Nyampinga Sandra Teta ntarakiranuka n’ibibazo bya Gereza, yongeye gufungwa azira sheki zitazigamiye aheruka gutanga, n’izindi nshya 5 z’agaciro ka miliyoni 28 zirengaho gato.
Ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima.
Polisi y’u Rwanda imaze kubwira Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko Sandra Teta amaze iminsi ibiri afunzwe.
Bisobanuye ko yizihirije umunsi mukuru w’isabukuru ye y’amavuko, kuwa Gatatu tariki 4 Ugushyingo, muri gereza.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt Modest Mbabazi yabwiye Iki Kinyamakuru ko dosiye ye yamaze gushyigikirizwa ubushinjacyaha.
Yagize ati “Kuva kuwa Kabiri [Sandra Teta] arafunzwe ariko ubu ntabwo ari mu maboko yacu [Polisi], dosiye ye yashyikikirijwe ubushinjacyaha, arazira gutanga sheki zitazigamiye. Iby’ubushize nabyo biri aho ariko hari n’ibindi byinshi by’abandi bo ku ruhande bamurega.”
Teta n'umukunzi we w'umuhanzi Derek Sano |
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Alain Mukurarinda yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko Teta azabazwa ku byaha aregwa kuri uyu wa Gatanu ari kumwe n’umwavoka we, mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.
Yagize ati “hari sheke eshanu yatanze zitazigamiye zifite agaciro ka miliyoni 28 zirengaho gato, yashyikirijwe ubushinjacyaha kuri uyu wa Kane ariko yifuza kuzabazwa kuwa Gatanu.”
Mukurarinda avuga ko icyaha Sandra aregwa kiramutse kimuhamye ashobora kugifungirwa hagati y’imyaka itatu n’itanu.
Gusa yongeraho ati “ni icyaha ubushinjacyaha bufitiye uburenganzira bwo kuba bwakunganisha urega n’uregwa ariko ibyo byose bizarebwa amaze kubazwa.”
Amakuru agera ku Izuba Rirashe avuga ko Teta ari kwishyuzwa izi miliyoni n’amwe mu mahoteli ari i Kagugu, abereyemo imyenda, bifitanye isano n’igitaramo aheruka gukorera kuri The Manor kuri uyu wa 30 Ukwakira 2015.
Kuri Whatsapp ye, hagaragara ko amaze iminsi ibiri atayikoresha. Uyihamagaye nticamo.Mu ntangiriro z’ukwezi kw’Ukwakira, Teta yari yakoresheje igitaramo gikomeye cyitwa “Red Avenue”, mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, cyitabirwa n’abantu benshi barimo n’abahanzi b’ibyamamare nka Bebe Cool.
Sandra Teta yabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB umwaka wa 2011.
Yanitabiriye amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, aza muri 15 ba mbere.
No comments:
Post a Comment