Mu gicuku, ahagana saa munani z’ijoro (2am) kuwa Gatandatu
tariki 28 Ugushyingo 2015, Bosebabireba yaririmbye “Bugacya” mu
kabare k’i Nyamirambo kitwa Senderi Night.
Kera
kabaye, Senderi yaje kuza kuririmba, nuko ageze hagati ahamagara umuhanzi Bosebabireba
amusaba ngo aze ku rubyiniro baririmbane indirimbo bakoranye yitwa “Bugacya”.
Akivuga
ibi, abantu bose bahise bahaguruka ngo barebe ko uyu Theo Bosebabireba koko
yaje muri aka kabare, ngo barebe ko ari we koko uza ku rubyiniro.
Bosebabireba
yahise aza, yambaye ikoti ry’umutuku imbere harimo agapira k’umukara n’ipantalo
hasi y’umukara. Agihabwa mikoro nawe ngo aririmbana na Senderi abantu
bamukomeye amashyi y’urufwaya batera hejuru bamwakira babyinana nawe bati,
“Hari
igihe uba mu kigeragezo gikaze, abantu bakakuvuga ngo urajyahe, bakakuvuga
bongorerana ngo ntibucya, ariko bugacya, bukongera bugacya, n’ejo bugacya […]!”
Baririmbanye
indirimbo yose kuko wabonaga ko bayizi bayifashe mu mutwe.
... Read More at IZUBA RIRASHE