabera bw’igihugu butigenga kandi bamwe mu bagize inzego zabwo
bari mu ishyaka riri ku butegetsi.
Banagaragaza ko inkiko za Afurika y’Epfo zagaragaje ko gushaka
kwicwa kwe byakozwe n’abantu bafitanye imikoranire na Leta y’u Rwanda.
Mu kirego cyabo bavugamo ko mu Rwanda hari uburenganzira
n’amategeko birengera ikiremwamuntu byakunze kutubahirizwa, hagaragazwa uko
bamwe mu banyapolitiki bakomeye bagiye bafungwa mu buryo bunyuranyije
n’amategeko.
4. App. No. 017/2015 – Kennedy Gihana
and Others v. Republic of Rwanda
Iki cyo ni ikirego cyakiriwe kuwa 22 Nyakanga 2015 gitanzwe na
Kayumba Nyamwasa, Kennedy Alfred Nurudiin Gihana, Bamporiki Abdallah Seif,
Frank Ntwali, Safari Stanley, Dr Ettienne Mutabazi na Epimaque Ntamushobora
bagaragaza ko ari abaturage b’u Rwanda.
Mu kirego cyabo berekana ko pasiporo zabo zagizwe izidafite
agaciro batabimenyeshejwe.
Ibi bavuga ko byabaye ubwo bageragezaga gusaba Viza ya Amerika,
ariko bakabwirwa ko Guverinoma y’u Rwanda yavanyeho pasiporo zabo, ikazishyira
mu zidafite agaciro.
Muri iki kirego, bakagaragaza ko byakozwe mu buryo butemewe
n’amategeko ko nabo ari Abanyarwanda nk’abandi bafite uburenganzira bwo kugira
ibyangombwa by’igihugu.
Basabye uru Rukiko rwa
Afurika rw’Uburenganzira bwa Muntu ko rwabemerera kuburanisha iki kirego, kugira
ngo bemererwe uburenganzira bwa kiremwamuntu by’umwihariko ubwo kugira
ubwisanzure bwo gutembera, ubwisanzure ku bwenegihugu, ubwisanzure ku muryango
no ku murimo.
5. App. No. 022/2015 – Rutabingwa
Chrysanthe v. Republic of Rwanda
Iki kirego cyakiriwe n’uru rukiko ku wa 24 Ugushyingo 2014, Rutabingwa
Chrysanthe agaragaza ko yari yarahawe akazi mu buryo bwemewe n’amategeko ngo
akore nk’umugenzuzi muri Leta, akagaragaza ko icyemezo cyo guhabwa aka kazi
cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri yabaye kuwa 17 Nzeri 1999.
Rutabingwa arega ahanini anenga icyemezo n° 116/PRIV/BR/RU
cyamwirukanishije kimushinja amakosa akomeye, ndetse ko hari n’inyandiko zirimo
amabanga ya Leta yashyize hanze.
We asaba uru Rukiko rwa Afurika rw’Uburenganzira bwa Muntu ko rwatesha
agaciro iki cyemezo, ndetse rukagaragaza ko cyafashwe mu buryo bunyuranyije
n’amategeko, by’umwihariko bunyuranyije n’itegeko nshinga, agasaba ko uru
rukiko rwamusubiza mu mirimo ya Leta yahozemo, kuko atari yakujuje imyaka 65
y’izabukuru.
6. App. No. 023/2015 – Laurent
Munyandilikirwa v. Republic of Rwanda
Laurent Munyandilikirwa, muri iki kirego cye aregamo Leta y’u
Rwanda. Uyu Munyandilikirwa mu kirego cye agaragaza ko ari umunyamategeko
wahoze ari perezida w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda
witwa LIPRODHOR.
We avuga ko ku buyobozi bwe yakomeje kotswa igitutu na Leta y’u
Rwanda, kugeza ubwo yegujwe mu buryo avuga bunyuranyije n’amategeko.
Agaragaza ko habaye inama za rwihishwa zafashe ibyemezo byo
kumuvana ku buyobozi, akavuga ko ashinjwa ko yanengaga cyane Leta. Avuga ko
kuwa 3 Werurwe 2014 yatangiye kugira ubwoba bw’ubuzima bwe nuko aza guhunga, ko
yakomeje guterwa ubwoba ko azicwa kugeza n’ubu.
Iki kirego Munyandilikirwa yagitanze ahagarariwe na Federasiyo
Mpuzamahanga iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ya FIDH hamwe n’undi
muryango nawo uharanira uburenganzira bwa muntu witwa RFKHR (Robert F. Kennedy
Human Rights).
No comments:
Post a Comment